Dataset Viewer
book_name
string | chapter_number
string | title
string | text
string |
---|---|---|---|
Umugenzi
|
1
|
UMUNTU WARI UHETSE UMUTWARO
|
NANYURAGA mu butayu, ni bwo iyi si, mbona ahantu hari isenga, ndyamamo, ndasinzira, ndota inzozi. Muri izo nzozi, mbona umugabo wambaye ubushwambagara, ahagaze ateye umugongo urugo rwe, afite igitabo mu ntoke, ahetse umutwaro uremereye mu mugongo (Zaburi 38:4). mwitegereje mbona abumbuye icyo gitabo, aragisoma. Akigisoma, ararira, ahinda umushyitsi. Maze, atakibasha kwihangana, arataka, araboroga, ati: “Ngire nte?” (Ibyakozwe 2:37;Ibyakozwe 16:30;Abaheburayo 2:2-3) Akimeze atyo, ataha iwe; agezeyo, amara umwanya ashoboye wose yiyumanganije, kugira ngo umugore we n’abana be batabona umubabaro we. Ariko ananirwa kumara umwanya munini acecetse, kuko umubabaro we ugwira. Nicyo cyatumye aheruka kubungura ubwenge. Atangira kubabwira atya, ati: “Mugore wanjye nkunda, namwe bana nabyaye, jyewe inshuti yanyu y’amagara, nishwe n’umubabaro undemereye cyane. Kandi nabariwe inkuru y’impamo yuko uyu mudugudu wacu uzatwikwa n’umuriro uvuye mu ijuru. Muri iryo rimbuka riteye ubwoba, jyewe ubwanjye, nawe mugore wanjye, namwe bana nkunda, tuzarimbukana bibi, keretse ubuhungiro ntarabona bwaboneka bwo kudukiza”.Bumvise ibyo, bene wabo baratangara cyane: si uko bemeye yuko ibyo yababwiye ari iby’ukuri, ahubwo ni uko bibwiye yuko yafashwe n’indwara isarisha. Nuko kuko bwari bwije, bakibwira yuko ibitotsi byabasha kumukiza, bihuta kumuryamisha. Ariko ijoro ringanya n’amanywa kumubabaza, nicyo cyatumye mu kigwi cyo gusinzira, akesha ijoro asuhuza umutima, arira.Mukristo arangirwa inziraBukeye, bamubaza uko ameze, arabasubiza ati: “Ndarushaho kumera nabi”. Maze yongera kuganira nabo, ariko bo batangira kunangirwa imitima. Kandi batekereza kwirukanisha indwara ye kumutota no kumukankamira. Ubundi baramusekaga, ubundi bakamutota, ubundi bakamuzinukwa rwose nicyo cyatumye atangira kwigunga mu nzu ye, kugira ngo abasabire, abababarire, no kugira ngo yiganyire umubabaro we. Kandi yagendagendaga mu mirima wenyine, ubundi asoma, ubundi asenga: amara iminsi agira atyo.
|
Umugenzi
|
2
|
MUBWIRIZABUTUMWA
|
Bukeye mubona agendagenda mu mirima, asoma igitabo cye, nk’uko yamenyereye, agira agahinda kenshi. Akigisoma, araturika arataka, nk’uko yagenjeje cya gihe kindi, ati: “Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira?” (Ibyakozwe 16:30-31).Mbona akebaguza, nk’ushaka kwiruka. Maze arahagarara kuko atabashije kumenya aho ajya. Mbona umugabo witwaga MUBWIRIZABUTUMWA, aza aho ari, aramubaza ati: “Uratakishwa n’iki?” aramusubiza ati: “Mutware, nabwirijwe n’iki gitabo mfite mu ntoke, yuko naciriweho iteka ryo gupfa, kandi ubwa nyuma nkaba mbikiwe kujya mu rubanza (Abaheburayo 9:27), Kandi numva yuko urupfu ntarushaka, n’urubanza ntazashora kurutsinda. MUBWIRIZABUTUMWA aramubaza ati: “ni iki gituma udashaka gupfa, ko ubu bugingo bufite ibyago byinshi?” Uwo mugabo aramusubiza ati: “Ni uko ntinya yuko uyu mutwaro mpetse mu mugongo uzanzika, ukangeza hasi y’ikuzimu, nkagwa ahatanyiteguriwe muri Gehinomu (Yesaya 30:33). kandi, mutware, ubwo ntiteguye kujya mu nzu y’imbohe (niyo rupfu rw’umubiri), siniteguye no kujya mu manza, ubwa nyuma nkicwa urupfu rw’iteka. Gutekereza ibyo niko kuntakisha.”Maze Mubwirizabutumwa aramubaza ati: “ubwo umeze utyo, ni iki kiguhagaritse aho?” Mubwirizabutumwa amuha umuzingo w’igitabo cy’uruhu, wanditsweho ngo “Nimuhunge umujinya uzatera”. (Matayo 3:7)Aragisoma, yitegereza Mubwirizabutumwa cyane, aramubaza ati: “Mpungire he?” Mubwirizabutumwa amutungira urutoke hirya y’agasozi kagari cyane, aramubaza ati: “Urarora ririya rembo rito?” (Matayo 7:13-14) Uwo mugabo ati: “Oya”. arongera aramubaza ati: “Urarora ririya tabaza ryaka cyane?” (Zaburi 119:105;2 Petero 1:9). Aramusubiza ati: “Sinzi, ahari ndaribonye”. Maze Mubwirizabutumwa aramubwira ati: “uboneze kuri ririya tabaza, ujyeyo, udateshutse. Nukora utyo, uri bubone iryo rembo. Nurikomangaho, urabwirwa ibyo ukwiriye gukora”.Maze ndota atangiye kwiruka. Ariko ataragera kure y’urugo rwe, umugore we n’abana babibonye baramuhamagara ngo agaruke. Yipfuka mu matwi, akomeza kwiruka, avuga ati: “Bugingo, bugingo, bugingo budashira!” (Luka 14:26) Nuko ntiyakebuka (Itangiriro 19:17), ahubwo akomeza guhunga yerekeza hagati mu kibaya.
|
Umugenzi
|
3
|
ABATURANYI BA MUKRISTO
|
ABATURANYI b’uwo mugabo basohorwa no kureba uko yiruka; kandi akiruka bamwe baramuseka, abandi baramukangisha, abandi baramuhamagara ngo agaruke.Muri bo harimo babiri bagambiriye kumugarura bamuhase. Umwe muri bo yitwaga MUDAKURWAKWIJAMBO, undi yitwa NYAMUJYIRYANINO. Icyo gihe yari amaze kubaha intera: ariko bo bajya inama yo kumukurikira; baragenda, hashize umwanya muto bamusohoraho. Arababaza ati: “Bagenzi banjye, muzanywe n’iki?”Bati: “tuzanywe no kukugira inama yo kugarukana natwe.” Arabasubiza ati: “Oya, ntibishoboka. Mutuye mu mudugudu witwa RIMBUKIRO, aho nanjye navukiye. Mbonye yuko ari ko uri, kandi hazaza igihe vuba cyangwa kera, muzapfirayo, muzikwe, mugere hasi y’ikuzimu. Nuko nshuti zanjye, mwemere ibyo mvuze tujyane.Mudakurwakwijambo aramubaza ati:”uti iki? Dusige inshuti zacu n’ibitunezeza byose?”Mukristo (niko uwo mugabo yitwaga) aramusubiza ati: “Ye, kuko ibyo mwasiga byose bidakwiriye kugereranywa n’ibike mu byo nshaka guhabwa, kugira ngo binezeze (Abaroma 8:18). Kandi mwakwemera kujyana nanjye, ntimusubire inyuma, mwazamera nkanjye, kuko aho njya bafite ibibahaza bigasigara (Luka 15:17). Nimuze muhinyuze amagambo yanjye “.Mudakurwakwijambo ati: “Ibyo ushaka ni ibiki, bikurekesha iby’isi byose?”Mukristo ati ati: “Ndashaka ibiragwa bitabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka (1 Petero 1:4) bibitswe mu ijuru, aho bitabasha kwangirika, kugira ngo ababishaka bazabihabwe mu gihe cyategetswe n’Imana. Ibyo byanditswe mu gitabo cyanjye, niba wemeye kugisoma, urabibonamo. Mudakurwakwijambo ati: “Ashwi. Kura aho igitabo cyawe. Uragarukana natwe, cyangwa urarorera?”Mukristo ati: “Ndanze; kuko nafashe ya suka (Luka 9:62)Mudakurwakwijambo ati: “nuko rero Nyamujyiryanino, duhindukire, dutahe. Hariho abibone b’abasazi benshi bameze nk’uyu; kandi iyo bibwiye ibitari byo, bibwira ko barusha ubwenge abantu barindwi bashobora kuvuga impamvu zo kubihakana”.Nyamujyiryanino ati: “Witukana! Mukristo uyu mwiza, niba ibyo avuze ari ukuri, aturusha gushaka ibyiza. Ku bwanjye, umutima wanjye unyoshya kujyana nawe”. Mudakurwakwijambo ati: “Uti iki? Nawe ubuze ubwenge? Nyumvira dusubire iwacu. Ninde uzi aho uzajyanwa n’umuntu usaze utyo? Subirayo, subirayo, niho uri bube ugize ubwenge”.Mukristo abwira Nyamujyiryanino, ati: “Ahubwo tujyane, Nyamujyiryanino. Ibyo navuze biriho, n’ibyiza bindi byinshi, kandi byabonwa. Nawe niba utabyemeye soma ibyo muri iki gitabo cyanjye. Kandi kugira ngo umenye yuko ibiririmo ari iby’ukuri, byose bihamwa ko ari koko n’amaraso y’uwacyandikishije”.Nyamujyiryanino abwira Mudakurwakwijambo ati: “Nuko Mudakurwakwijambo, singishidikanya, ahubwo ngambiriye kujyana n’uyu mwiza no kujya nsangira nawe ibyo abona”. Maze abaza Mukristo ati: Nshuti yanjye nziza, mbese uzi inzira ijya aho heza?”Mukristo aramusubiza ati: “Nayobowe n’umugabo witwa Mubwirizabutumwa, ngo nkwiriye kwihutira kugera ku irembo rito twerekeye, niho turi bubwirirwe iby’inzira”.Nyamujyiryanino ati: “Nuko nshuti yanjye tugende. Bombi barajyana, maze Mudakurwakwijambo aravuga ati: “Jyeweho ndasubira iwanjye, sinshaka kujyana n’abayobejwe batyo b’ibicucu”.Maze ndota yuko Mudakurwakwijambo amaze gutaha, Mukristo na Nyamujyiryanino banyuraga mu kibaya baganira. Batangira kuganira batya.Mukristo abaza Nyamujyiryanino ati: “Nshuti yanjye Nyamujyiryanino, uri mugabo ki? Nishimiye yuko wemeye ko tujyana. Mudakurwakwijambo nawe, iyaba yarababajwe nkanjye n’imbaraga z’ibitaraboneka n’ubwoba bitera, ntaba yatebutse kudusiga ngo atahe”.Nyamujyiryanino ati: “nuko Mukristo, kuko dusigaye twiherereye ongera umbwire iby’aho tujya, uko bisa, kandi ibyo dukwiriye gukorera kugira ngo tubitunge,Mukristo ati: “Ndushaho kubyibwira mu mutima kuruta kubivugisha ururimi, ariko kuko ushaka kubimenya ndabigusomera mu gitabo cyanjye”.Nyamujyiryanino ati: “uratekereza yuko amagambo yo mu gitabo cyawe ari ay’ukuri rwose?”Mukristo aramusubiza ati: “Ni ay’ukuri, kuko cyandikishijwe n’Itabasha kubeshya (Tito 1:2)”.Nyamujyiryanino ati: “Uvuze neza. Ariko se, ni ayahe ?” Mukristo ati: “Hariho Ubwami butazashira uzabamo, n’ubugingo buhoraho tuzaherwa kugira ngo tuzabe muri ubwo bwami iteka ryose” (Zaburi 145:13;Luka 12:32;Yohana 10:27-29).Nyamujyiryanino ati: “Uvuze neza. Ariko se ibindi ni ibiki?”Mukristo ati: “Nta kurira kuzabayo cyangwa agahinda, kuko nyiraho azahanagura amarira yose ku maso yacu” (Ibyahishuwe 7:16-17;Ibyahishuwe 21:4)Nyamujyiryanino ati: “ariko se, tuzabanayo na bande?”Mukristo ati: “Tuzabanayo n’abantu ibihumbi n’inzovu badutanzeyo. Muri abo nta n’umwe ugirira mugenzi we nabi, ahubwo bose barakundana kandi ni abera. Bose bagendera mu maso y’Imana, bagahagarara imbere yayo bashimwa nayo iteka ryose. Kurangiza byose mu magambo make, tuzabonayo abakuru bambaye amakamba y’izahabu (Ibyahishuwe 4:4); kandi tuzabonayo abantu batemaguwe n’ab’isi n’abatwitswe n’abagaburiwe inyamaswa n’abaroshywe mu nyanja, babahora urukundo bakundaga Nyiri icyo gihugu, bose ari bazima, bambaye kudapfa nk’umwenda (Yohana 12:25;2 Abakorinto 5:2-4).Nyamujyiryanino ati: “Ayo magambo ndayumvise: ibinezaneza byenda kunyica. Ariko se birashoboka kubitunga? Dukore iki kugira ngo tubihabwe?Mukristo ati: “Ibyo Umwami utwara icyo gihugu yabyandikishije muri iki gitabo (Yesaya 55:1-2;Yohana 6:37Yohana 7:37;Ibyahishuwe 21:6;Ibyahishuwe 22:17). Uko ibyo bisobanurwa mu magambo make, niba tubikunda rwose, azabiduhera Ubuntu”.Nyamujyiryanino ati: “Yewe, byo biranejeje cyane: twihute cyane: twihute!Mukristo ati: “Simbasha kwihuta nk’uko nashaka kuko mbuzwa n’uyu mutwaro mpetse”.
|
Umugenzi
|
4
|
ISAYO GAHINDA GASAZE
|
Maze ndota yuko bamaze kuganira bagera batyo ku isayo irimo ibyondo byinshi, yari iringanije icyo kibaya. Nabo kuko batitondaga, batungurwa no kugwa muri iyo sayo. Kandi iyo sayo yitwaga GAHINDAGASAZE. Bamaramo umwanya bagerageza kwisayura, bivurunga cyane mu byondo. Mukristo atangira gusaya cyane kuko yari ahetse wa mutwaro.Maze Nyamujyiryanino aramubaza ati: “Mukristo we! Mbese ugeze he?Mukristo aramusubiza ati: “Nanjye simbizi rwose”.Nyamujyiryanino abyumvise, atangira gushoberwa, ararakara, abaza mugenzi we, ati: “Uku ni kwa kwishima wahoze umbwira? Ubwo tubanje kubona ibyago dutya, mu rugendo rwacu rusigaye bizacura iki? Nabonye mva hano nkiri muzima, nagusigiye icyo gihugu cyiza, akaba ari wowe ukiragwa wenyine!Maze agira umwete, yisayura agana ku ruhande rw’isayo rwerekeye iwabo. Aragenda, Mukristo ntiyasubira kumubona. Nuko Mukristo asigara wenyine, avoyagurika mu isayo Gahindagasaze. Ariko ntiyareka kugira umwete wo kugera hakurya, aherekeye rya rembo rito. Agerayo ariko ananirwa kwisayura n’umutwaro ahetse. Maze ndota umugabo witwa MUTABAZI aza aho ari aramubaza ati: “Ni iki kikugejeje hano?”Mukristo ati: “Umugabo witwa Mubwirizabutumwa niwe wanyoboye iyi nzira, kandi niwe wanyeretse ririya rembo, kugira ngo mpunge umujinya wenda gutera. Nkijyayo, nsaya hano”.Mutabazi ati: “Ni iki cyatumye utitegereza amabuye yo gutarukiraho?”Mukristo ati: “Ni uko nirukanwaga n’ubwoba cyane, bituma mpungira mu nzira y’ubusamo, ndasaya”.Mutabazi ati: “Mpa ukuboko kwawe”.Amuha ukuboko, aramukurura, amukuramo (Zaburi 40:2), amushyira ahumutse, amutegeka gukomeza kugenda.Maze negera uwamukuyemo, ndamubaza nti: “Ubwo inzira iva mu mudugudu w’i Rimbukiro, ijya kuri riya rembo rito, idaca ahandi keretse hano, ni iki cyatumye badatinda iyi sayo, kugira ngo abagenzi bajyayo bagende neza?”Aransubiza ati: “Iyi sayo ntiyatindwa. Igituma idatindwa ni uko ihora ishyirwamo ico n’ibyondo byose bizanwa no kwemezwa k’umuntu ko ari umunyabyaha. Nicyo gituma yitwa Isayo Gahindagasaze. Iyo umunyabyaha akanguwe n’uko amenye ko ari uwo kurimbuka, umutima we wuzura ubwoba bwinshi no gushidikanya kwinshi n’ubwihebe bwinshi; nuko ibyo biteranira hamwe bigasanganira muri iryo sayo. Nicyo gituma ari habi hatya. Umwami ntakunda ko hagumya kumera hatya. Nanjye ubwanjye nzi yuko ibyigishwa byiza uduhumbagiza, byuzuye amagare inzovu ebyiri, byamizwe n’aha hantu, kandi ibihe byose bajyaga babikura ahantu hose ho mu bwami bw’Umwami wacu. Kandi abahanga b’ibyo bavuga yuko ari ibyo birushya ibindi kuhatinda, ariko haracyari isayo Gahindagasaze, kandi niko hazahora, nibamara gukora ibyo bashobora byose.Ariko Umwami yategetse ko bahashyira amabuye yo gutarukiraho; kandi koko ariho akomeye meza hagati y’iyi sayo. Ariko iyo ijuru rirwaye, isayo rirushaho kuzikura ibyondo, bigatuma ayo mabuye aboneka biruhije. Kandi naho abantu bayabonye, impungenge zibatera guteshuka, bagasaya rwose, n’ubwo ayo mabuye yo gutarukiraho ahari. Ariko iyo bamaze gutambuka ririya rembo, bagenda aheza.Nuko ndota Nyamujyiryanino asohoye iwe. Abaturanyi be baza kumusuhuza, bamwe muri bo bamushima ubwenge kuko yagarutse, abandi bamwita umupfu kuko yaharanye amagara na Mukristo; abandi bamukoba bamwita umunyabwoba, bati: “Ubwo wari utangiye urugendo ukagarurwa n’ibirushya bike, si ukwitera igisuzuguriro? Nuko Nyamujyiryanino yicarana nabo amwaye. Maze hashize umwanya ashyitsa umutima mu nda: abaturanyi be barahindukira, bafatanya nawe kunegura Mukristo. Nuko ibya Nyamujyiryanino birashize.
|
Umugenzi
|
5
|
BWENGEBWISI
|
IBYO bikiri aho, Mukristo yagendaga wenyine, yitegura umugabo uje guhura nawe, bahurira mu mayirabiri. Uwo bahuye uwo yitwaga BWENGEBWISI; yari atuye mu mudugudu witwa BWENGEBWAKAMERE, umudugudu ukomeye cyane, uhereranye n’uwo Mukristo yavuyemo. Uwo mugabo abonye Mukristo akeka uwo ari we: kuko ibyo kuva mu mudugudu kwe witwa Rimbukiro byari byaramamaye cyane, si mu mudugudu wabo gusa, ariko n’ahandi. Nuko BWENGEBWISI amukekeshwa no kubona agenda aremerewe no kumva asuhuza umutima, aniha. Nicyo cyatumye abanza kumubaza ati: “Wa mugabo we urajya he, uremerewe utyo?”Mukristo aramusubiza ati: “Ndaremerewe koko, nta wundusha umubabaro! Kandi umbajije uti “urajya he?” Ndajya kuri ririya rembo nerekeye kuko ari ho nabwiwe yuko ari ho bazambwiririza ibinkuzaho uyu mutwaro uremereye.Bwengebwisi aramubaza ati: “Mbese ufite umugore n’abana?”Mukristo aramusubiza ati: “Ndabafite ariko sinkibasha kubishimira nka mbere, kuko nanijwe no kuremererwa n’uyu mutwaro. Ngira ngo meze nk’utabafite (1 Abakorinto 7:29)”.Bwengebwisi aramubaza ati: “Nakugira inama wanyumvira?”Mukristo ati: “Yaba nziza, nakumvira; kuko nshaka cyane kugirwa inama nziza.Bwengebwisi ati: “Inama yanjye ni iyi: tebuka cyane wururutse umutwaro wawe, kuko ari ntabwo uzashyitsa umutima mu nda, utaragenza utyo. Kandi utaragenza utyo, ntiwabasha kwishimira imigisha Imana yaguhaye.Mukristo ati: “Icyo nicyo nshaka, gukurwaho uyu mutwaro uremereye; ariko ubwanjye simbasha kuwururutsa mu mugongo. Nicyo gitumye njya iyo ngiyo, kugira ngo nywukurweho, nk’uko nkubwiye.Bwengebwisi ati: “Ni nde wakubwiye ko ari yo nzira ukwiriye kunyuramo, kugira ngo ukurweho umutwaro wawe?”Mukristo ati: “Ni umugabo nibwiye ko ari umunyacyubahiro ukomeye cyane: ndamwibutse, yitwa Mubwirizabutumwa.Bwengebwisi ati: “Inama yakugiriye ni mbi. Mu isi nta nzira ihwanyije gutera ubwoba n’imiruho n’iyo yakohereje kunyuramo. Nawe numwumvira, uzabona ko ari ko biri. Na none mbonye yuko ugiriyemo ibyago, kuko mbonye wivurunze mu isayo Gahindagasaze: ariko iyo sayo ni itangiriro ry’ibyago biza ku banyura muri iyo nzira. Nyumvira, dore ndi umusaza, nkuruta ubukuru. Mu nzira unyuramo uzasangamo imiruho n’umubabaro n’inzara n’ibyago no kwambara ubusa no gucumitwa inkota; uzasangamo n’intare n’ibiyoka n’umwijima, n’urupfu ntuzabura kurusangamo. Ibyo byose ni iby’ukuri koko, abantu benshi barabihamya. None ni iki gitumye utebuka utyo kwiyicisha kumvira umushyitsi.Mukristo ati: “Uyu mutwaro mpetse urusha ibyo byose uvuze kuntera ubwoba. Nawukurwaho, ibyo byo mu nzira biribazwa.Bwengebwisi ati: “Watangiye ute kuwugira?Mukristo ati: “Nawutangijwe no gusoma iki gitabo mfite mu ntoke”.Bwengebwisi ati: “Nanjye niko nakekaga. Bikubayeho nk’uko biba no ku bandi benshi badakomeye; bishyira mu byo badashobora kugeraho, bakagwa mu mibabaro bahagarika umutima nka we. Uko guhagarika umutima ntikubakuramo ubugabo gusa, nk’uko mbonye yuko ubukuweho, ari ko gutuma birukira kwigerezaho, kugira ngo bahabwe ibyo batazi”.Mukristo ati: “Ariko jyeweho nzi icyo nshaka, ni ugukurwaho uyu mutwaro uremereye”.Bwengebwisi ati: “Ariko ni iki gituma ushaka kuwukurirwaho muri iyo nzira irimo ibyago byinshi? Wakwihanganira kunyumva, nakubwiriza uburyo wabona icyo ushaka, udatewe n’ibyago ugiye kwisanganiza. Kandi ako gakiza kari hafi. Nuko mu cyimbo cy’ibyo byago, uzabona amahoro menshi no kugubwa neza”.Mukristo ati: “Ndakwinginze ungire iyo nama”.Bwengebwisi ati: “Dore muri biriya birorero, ahitwa i NGESONZIZA, harimo umugabo witwa MWIKIRISHAMATEGEKO; ni umunyabwenge bwinshi wubahwa cyane; azi neza gukura imitwaro ku bantu, nk’uwo uhetse uwo. Kandi ubwanjye nzi neza yuko yafashije benshi bameze batyo. Kandi azi no kuvura abasajijwe n’imitwaro yabo. Wajya aho ari ntiwabura gufashwa vuba. Inzu ye ntiri kure, ni nk’urugendo rw’igice gito cy’isaha. kandi yaba atariyo, afite umuhungu mwiza witwa MVUGONZIZA, ahwanije na se gukora uwo murimo. Aho niho uri bukurirweho uwo mutwaro, kandi waba udashaka gusubira mu mudugudu wavuyemo (nanjye sinshaka ko usubirayo), nuko uzatumire umugore wawe n’abana bawe, mubane muri uwo mudugudu. Hariyo amazu, arimo ubusa waguramo imwe, watanga bike. Ibyo kurya byaho ni byiza kandi bigurwa igiciro gito, abantu muzaturana ni abanyangeso nziza, bazakubaha, bitume urushaho kugubwa neza.Mukristo yumvise ibyo amara akanya ashidikanya, maze yemera kumwumvira, yibwiye ati: “Niba uyu avuze ukuri nagira, ubwenge nakurikiza inama angiriye. Maze aramubaza ati: “Inzira ijya kuwo muntu mwiza iri he?Bwengebwisi aramwereka ati: “Ntureba uriya musozi muremure?Mukristo ati: “Ndawubonye”Bwengebwisi ati: “Komeza inzira ikikiye uwo musozi, inzu uri bubanze kugeraho niyo ye.Nuko Mukristo ateshwa inzira ye, akomeza inzira ijya kwa Mwikirishamategeko, kugira ngo amufashe. Maze ageze hafi y’uwo musozi, abona utumbagiye cyane, kandi abona uruhande rwawo ruhereranye n’inzira rubogamye cyane, bituma atinya gukomeza kugenda, kugira ngo umusozi utamugwira. Nuko arahagarara ayoberwa icyo ari bukore, Kandi umutwaro we urusha kumuremerera uko wamuremereraga atarateshwa inzira. Kandi uwo musozi urabya ibirimi by’umuriro (Kuva 19:16-18), agira ngo agiye gushya, aratutubikana, ahinda umushyitsi (Abaheburayo 12:21). Atangira kwicuza kuko yumviye Bwengebwisi. Maze Mubwirizabutumwa aramwegera; amugezeho, amureba igitsure gikomeye, aramubaza ati: “Wazanywe n’iki aha?”Mukristo na Mubwirizabutumwa ku musozi SinaiMukristo araceceka ntiyagira icyo amusubiza. Mubwirizabutumwa arongera aramubaza ati: “Si wowenabonye uririra inyuma y’umudugudu wa Rimbukiro?” Mukristo aramusubiza ati: “Mutware ni jye”. Mubwirizabutumwa ati: “Sinakuyoboye inzira ijya kurirya rembo rito?”Mukristo ati: “Mutware wayinyoboye”. Mubwirizabutumwa ati: “Nuko rero ni iki cyatumyeutareka kuyoba? None dore nturi mu nzira.Mukristo ati: “maze kwambuka isayo Gahindagasaze,nahuye n’umuntu: niwe wanyoheje kujya mu birorero biri imbere, ngo ndabonamo umugabo ubasha kunkuraho umutwaro wanjye”.Mubwirizabutumwa ati: “Asa ate?Mukristo ati: “Yasaga n’umuntu mwiza; ambwira byinshi. Bitinze nemera ibyo ambwiye, nza hano. Maze mbonye umusozi ubogamiye iyi nzira cyane ushaka kungwira, ndahagarara”.Mubwirizabutumwa ati: “Uwo muntu yakubwiye iki?”Mukristo ati: “Yambwiye kwihuta ngo nkurweho uyu mutwaro. Nanjye nti: “Nicyo nshaka”. Nti nicyo gutumye njya kuri ririya rembo, kugira ngo bambwirireyo ibyo ndi bukore ngo ngere ahantu ho kuwukurirwaho. Ambwira yuko anyereka inzira nziza y’ubusamo itarimo ibyago nk’iyo wanyoboye. Kandi ambwira ibya Mwikirishamategeko n’umwana we; ndabyemera nteshwa inzira. None sinzi icyo ndi bukore”.Mubwirizabutumwa ati: “Ba uhagaze ho hato, mbanze nkubwire amagambo y’Imana”.Mukristo ahagarara atengurwa.Mubwirizabutumwa aramubwira ati: “Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize, kuko banze kumva uwabahanuriye mu isi, twe tuzarushaho cyane kudakira, niba dutera umugongo Itubwira iri mu ijuru (Abaheburayo 12:25). Kandi ati, niba azasubira inyuma, umutima wanjye ntumwishimira (Abaheburayo 10:38)”.Maze abisobanura atya ati: “Nawe urirukira mu byago. Utangiye kwanga inama wagiriwe n’Imana Isumba byose, ukura ikirenge cyawe mu nzira y’amahoro, usigaza ho hato ukajya mu kaga ko kurimbuka iteka”.Uwo mwanya Mukristo amwikubita imbere nk’upfuye; arataka ati: Mbonye ishyano, ndapfuye”! Mubwirizabutumwa abibonye amufata ukuboko kw’iburyo, aramubwira ati: “Abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi (Matayo 12:31)” Kandi: “We kuba utizera, ahubwo ube uwizeye (Yohana 20:27)”. Mukristo asubiza umutima mu nda ho hato, arabyuka, amuhagarara imbere.Mubwirizabutumwa aramubwira ati: “Gira umwete wo kumenya ibyo ngiye kukubwira. Reka nkubwire uwakubeshye uwo ari we, n’uwo yakoherejeho uwo ari we. Uwo mwahuye yitwa Bwengebwisi, kandi koko izina niryo muntu. Kuko aryoherwa n’amagambo y’iyi si gusa (1 Yohana 4:5): ni cyo gituma ajya ajya mu mudugudu witwa Ngesonziza gusengerayo. Kandi igituma arushaho gukunda iyo myigishirize ni uko imukiza kurenganywa azira umusaraba (Abagalatiya 6:12). Kandi kuko ameze atyo ashaka kugoreka inzira zanjye, n’ubwo ari nziza.Nuko mu nama yakugiriye, ukwiriye kwangamo amagambo atatu cyane.Irya mbere ni uko yakuyobeje.Irya kabiri ni uko yahirimbaniye kukwangisha umusaraba. Irya gatatu ni uko yakuyoboye mu nzira ijya mu mitegekere y’urupfu (2 Abakorinto 2:7).Irya mbere, ukwiriye kwanga ko yakuyobeje, kandi naweukigaya ko wamwumviye. Ubwo wagenjeje utyo, uba ugaye inama wagiriwe n’Imana kugira ngo wemere iyo wagiriwe na Bwengebwisi. Umwami Yesu yaravuze ati: “Mugire umwete wo kwinjira mu irembo rifunganye (niryo rembo nakoherejemo). Kuko irembo rifunganye n’inzira ari ntoya ijya mu bugingo; kandi abayinyuramo ni bake (Matayo 7:14). Muri iryo rembo rito no muri iyo nzira iricamo, niho wa munyabyaha yagutesheje, asigazaho hato, akakuzanira kurimbuka. Noneho wange ko yakuyobeje, nawe wigaye rwose ko wamwumviye.Irya kabiri ukwiriye kwanga ko yahirimbaniye kukwangisha umusaraba, kuko wategetswe kuwukunda, ukakurutira ubutunzi babitse bwose (Abaheburayo 11:25-26). Kandi umwami w’icyubahiro yakubwiye yuko ushaka gukiza ubugingo bwe azabubura; kandi yuko umukurikira, ntiyange se na nyina n’umugore we n’abana be na bene se na bashiki be, ndetse n’ubugingo bwe, uwo adashobora kuba umwigishwa we. (Matayo 10:39;Luka 14:26). Iby’Iy’ukuri yavuze yuko utabasha kubona ubugingo utabifite, umuntu yakoshya ate yuko bikuzanira urupfu? Iyo myigishirize nayo ukwiriye kuyanga urunuka.Irya gatatu, ukwiriye kwanga ko yakuyoboye inzira ijya ku kugabura kuzana urupfu. Nicyo gituma ukwiriye kwitegereza uwo yakoherejeho, ukamenya ko adashobora na hato kugukiza umutwaro wawe. Uwo yakoherejeho ngo akunihure witwa Mwikirishamategeko, ntabasha kugukiza umutwaro wawe. Nta muntu n’umwe yigeze gukuraho umutwaro, kandi ntawe ateze kuzawukuraho. Ntimubasha gutsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko kuko iyo mirimo itabasha gukuzaho umuntu wese umutwaro we. Nuko rero Bwengebwisi si uwo mu bwoko bw’Imana, kandi Mwikirishamategeko ni umuriganya; kandi umwana we Mvugonziza nubwo amwenyura, ni indyarya gusa, ntabasha kugufasha. Kandi nta kindi wabaririwe inkuru y’abo bapfapfa, keretse kugira ngo uyobywe inzira nari nkuyoboye, ukuzweho agakiza kawe n’ubwo buriganya.Maze Mubwirizabutumwa ahamagara ijuru guhamya ibyo avuze: uwo mwanya kuri uwo musozi Mukristo yari ahagaze munsi hava amagambo n’umuriro. Atinya cyane, umusatsi umuva ku mutwe. Aye magambo ni aya ngo: “Abiringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe, ngo abikore (Abagalatiya 3:10)”.Nuko Mukristo ariheba ko ari bupfe, arataka cyane avuma igihe yahuriye na Bwengebwisi, yigaya cyane ko yamwumviye, akorwa n’isoni yibutse yuko amagambo ye akurikije kamere y’umuntu gusa, yashoboye kumutesha inzira itunganye. Maze arongera abaza Mubwirizabutumwa ati: “Utekereza ute? Ndacyafite ibyiringiro byo gukira? Nakwemererwa gusubira mu nzira nziza, nkajya kuri rya rembo, simpejeshwe n’icyaha cyanjye, nkagaruka n’isoni? Nihaniye kuko numviye wa mugabo: ariko icyaha cyanjye cyababarirwa?”Mubwirizabutumwa aramusubiza ati: “icyaha cyawe kirakomeye cyane, kuko kirimo ibibi bibiri. Wayobye inzira nziza, kandi uca mu nzira ibuzanywa. Ariko umukumirizi w’irembo ari bukwakire, kuko akunda abantu. Icyakora wirinde utongera kuyoba ukarimbukira mu nzira yawe, kuko umujinya we ukongezwa vuba (Zaburi 2:12)’. Nuko Mukristo atangira gusubirayo; Mubwirizabutumwa aramusoma, aramumwenyurira, amusezeraho, ati: “Ku Mana”.
|
Umugenzi
|
6
|
IREMBO
|
Mukristo agenda yihuta, ntiyagira uwo bavugana mu nzira, kandi umubajije ijambo ntamusubize. Ahubwo agenda nk’uca ahabuzanywa, ntiyabasha kwibwira ko avuye mu kaga, ataragera mu nzira yaretse akumvira inama ya Bwengebwisi. Hashize umwanya agera ku irembo. Hejuru y’iryo rembo handitswe ngo, MUKOMANGE MURAKINGURIRWA (Matayo 7:7). Akomanga ubwa mbere n’ubwa kabiri, arakomeza, agira kenshi. Kandi ariririmbisha ati:Ab’imbere ndabasabaMwemere ko ninjira,Nubwo nyir’iyi nzu mwizaNzi ko namugomeyeSimbikwiriye na hato,Ariko ankinguriye,Sinzasiba iteka ryoseKuririmba ishimwe rye! (Ijwi 75)Nyuma ku rugi rw’irembo haza umuntu witwaga RUKUNDO, aramubaza ati: “Uri nde? Uturutse he? Urashaka iki?Mukristo ati: “Ndi umunyabyaha ubabajwe n’ibyaha byinshi bindemereye. Nturutse mu mudugudu wa Rimbukiro, ndajya ku musozi Siyoni. Kugira ngo nkizwe umujinya wenda gutera; noneho ndashaka kumenya yuko wemeye kunkingurira, kuko nabwiwe yuko inzira ijyayo ica muri iri rembo.Rukundo ati: “Ndabyemeye rwose”.Avuze atyo aramukingurira. Maze Mukristo akinjira, wa wundi amukururira kumwinjiza vuba.Mukristo aramubaza ati: “Unkururiye iki? Undi ati hafi y’iri rembo hariho igihome gikomeye, BEEZEBULI (Matayo 12:24) niwe mutware wacyo. Uwo n’abo babana barasa abegereye iri rembo kugira ngo bapfe bataninjira.Mukristo aramusubiza ati: “N’ubwo ibyo binteye ubwoba, ndanezerewe”.Amaze kwinjira umukumirizi aramubabza ati: “Ni nde wakuyoboye iyi nzira?”Mukristo aramusubiza ati: “Mubwirizabutumwa ni we wantegetse kuza aha ngo nkomange, nk’uko nkoze: kandi ngo uri bumbwire ibyo nkwiriye gukora”.Rukundo ati: “Urugi rukingutse rushyizwe imbere yawe; ntawe ubasha kurukinga”.Mukristo ati: “Nonaha ntangiye kureba umumaro uvuye mu bwihare bwanjye”.Rukundo ati: “Ni iki gitumye uza wenyine?”Mukristo ati: “Ni uko mu baturanyi banjye ari nta n’umwe wamenye ko ari mu kaga, nk’uko jyeweho nabimenye”.Rukundo ati: “Nta wamenye yuko uri buze?”Mukristo ati: “Umugore wanjye n’abana banjye babanje kubona ngenda, barampamagara ngo ngaruke, kandi n’abaturanyi banjye bamwe bahageze banampamagara ngongaruke: maze nipfuka mu matwi ndaza”.Rukundo ati: “Nta wagukurikiye ngo akoshye kugaruka?”Mukristo ati: “Mudakurwakwijambo na Nyamujyiryanino bankurikiye: maze babonye yuko ntabakundiye, Mudakurwakwijambo asubirayo antuka, ariko Nyamujyiryanino azana nanjye umwanya muto”.Rukundo ati: “Ni iki cyamubujije kugera aha?”Mukrito ati: “Twazanye kugera aho twagereye ku isayoGahindagasaze, dusangamo Gitunguro, Maze uwo muturanyi wanjye Nyamujyiryanino akuka umutima, ntiyakunda gukomeza inzira, ahubwo agana ku ruhande rw’isayo rugana iwabo, arisayura, arambwira ati: “Ngusigiye icyo gihugu cyiza, abe ari wowe ukiragwa wenyine. Maze tugenda intatane, akurikira Mudakurwakwijambo, jyeweho nza kuri iri rembo”.Rukundo ati: “Ni ishyano! Ndamubabariye. Mbega akunda ubwiza bwo mu ijuru urukundo ruke rutamwemeza kwihara ngo abone ibirushya n’aho ari bike?Mukristo ati: “Ibya Nyamujyiryanino mbivuze uko biri, ariko navuga n’ibyanjye, ntibyabiruta. Yasubiye iwe koko, ariko nanjye nayobeye guca mu nzira y’urupfu, kuko nohejwe n’amagambo y’uwitwa Bwengebwisi.Rukundo ati: “Niwe mwahuye? Nzi yuko atabuze kukugira inama ngo ujye ku nshuti ye Mwikirishamategeko, kuruhurwa na we. Bombi ni abariganya gusa. Mbese wumviye iyo nama?Mukristo ati: “Nayumviye ngeza aho ubwoba bwamburije. Nagiye gushaka Mwikirishamategeko, ngeze aho nibwiriye yuko umusozi uhereranye n’inzu ye ugiye kungwira: sinabuze guhagarara”.Rukundo ati: “Uwo musozi wishe benshi, kandi uzica n’abandibenshi. Wahiriwe wowe utamenaguwe na wo”.Mukristo ati: “Nahiriwe koko. Kandi sinzi uko mbanabaye, iyaba Mubwirizabutumwa tutongeye guhura, ngo asange nibwira imibabaro yanjye. Reka reka, nagize Imana ko yongeye kuza aho ndi, kuko mba ntabashije na hato kuza aha. None nje ngo undebe uku; ikiruta ni uko nakishwe n’uwo musozi, biruta ko nahagarara ntya mvugana n’Umwami wanjye. Kandi ungiriye Ubuntu bwinshi, kuko wemeye kunyinjiza aha”.Rukundo ati: “Ntitugira uwo tubuza tumuhoye icyo yakoze ataraza aha, n’aho byaba byinshi bibi. Ntubirukana na hato (Yohana 6:37). Noneho, Mukristo mwiza, reka nguherekeze akanya gato, nkwigisha iby’inzira ukwiriye kunyuramo. Reba imbere; urareba iriya nzira ifunganye? Niyo nzira yawe. Yaharuwe na ba sogokuruza bera n’abahanuzi ba kera na Kristo ubwe n’intumwa ze. Igororotse ubudakebakeba: niyo nzira yawe”.Mukristo ati: “Ntaho icyamiye cyangwa ihuriye n’izindi,byatuma utahazi ayoba?”Rukundo ati: “Ihuye n’izindi nyinshi koko, ariko izozirakebakeba kandi ni ngari: nyamara ubasha gutandukanya inzira n’imbi utya, kuko inzira yonyine ari yo igororotse ifunganye (Matayo 7:14)Maze ndota Mukristo amubaza kandi yuko abasha kumukuraho umutwaro ahetse, kuko yari atarawukurwaho, kandi atabashije kuwikuraho na hato”Rukundo ati: “Ihangane n’umutwaro wawe, ugere ahantu ho gukirizwa: kuko ariho uzivushiriza mu mugongo wawe, ukagwa”.Maze Mukristo arakenyera yitegura kugenda. Rukundo aramubwira ati: “niwicuma umwanya uragera ku nzu ya MUSOBANUZI, ukomange ku rugi ari bukwereke ibyiza cyane”. Maze Mukristo amusezeraho, nawe amusezeraho, ati: “ku Mana”.
|
Umugenzi
|
7
|
MUSOBANUZI
|
Nuko Mukristo aragenda, agera ku nzu ya Musobanuzi,akomanga ku rugi kenshi. Bishyira kera ku rugi haza umuntu, aramubaza ati: “Ni nde?”Mukristo ati: Mutware, ndi umugenzi, nabwiwe n’inshuti ya nyiri iyi nzu, ngo nze hano mbone umumaro. None ndashaka kuvugana nawe.Nuko wa wundi asubirayo, ajya guhamagara nyiri inzu, nawe aje abaza Mukristo ati: “Urashaka iki?”abona igishushanyo kimanitse ku nzu. Icyo gishushanyo ni icy’umuntu witonda cyane; yararamye atumbiriye hejuru afite igitabo mu ntoke kirusha ibindi byose kuba cyiza, kandi amategeko y’ukuri yanditswe ku minwa ye, iby’isi abiteye umugongo; ameze nk’uwinginga abantu, kandi ikamba ry’izahabu rimanitse hejuru y’umutwe we.Mukristo arabaza ti: “Ibi bisobanurwa bite?”Musobanuzi aramusubiza ati: Uwo ni inyamibwa mu bantu igihumbi. Abasha kuvuga nk’uko ya ntumwa yavuze iti: “N’ubwo mufite abayobora muri Kristo inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni njye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu, bana banjye bato, abo nongera kurabukwa, kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe (1 Abakorinto 4:15;Abagalatiya 4:19). Kandi ubwo umureba araramye, atumbiriye hejuru, akagira igitabo mu ntoke kirusha ibindi byose kuba cyiza, amategeko y’ukuri akandikwa ku minwa ye, ni ukugira ngo bikwereke yuko umurimo we ari ukumenya ibihishwe no kubihishurira abanyabyaha. Nicyo gituma ureba ahagaze nk’uwinginga abantu. Kandi ubwo ureba ateye umugongo iby’isi, ikamba rikaba rimanitse hejuru y’umutwe we, ni ukugira ngo bikwereke ko agayiye ibya none urukundo akunda umurimowo gukorera Shebuja, bituma atazabura kugororerwa icyubahiro n’ubwiza mu gihe kizaza. Kandi igitumye iki gishushanyo ari cyo mbanza kukwereka, ni uko uwo muntu ari we wenyine wategetswe n’Umwami nyiri igihugu ujyamo ngo akuyobore, nugera mu binaniranye byo mu nzira. Ni cyo gituma ukwiriye kwita cyane ku cyo nkweretse no kujya ucyibuka cyane, kugira ngo utazakurikira abirarira ko babasha kukuyobora neza, ariko inzira yabo ijya mu irimbukiro.Mukristo aramusubiza ati: “Mutware mvuye mu mudugudu w’i Rimbukiro, ndajya ku musozi Siyoni, kandi umukumirizi wo ku irembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira yambwiye ngo, ningera hano uranyereka ibyiza cyane byo kungendesha neza mu rugendo rwanjye”.Musobanuzi ati: “Ngwino, nkwereke ibikugirira umumaro”.Maze ategeka umugaragu we gukongeza itabaza, abwira Mukristo kumukurikira. Binjirana mu nzu imbere, ategeka uwo mugaragu gukingura urugi rw’imbere. Ararukingura MukristoMaze afata Mukristo mu ntoke, amwinjiza mu nzu nini yuzuye umukungugu mwinshi cyane, kuko iteka batayikuburaga na hato. Nuko Mukristo amaze kuyitegereza akanya, Musobanuzi ahamagara umugabo, aramubwira ati: “Kubura”. Arakubura, uwo mwanya umukungugu utumukira hose, ujya Mukristo mu mazuru, ushaka kumuzibiranya. Maze Musobanuzi abwira umuja wari uhagaze aho, ati: “Zana amazi, uminjagire mu nzu”. Azana amazi, arahaminjagira; maze bakubura iyo nzu, bayiboneza bitabababaje.Mukristo ati: “Ibyo bisobanurwa bite?”Musobanuzi ati: “Iyo nzu ni umutima w’umuntu wese watunganijwe n’ubuntu bwiza buvugwa mu Butumwa. Uwo mukungugu ni ibyaha yavukanye n’ibyo yononesheje umutima we byamwanduje wese. Uwabanje gukubura ni amategeko ya Mose: uwazanye amazi, akayaminjagiramo ni ubutumwa bwiza. Wabonye yuko uwa mbere atangiye gukubura, umukungugu ugatumukira hose, ukamubuza kuboneza inzu, ahubwo ugashaka kukuzibiranya. Ibyo ni ukugira ngo bikwereke yuko amategeko ya Mose atabasha gukura ibyaha mu mutima, n’ubwo abihishura, akabibuza. Ahubwo arabihembura (Abaroma 7:9), akabiha imbaraga (1 Abakorinto 15:36), akabigwiza mu mutima w’umuntu (Abaroma 5:20), kuko atamushoboza kubinesha. Kandi wabonye umuja aminjagira amazi mu nzu, bituma bayiboneza bitabababaje. Ibyo ni ukugira ngo bikwereke yuko Ubutumwa Bwiza, iyo bwinjiranye n’ubuntu bw’Imana mu mutima w’umuntu, ibyaha bineshwa bigatsindwa. Nk’uko wabonye uwo muja aminjagira amazi mu nzu umukungugu ntutumuke: kandi umutima wozwa no kwizera Ubutumwa, ukaba ukwiriye guturwamo n’Umwami w’icyubahiro (Yohana 25:3;Ibyakozwe 25:9;Yohana 24:23)Kandi ndota Musobanuzi afashe Mukristo mu ntoke, amujyana mu nzu nto, irimo abana bato babiri bicaye ku ntebe. Umukuru yitwaga MUNYEPFA, umuto yitwa MWIHANGANYI. Munyepfa yasaga n’uganya cyane, ariko Mwihanganyi yari ashyikije umutima hamwe.Mukristo arabaza ati: “Munyepfa aganyira iki?”Musobanuzi aramusubiza ati: “Aganyira ko umurezi wabo bombi ashaka ko bategereza kuzahaga ibyiza byabo mu itangiriro ry’umwaka utaha. Ariko Munyepfa byose arabishaka nonaha, Mwihanganyi yemeye gutegereza.Nuko kuri Munyepfa haza umuntu amuzaniye isaho yuzuye amafaranga, ayamusuka imbere. Munyepfa arayatoragura, arayishimira; kandi aseka Mwihanganyi amuratira. Hashize umwanya muto, aba ayamaze, arakena, asigarana ubushwambagara gusa.Mukristo ati: “Nsobanurira ibyo neza”.Musobanuzi ati: “Abo bahungu ni ibishushanyo. Munyepfa ni igishushanyo cy’ab’iyi si, Mwihanganyi ni icy’ab’igihe kizaza. Nk’uko ubibonye, Munyepfa ashatse ibye byose none muri uyu mwaka, bisobanurwa ngo, muri iyi si. Uko ni ko ab’iyi isi bameze: bifuza guhabwa ibyiza byabo byose none, ntibabasha kwihangana ngo bategereze undi mwaka (uwo niwo si yindi izaza) bagahabwa ibyiza byabo. Ahubwo bakunda wa mugani ngo Ijana riragurwa rirutwa n’imwe itashye, bakawurutisha iby’Imana yahamije byose by’ibyiza byo mu gihe kizaza. Ariko wabonye uko yamaze ibye vuba cyane, ntagire ikindi asigirana keretse ubushwambagara. Ku iherezo ry’iyi si, uko ni ko bizaba ku bahwanye na we bose”.Mukristo ati: “Noneho mbonye yuko Mwihanganyi ari we ufite ubwenge bwiza, ku mpamvu nyinshi. Iya mbere ni uko ategereza ibirushaho kuba byiza: iya kabiri ni uko azagirana ibye n’ubwiza bwabyo, ubwo wa wundi azaba afite ubushwambagara gusa”.Musobanuzi ati: “Ongeraho n’ibi; ubwiza bwo mu gihe kizaza ntibuzasaza, ariko ibya none bishira vuba. Nicyo gituma Munyepfa atagira impamvu nziza yo kuratiririza Mwihanganyi yuko yabanje guhabwa ibyiza birutaho. Kuko ibibanza bitabura gusimburwa n’ibiheruka, ariko ibiheruka bitagira ibibisimbura, kuko ari nta kindi kibikurikira. Nicyo cyatumye bivugwa kuri wa mutunzi ngo Wahawe ibyiza byawe ukiriho; Lazaro na we yahawe ibibi: none aguwe neza hano, naho wowe urababazwa cyane (Luka 16:25)”Mukristo ati: “Noneho mbonye yuko kwifuza ibya none atari byiza, ahubwo ko ibiruta ari ugutegereza ibizaza”.Musobanuzi ati: “Uvuze ukuri, kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka, bikaba iby’iteka ryose. (2 Abakorinto 4:18). Icyakora n’ubwo bimeze bityo, ibya none bihereranye cyane no kwifuza kw’imibiri yacu; ni cyo gituma byumvikana vuba. Ariko ibizaza ntibigira ihuriro na kamere y’umubiri; ni cyo gituma bigumya kunyurana”.Maze ndota Musobanuzi afashe Mukristo mu ntoke, amujyana ahantu hari umuriro waka mu nkike y’amabuye: mbona umuntu uhagazeho, udatuza kuwusukamo amazi menshi, ngo awuzimye; ariko umuriro ukarushaho kwaka cyane.Mukristo arabaza ati: “Ibi bisobanurwa bite?”Musobanuzi ati: “Uyu muriro ni umurimo ubuntu bw’Imana bukorera mu mitima yacu. Usukamo amazi ngo awuzimye ni Satani: ariko igituma umuriro ukomeza kwaka, n’ubwo awusukamo amazi, ndakikwereka: ngwino urebe.Amujyana inyuma y’inkike, asangayo undi muntu ufite imperezo y’amavuta, akajya ayasuka mu muriro rwihishwa.Mukristo ati: “Ibi bisobanurwa bite?”Musobanuzi ati: “Uyu ni Kristo udatuza gukomeza umurimo watangiye gukorerwa mu mutima w’umuntu, awukomeresha amavuta, ni yo buntu bwe; nuko n’ubwo Satani ahirimbanira cyane konona imitima y’abantu ba Kristo, ikomeza kuzura ubuntu bwe (2 Abakorinto 12:9). Kandi, urareba uko uyu muntu ahagararira inyuma y’inkike kugira ngo akomeze gucana umuriro; ibyo ni ukukwigisha yuko abageragezwa turushywa no kumenya uko uwo murimo w’ubuntu bw’Imana ukorerwa mu mitima yacu”.Kandi Musobanuzi yongera gufata Mukristo mu ntoke, amujyana ahantu heza, hubatswe inyumba nziza cyane. Mukristo yishimishwa cyane no kuyireba, Kandi hejuru yayo, abonaho abantu bagendagenda bambaye imyenda y’izahabu.Nuko Mukristo aramubaza ati: “Twakwinjira?”Musobanuzi amujyana bugufi bw’urwuri, Asanga abantu benshi baruhagaze iruhande, nk’abashaka kwinjira ntibabihangare. Kandi bugufi bw’urugi hari hicaye umuntu ufite ameza imbere ye ariho igitabo n’icupa rya wino ngo yandike izina ry’uwinjira wese. Kandi mu muryango hari hahagaze abantu benshi bawurinda bifurebye ibyuma, bafite intwaro, biteguye gukomeretsa uko bashobora abashaka kwinjira. Mukristo abibonye aratangara. Nyuma, abantu bose bashubijwe inyuma no gutinya abafite intwaro. Mukristo abona umuntu w’intwari yegera uwo mwanditsi; aramubwira ati: “Mutware, andika izina ryanjye. Araryandika. Maze uwo mugabo akura inkota, yambara ingofero y’icyuma, atwaranira mu bafite intwaro. Baramukubita cyane, ntiyakuka umutima na hato, Atangira kubakubita inkota cyane nk’umunyamaboko. Nuko amaze gukomeretsa inguma nyinshi abashaka kumubuza, no gukomeretswa izindi nyinshi nabo, abacamo bose, yinjira mu nyumba. Uwo mwanya humvikana ijwi ryiza ry’abagendagendaga ku ipfundo ry’inzu, bati:Injira injira, mugenzi,UgororerweUbugingo budashiraWabikiwe! (Ijwi 56)Nuko arinjira, bamwambika imyenda nk’iyabo, Mukristo aramwenyura; aravuga ati: “Ngira ngo menye uko ibyo bisobanurwa”. Maze ati: “Reka ngende”. Musobanuzi aramusubiza ati: “Ba uretse, mbanze nkwereke n’ibindi bike, ubone kugenda.Yongera kumufata mu ntoke, amujyana mu nzu irimo umwijima; harimo umuntu wicaye mu kazitiro k’icyuma. Uwo muntu agaragaje umubabaro mwinshi. Yicaye yiyunamiriye, yitangiriye itama, asuhuzaumutima nk’uwenda gupfa. Mukristo arabaza ati: “Ibi bisobanurwa bite?”Musobanuzi aramusubiza ati: “Mubaze arakubwira”. Mukristo abaza uwo mugabo ati: “Uri ute?Uwo mugabo aramusubiza ati’. “Ndi uko ntari ndi kera” Mukristo aramubaza ati: “Kera wari umeze ute?”Uwo mugabo ati: “Nari umuntu wibwira ko ndi umukristo; kandi niyitaga intungane, n’abandi ni ko banyitaga. Nibwiraga ko ntunganiye kujya mu rurembo rwo mu ijuru, nkishimira kwibwira yuko nzasohorayo.Mukristo ati; “Ariko none uri ute?”Uwo mugabo ati: “None ndi umwihebe, nzitiwe no kwiheba, nk’uko nzitiwe n’aka kazitiro. Simbasha gusohoka, ndetse none sinkibibasha.Mukristo ati: “Ni iki cyaguteye kumera utyo?”Uwo mugabo ati: “Ni uko naretse kuba maso no kwirinda; nakundiye kwifuza kwanjye ko kunjyana aho gushaka. Nakoze ibyaha by’ibyitumano byo kugomera umucyo w’Ijambo ry’Imana no kugira neza kwayo. Nababaje Umwuka Wera, aragenda, sinkimufite. Nihamagariye Satani, araza, ambamo, Narakaje Imana, irandeka. Ninangiye umutima uburyo butuma ntakibasha na hato kwihana”.Mukristo abaza Musobanuzi ati: “Bene uyu nta cyiringiro na gike asigaranye?”Musobanuzi aramusubiza ati: “Mubaze”Mukristo abaza uwo mugabo ati: “Nta cyiringiro ugifite na gike yuko utazarindirwa iteka muri ako kazitiro kwiheba?Uwo mugabo ati: “Ntacyo”.Mukristo ati: “Kuki? Umwana w’Ishimwa si umunyambabazi nyinshi? Uwo mugabo ati: “Namwibambiye ubwa kabiri (Abaheburayo 6:6), naramusuzuguye (Luka 19:14), nasuzuguye gukiranuka kwe, nakerenseje amaraso ye, nahemuye Umwuka utanga ubuntu (Abaheburayo 10:28-29).Ubwo nakoze ibyo. Nivukije ibyasezeranijwe byose, nshigaje amagambo ateye ubwoba bwinshi, avuga gucirwaho iteka kutazabura kumbaho n’umujinya w’umuriro w’inkazi uzandya kuko ndi umwanzi w’Imana”.Mukristo ati: “lbyaguhinduye kumera utyo wabikoreye kugira ngo ubone iki?”Uwo mugabo ati: “Nabikoreye kugira ngo mpaze kwifuza kw’iyi si, mbone ibinezeza byayo n’indamu zayo. Nibwiraga yuko nzabibonamo kwishima no kwinezeza kwinshi, ariko none ibyo byose bindya nk’inyo, bikambabaza nk’umuriro.Mukristo ati: “Ariko none ntiwabasha guhinduka ngo wihane?”Uwo mugabo ati: “Imana yankuyeho kwihana. Ijambo ryayo ntirimpumuriza yuko mbasha kwizera. Ndetse ubwayo niyo yamfungiye muri aka kazitiro k’icyuma, Abantu bose bo mu isi ntibashobora kunkuramo. Mbonye ishyano!Kwibwira iby’igihe kidashira kurambabaza. Nzihanganira nte imibabaro izambabaza mu gihe kidashira?”Musobanuzi abwira Mukristo ati: “Ujye wibuka uko uyu muntu ari, akubere akabarore iteka ryose”.Mukristo ati: “Ibyo birantinyishije cyane. Imana imfashe kuba maso no kwirinda no gusenga, nzibukire impamvu y’umubabaro w’uyu muntu. Ariko mutware, igihe cyo kugenda ntikiragera?”Musobanuzi ati: “Ba uretse ho hato, mbanze nkwereke ikindi kimwe, ubone kugenda”.Yongera gufata Mukristo mu ntoke, amujyana mu yindi nzu irimo umuntu wabyukaga ku buriri kandi acyambara, yahindaga umushyitsi, agatengurwa. Mukristo arabaza ati: “Ni iki gihindisha uyu muntu umushyitsi?” Musobanuzi amutegeka kubwira Mukristo impamvu zabyo. Uwo mugabo aramubwira ati: “Iri joro ryakeye, narose ijuru rihindutse umukara cyane, kandi n’inkuba nyinshi zikubita n’imirabyo irabya. Ndatinya, mpagarika umutima rwose. Nuko ndaramye, mbona ibicu byiruka vuba cyane birusha uko bisanzwe. Maze numva ijwi ry’impanda rirenga, mbona umuntu wicaye ku gicu, ingabo nyinshi zo mu ijuru zimugose. Bose bari bambaye umuriro waka;ijuru na ryo ryaragurumanaga. Numva ijwi rirenga riti: “Abapfuye nimuzuke, muze mucirwe imanza. Uwo mwanya, ibitare birameneka, ibituro birasama, abapfuye barimo bavamo. Bamwe bishimaga cyane bararamye, abandi bashakaga kwitwikira imisozi ngo bihishe. Maze mbona Uwicaye ku gicu, abumbuye igitabo, ahamagara abo mu isi bose ngo baze aho ari. Ariko umuriro mwinshi uva kuri We wakaga imbere ye, ugashyira intera hagati ye n’abagiye gucirwa imanza, nk’ikwiriye gushyirwa hagati y’umucamanza n’abarezwe (1 Abakorinto 15:51-52;1 Abatesalonike 4:16;Yuda 15;Yohana 5:28- 29;2 Abatesalonike 1:7-10;Ibyahishuwe 20:11-14). Kandi numva abakorera Uwicaye ku gicu babwirwa ngo nimuteranye urukungu n’umurama n’ibishushungwa, mubijugunye mu nyanja yaka umuriro (Matayo 3:12;Matayo 13:30;Matayo 25:30;Ibyahishuwe 20:15). Uwo mwanya urwobo rudafite akagero rwasamira bugufi cyane bw’aho nari mpagaze, havamo umwotsi mwinshi n’amakara yaka n’amajwi ateye ubwoba. Kandi barategekwa ngo Nimuhunike amasaka yanjye mu kigega (Luka 3:17). Uwo mwanya benshi barazamurwa, bajyanwa mu bicu, ariko jyeweho nsigara hasi (1 Abatesalonike 4:16-17). Kandi nshaka kwihisha, sinabibasha; kuko uwicaye ku gicu akimpanze amaso. Nibuka ibyaha byanjye, umutima wanjye undega urudaca (Abaroma 2:14-l5). Maze ndakanguka.Mukristo ati: “Ariko ni iki cyatumye ubitinya utyo?”Uwo mugabo ati: “Ni uko nibwiraga yuko umunsi w’amateka usohoye, nanjye nkaba ntawiteguye. Ariko icyarushije ibindi kuntera ubwoba ni uko abamaraika bateranije bamwe bakansiga, kandi n’uko urwobo rw’i Gehinomu rwasamiye bugufi cyane bw’aho nari mpagaze. Kandi nababazwaga n’ibyo umutima wanjye umpana, nkibwira yuko wa Mucamanza ampanze amaso iteka andeba igitsure.Musobanuzi abaza Mukristo ati: “Ibyo byose umaze kubimenya?Mukristo ati: “Ye, ndabimenye: ibyo binteye ibyiringiro n’ubwoba”.Musobunuzi ati: “Ujye ubyibuka, kugira ngo bikubere imihunda yo kukurya isataburenge, ngo ugire umwete mu rugendo rwawe”.Mukristo arakenyera, yitegura kugenda. Musobanuzi ati: “Umwuka Wera, umufashe abane n’Uwiteka, kugira ngo amuyobore inzira ijya muri rwa rurembo rwo mu ijuru”. Nuko Mukristo agenda aririmba ati:Hano nahabonyeIbingiriraUmumaro mwinshiBy’igikundiro.Ibiteye ubwohaNahishuriweMu rugendo rwanjyeBizankomeza.”Ni iki cyabateyeKubinyereka?Mbyibwire, mbimenyeUko bingana?Shimirwa ibyo byiza,Musobanuzi!Nshimiye n’ImanaYakuntumyeho. (Ijwi 175)
|
Umugenzi
|
8
|
UMUSARABA
|
MAZE ndota yuko inzira Mukristo yari akwiriye kunyuramo izitiwe impande zombi n’inkike yitwa GAKIZA (Yesaya 26:1). Mukristo akurikira iyo nzira, n’ubwo aremerewe agenda yiruka, ariko bimuruhije cyane, ku bw’umutwaro ahetse. Nuko ariruka, agera ahantu hazamuka ho hato, hejuru yaho hashinze umusaraba, kandi hepfo yaho azamutse hari imva irangaye. Mukristo amaze gusohora kuri uwo musaraba, wa mutwaro uhambuka ku bitugu bye, umuva mu mugongo, uragwa, uratembagara, ugera ku munwa w’imva, ugwamo, ugenda buheriheri.Maze Mukristo arishima, aranezerwa, avugana umutima unezerewe, ati: Anduhuye umubabaro we! Anzurishije urupfu rwe.”Mukristo ageze ku MusarabaMaze amara umwanya, ahagaze atangara: kuko byamutangaje cyane yuko kureba uwo musaraba kwamuhambuye umutwaro we. Nicyo cyatumye agumya kuwitegereza cyane, amarira ngo bugubugu (Zekariya 12:10). Agihagaze awitegereza, arira, asangwa n’abantu batatu barabagirana.Baramuramutsa bati: “Amahoro abe kuri wowe”.Umwe aramubwira ati: “lbyaha byawe urabibabariwe (Mariko 2:5) “.Undi amwambura ubushwambagara bwe, amwambika indi myenda (Zekariya 3:4).Uwa gatatu amushyira ikimenyetso mu ruhanga (Abefeso 1:13) amuha umuzingo w’igitabo, amutegeka kugenda awusoma, ati nugera ku irembo ry’ururembo rwo mu ijuru, uzawubahe”.Maze basubirayo. Mukristo yitereshwa gatatu n’ibyishimo aririmba ati:Iteka nagendagaNdemerwe n’ibyaha;Ntihagira ikibashaKumara umubabaro.Kugeza ubwo nagezeAhantu heza cyaneHangiriye umumaroNtazibagirwa ukundi.Iri ni itangiriroRy’umunezero wanjye;Aho niho umutwaroWamvuye mu mugongo.Ndashima umusaraba;Ndashima ya mva nziza;Ariko cyane cyane,Ndashima Uwambambiwe! (Ijwi 129)
|
Umugenzi
|
9
|
ABASINZIRIYE N’ABURIYE INKIKE
|
NDOTA agenda atyo, kugeza aho yagereye mu gikombe, abonamo abantu batatu basinziriye hirya y’inzira ho hato, bafunze iminyururu ku maguru. Umwe yitwaga MUSWA, undi yitwa BUTE, uwa gatatu yitwa RUHANGARA.Mukristo abonye baryamye batyo, ajya aho bari ngo ahari yabakangura, arabahamagara ati: “Yemwe abasinziriye, muhwanye n’abasinziriye ku isonga y’igiti. Nuko nimukanguke, tugende: kandi mwemere nanjye ndabafungura iyo minyururu. Kandi ati: “Uzerera nk’intare yivuga (1 Petero 5:8) yanyura aha, ntimwabura kuba umuhigo w’amenyo ye”. Barakanguka, baramureba, bamusubiza batya: Muswa aramusubiza ati: “Simbonye ko hariho akaga”. Bute aramusubiza ati: “Reka nongere nisinzirire ho hato”. Ruhangara aramusubiza ati: “*Ikibindi cyose giterekwa ku yacyo ndiba”. Bavuze ibyo barongera bararyama barasinzira, Mukristo akomeza urugendo.Ariko ababazwa n’uko abantu bari mu kaga kameze gatyo batitaye ku kugira neza k’umuntu ushatse kubakiza ku mbabazi, abakanguye, abagiriye inama, yemeye kubafungura iminyururu. Akibabajwe n’ibyo, abona abantu babiri burira inkike y’ibumoso bw’iyo nzira ifunganye, kugira ngo bayigeremo; barihuta, bamugeraho vuba. Umwe yitwaga MIHANGOYIDINI, undi yitwaga NDYARYA. Bamugezeho, Mukristo aganira nabo atya.Arababaza ati: “Murava he, mukajya he?”Baramusubiza bati: “Twavukiye mu gihugu cyitwa NDIRARIRA, turajyanwa ku musozi Siyoni no gushimirwayo”. Arababaza ati: “Ko mutinjiye mu irembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira? Ntimuzi yuko byanditswe ngo, Uwinjira mu rugo rw’intama, atanyuze mu rugo rw’intama, atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo ni umujura n’umunyazi!” (Yohana 10:1).*Uwo mugani usobanurwa ngo, umuntu wese niwe wikiza.Baramusubiza bati: “Abo mu gihugu cyacu bose bagira ngo inzira y’iryo rembo ni uruboko. Nuko bamenyereye kunyura mu nzira y’ubusamo, bakurira inkike nk’uko dukoze”.Arababaza ati: “Ariko Umwami nyiri ururembo tujyamo, ntazabita abaca mu mateka, kuko mucumuye amategeko yandikishije?”Baramusubiza bati: “lbyo byikubabaza; ibyo dukoze ni umuhango w’ab’iwacu, kandi ndetse tubasha kuzana n’abagabo bo guhamya yuko uwo muhango wahereye kera, hashize imyaka iruta igihumbi.Arababaza ati: “Uwo muhango wanyu, mwaburanywa, mwawutsindira?”Baramusubiza bati: “Umuhango umenyerewe ukamara imyaka iruta igihumbi, ntitwabura kwemerwa n’umucamanza utabera ko uhwanye n’amategeko. Kandi ubwo tugeze muri iyi nzira, uko twagezemo kose ntibihwanye? Ubwo turimo, turimo: nawe winjiye mu irembo ntuturusha kuba mu nzira, n’ubwo twuriye inkike. None uturusha iki?”Arabasubiza ati: “Ngenda nk’uko mbwirizwa n’amategeko ya Databuja, mwebweho mugenda nk’uko mubwirizwa n’ibyo mwibwira by’ubupfu. Na none mumaze kwitwa abajura na nyiri iyi nzira, nicyo gitumye nibwira ndashidikanya yuko mutazemerwa ko muri beza, nimugera aho ino nzira iherera. Mugeze mu nzira ku bwanyu mudakurikije itegeko rye, muzavamo mwenyine mutagiriwe imbabazi ze.Ntibagira icyo bamusubiza, keretse kumubwira bati: “Upfa iki ku byacu? Maze bose bakomeza inzira, ntibaganira byinshi: keretse ko bamubwiye bati, Twibwira tudashidikanya yuko utazaturusha kwitondera amategeko y’Imana neza. Nicyo gitumye tutamenya ikigutandukanya natwe, keretse uwo mwenda wawe; nawo ntiwawuhawe n’abaturanyi bawe ngo uhishe isoni z’ubwambure bwawe?Arababwira ati: “Amategeko ntazabakirisha, kuko mutanyuze muri rya rembo (Abagalatiya 2:16). Nawo umwenda nambaye, nawuhawe na Nyiri aho njya: ibyo byo muvuze ukuri ko nawuherewe guhisha isoni z’ubwambure bwanjye, nanjye nibwira ko ari ikimenyetso cyo kungirira neza: kuko nari nambaye ubushwambagara gusa ntarawuhabwa. Kandi ngenda nihumuriza ntya: ningera ku irembo rya rwa rurembo, Umwami nyirarwo ntazabura kumenya ngo angirire neza, kuko nambaye n’umwenda yampereye ubuntu ubwo yanyamburaga ubushwambagara. Kandi mfite ikimenyetso mu ruhanga — – ahari ntimucyitayeho; nagishyizweho n’inshuti y’amagara y’Umwami wanjye ku munsi umutwaro wamviriye ku mugongo. Kandi icyo gihe nahawe umuzingo w’igitabo uriho ikimenyetso ngo ngende nywusoma, umpumurize mu nzira. Nategetswe kuzawutanga ningera ku irembo ry’ururembo rwo mu ijuru, ngo umbere ikimenyetso cy’uko nzinjizwayo. lbyo byose ngira ngo ntimubifite; kandi igituma mutabifite ni uko mutanyuze muri rya rembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira.Ntibagira icyo bamusubiza kuri ibyo, ahubwo barebana baseka. Maze bose bakomeza inzira, Mukristo ari we uri imbere, ntiyaganira nabo. Agenda yibwira, ubundi asuhuza umutima ubundi anezerwa, agasubizwa umutima mu nda no gusoma wa muzingo w’igitabo yahawe n’umwe muri ba bantu barabagirana.Imirongo iboneka muri iyi nkuru1 Petero 5:8;Yohana 10:1;Abagalatiya 2:16;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
10
|
UMUSOZI WITWA BIRUHANYA
|
BOSE baragenda, bagera munsi y’umusozi witwa BIRUHANYA, basangayo isoko. Aho hantu kuri iyo nzira ivuye kuri rya rembo hashamikiraho izindi nzira ebyiri: imwe izenguruka ibumoso, iyindi izenguruka iburyo. Inzira ifunganye iterera uwo musozi w’i Biruhanya. Mukristo ajya kuri iyo soko, anywaho, abona intege, maze atangira kuzamuka uwo musozi, aririmba ati:Erega uyu musoziKo ari muremure!Nyamara numva nshakaKuwuzamuka.Sinemeye gucogozwaN’uko haterera,Kuko iyi ari yo nziraIjya mu ijuru.Nuko, mutima wanjye,Humura witinyaKomeza inzira nzizaN’ubwo iruhije.Za zindi n’ubwo zoroshyeUkizitangira,Ku iherezo zigezaKu kurimbuka. (Ijwi 193)Ba bandi bombi nabo bagera munsi y’uwo musozi. Maze babonye uko ari muremure uterera cyane kandi ko hari n’izindi nzira ebyiri, bibwira yuko izo nzira ziri buhurire inyuma y’uwo musozi n’iyo Mukristo yaciyemo; nicyo cyatumye bashima kuzinyuramo. Kandi muri izo nzira, imwe yitwaga KAGA, iyindi yitwa MURIMBUZI. Nuko umwe aca mu yitwa Kaga, imutungura mu ishyamba rinini: undi aca mu nzira yitwa Murimbuzi, nayo imutungura mu butayu bugari, burimo imisozi y’umwijima mwinshi, arasitara, aragwa, ntiyasubira kubyuka.Maze nterera amaso, ndeba Mukristo azamuka wa musozi: mbona abanza kuwuterera yiruka: maze ananizwa kwiruka n’uko umusozi uterera, agenda buhoro; maze agera aho agenda maka. Aringanije uwo musozi, agera ku kazu keza, nyiri uwo musozi yubakiye abagenzi barushye, kugira ngo baruhukiremo, babone intege. Mukristo yinjiramo, aricara araruhuka. Maze asohorora wa muzingo w’igitabo mu isaho y’umwenda we yo mu gituza, arawusoma,uramuhuriza. Maze yongera kwitegereza wa mwenda yaherewe hafi y’umusaraba. Amara umwanya yinezeza atyo, arahunikira, arasinzira, nicyo cyatumye atinda, akageza nimugoroba. Kandi agisinziriye, wa muzingo w’igitabo uramunyikuka ugwa hasi. Nuko haza umuntu aramukangura, ati: ”Wa munyabute we, genda urebe ikimonyo witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge (Imigani 6:6)”. Uwo mwanya Mukristo arahaguruka, agenda yihuta agera mu mpinga y’uwo musozi. Ageze hejuru yawo, ahura n’abantu babiri biruka cyane; umwe yitwaga BWOBA, undi yitwa MUTIRINGIRA, Mukristo arababaza ati: “Ko mukimiranye mwiruka? Mubaye iki??”Bwoba aramusubiza ati: “Twajyaga mu rurembo Siyoni, kandi twari tumaze kuzamuka wa musozi uruhije, ariko uko twajyaga imbere niko twarushagaho kujya mu kaga. Nicyo gitumye duhindukira tugasubira inyuma”.Mutiringira nawe abwira Mukristo ati: “Ni koko, imbere bugufi mu nzira duturutsemo, hari intare ebyiri ziryamye; niba zisinziriye, niba ziri maso ntitubizi: ntitwashidikanya yuko iyo tuzigeraho, ziba zidutanyaguye uwo mwanya”.Mukristo ati: “Munteye ubwoba, ariko mpungire he? Nasubira mu gihugu cyacu, cyiteguriwe umuriro n’amazuku sinabura kurimbukirayo; nabasha kugera kuri rwa rurembo rwo mu ijuru, sinabura kubayo mu mahoro: ni cyo gitumye nkwiriye kwihara. Gusubira inyuma ntikwabura kunzanira urupfu: kujya imbere kuzana gutinya urupfu ariko hirya yarwo ni ubugingo budashira: noneho ndajya imbere.Bwoba na Mutiringira bamanuka biruka, baragenda, Mukristo akomeza inzira. Ariko yongeye kwibwira ibyo yumvanye ba bandi, ashakira mu isaho y’umwenda we wa muzingo w’igitabo arawubura. Maze arababara cyane, ashidikanya icyo ari bukore, kuko abuze icyamuhumurizaga, cyazamwinjirishije mu rurembo rwo mu ijuru. Amaze akanya ashidikanya yibuka ko yasinziriye muri ka kazu komu mbavu z’umusozi, arapfukama asaba Imana kumubabarira icyo cyaha. Asubira inyuma, ajya gushaka uwo muzingo. Ariko agisubira inyuma, agenda afite agahinda katavugwa; ubundi asuhuza umutima, ubundi arira, yicira urubanza kenshi yuko yakoze iby’ubupfu, agasinzirira ahantu hubakiwe kuruhukira umunaniro gusa. Agenda ashaka mu nzira hose, akenguza, ngo ahari yabona wa muzingo w’igitabo cyamuhumurizaga iteka mu rugendo. Ageze aho yitegeye ka kazu yasinziriyemo, kukareba bimwongerera umubabaro yibutse icyaha cye uko kiri (Ibyahishuwe 2:4-5;1 Abatesalonike 5:6-8)” Nuko yicuza ibyo bitotsi bibi ati: “Ndi indembe, ni iki cyanteye gusinzira ku manywa, gusinzirira hagati y’ibirushya, kandi ako kazu ari ako kuruhuriramo imitima y’abagenzi, maze sinirinde, nkaruhuriramo umubiri wanjye? Ibyo si ukunezeza umubiri? Ngenze urugendo runini rw’ubusa. Uko niko byagenze ku Bisiraheli. Ku bw’ibyaha byabo, Imana yabashubije inyuma mu nzira yo ku nyanja itukura. Nanjye nkwiriye kunyurana agahinda mu nzira mba nanyuranyemo umunezero, iyo ntakora icyo cyaha. None mba ngeze he? Urugendo mba nagenze rimwe, ndugenze inkubwe eshatu; kandi none bugiye kunyiriraho, kuko bwije. Iyo ntasinzira”!Nuko agera muri ako kazu, arabanza aricara, amara akanya arira: nyuma arunguruka n’agahinda munsi y’intebe, abonamo umuzingo we w’igitabo; arihuta, awusingira ahinda umushitsi, awubika mu isaho y’umwenda we. Kuwubona kumutera kwishima ibyishimo bitavugwa, kuko ari wo ngwate y’ubugingo bwe imumenyesha yuko azemerwa nagera ku iherezo ry’urugendo rwe. Nicyo cyatumye awubika mu isaho y’umwenda we, agashimira Imana yuko imweretse aho wari uri, akomeza urugendo yishimye arira. Kandi azamuka igice cy’umusozi gisigaye yihuta bitangaza. Ariko ataragera mu mpinga, izuba rirarenga: bimwibutsa ubupfu bwo gusinzira kwe, aricuza ati: “Wa bitotsi bibi we, utumye bugiye kunyiriraho, nkagenda nijoro, umwijima ukampisha inzira, nkumva amajwi y’inyamaswa z’inkazi”!Intare zari zishumitsweIbyo byose binzanyweho n’ibitotsi bibi. Maze yibuka ibyo Mutiringira na Bwoba bamubwiye, yuko intare zabatinyishije. Arongera aribwira ati’. “Izo nyamaswa ko zizerera nijoro zishaka icyo zirya zansanga mu mwijima, nagira nte? Nakwikiza nte ngo zitantanyagura?”Imirongo iboneka muri iyi nkuruImigani 6:6;Ibyahishuwe 2:4-5;1 Abatesalonike 5:6-8;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
11
|
NYUMBANZIZA
|
Nuko acyiganyira atyo, yubura amaso, abona imbere ye inyumba y’igikundiro cyinshi yitwa NYUMBANZIZA, iri ku nzira. Nuko ndota yihuta ngo ahari yacumbikamo. Yicumye imbere ho hato, anyura mu nzira ifunganye cyane, akazu k’umukumirizi w’iyo nyumba kari imbere ye ho hato. Agenda akenguza cyane, abona intare ebyiri ku nzira. Aribwira ati: “Mbonye icyagaruye Mutiringira na Bwoba. Ariko izo ntare zari zishumitswe n’iminyururu, Mukristo ntiyayibona. Aratinya, ashaka gukurikira ba bandi; kuko yibwiye yuko, najya imbere atari bubure gupfa. Umukumirizi witwaga MURYEGE abona Mukisto ahagaze nk’ushaka gusubira inyuma, aramuhamagara ati: “Ukutse umutima utyo? (Mariko 4:40) witinya intare, kuko zishumitswe, kandi zashyiriweho kugerageza abafite kwizera, no kugaragaza abatagufite: ca hagati mu nzira, ntacyo uri bube. Mukristo agenda ahindishwa umushitsi no gutinya izo ntare, ariko akora nk’uko uwo mukumirizi amubwiye, azica hagati, yumva kwivuga kwazo, ntizagira icyo zimutwara. Akoma mu mashyi, agera ku irembo, aho uwo mukumirizi ari. Aramubaza ati: “lyi nzu ni iya nde? Nayiraramo?”Umukumirizi aramusubiza ati’. “lyi nzu yubatswe na nyiri uyu musozi; yayubakiye abagenzi, ngo bajye bacumbikamo, babe amahoro. Wowe se urava he, ukajya he?”Mukristo ati: “Ndava mu mudugudu witwa Kurimbuka, nkajya ku musozi Siyoni: none izuba ryarenze; ni cyo gituma nshaka kurara hano”.Umukumirizi ati: “Witwa nde?”Mukristo ati: “Kuri ubu nitwa Mukristo, ariko mbere nitwaga SINAGIRIWUBUNTU”.Umukumirizi ati: ”Ariko ni iki gitumye wiririje utyo, izuba rikarenga?”Mukristo ati: “Mba nasohoye kare, ariko nabonye ishyano, nasinziriye mu kazu k’inyuma y’uyu musozi, kandi n’ubwo nakoze ibyo mba nasohoye kare, iyo ntabura umuzingo w’igitabo wanjye. Nageze mu mpinga y’umusozi, ndawushaka, ndawubura, ndababara cyane, nsubirayo, ngera aho nahoze ndyamye, nywusangaho; none ndaje”.Umukumirizi ati: “Reka mpamagare umukobwa umwe mubo mu nzu; nakunda imvugo yawe, arakwinjiza ngo ubane na bene wabo ba nyiri inzu nk’uko umuhango w’iyi nzu uri”.Nuko Muryege avuza inzogera, umukobwa mwiza witonda, witwaga Mwigengesero, asohoka mu nzu, abaza umukumirizi icyo amuhamagariye.Umukumirizi aramusubiza ati: “Uyu mugabo arava mu mudugudu wa Rimbukiro, akajya ku musozi Siyoni. Ararushye cyane, kandi n’izuba ryarenze; nicyo gitumye ansaba kurara hano: mubwira ko ngiye kuguhamagara. Numara kuvugana nawe, urakora icyo uri bushime nk’uko umuhango w’iyi nzu uri”.Uwo mukobwa abaza Mukristo ati: “Urava he ukajya he?” Aramusubiza. Aramubaza ati: “lnzira wayibwiwe n’iki?” Arabimubwira. Aramubaza ati: “Wabonye ibiki mu nzira?” lbyakubayeho ni ibiki?” Arabimubwira. Amubaza uko yitwa. Aramusubiza ati: “Nitwa Mukristo; kandi cyane cyane ndashakishwa kurara hano n’uko menye yuko iyi nzu yubakiwe abagenzi na nyiri uyu musozi, kugira ngo bajye bacumbikamo, babe amahoro”.Uwo mukobwa aramwenyura, ariko amarira azenga: hashize akanya, aramubwira ati: Reka ngende mpamagare bene wacu babiri cyangwa batatu. Yirukira ku rugi, ahamagara abandi batatu, umwe yitwaga MWIRINZI, undi yitwa MWUBAHAMANA, uwa gatatuyitwa NYIRARUKUNDO, barasohoka, bamara akanya baganira na Mukristo, barahumuriza ngo abane na bene wabo bari mu nzu. Benshi muri bo bamusanganirira mu muryango, baramubwira bati: lnjira, uwo Umwami wacu yahaye umigisha; kuko icyatumye yubaka iyi nzu ari ukugira ngo icumbikwemo n’abagenzi bameze nkawe. Yunamisha umutwe, arabakurikira, yinjira mu nzu. Maze aricara, bamuha icyo kunywa, bahuza inama yuko bamwe muri bo baganira na Mukristo, bacyitegura ibyo kurya, kugira ngo igihe kidapfa ubusa. Bategeka Mwubahamana na Mwirinzi na Nyirarukundo kuganira na we.Mwubahamana aramubwira ati: “Mukristo mwiza, n’ubwo tugucumbikiye ku buntu muri iyi nzu, tuganirire ibyakubereyeho mu nzira. Ahari natwe byatugirira umumaro”.Mukristo ati: “Mbyemeye mbikunze cyane, nishimiye yuko mushaka ibyo byiza.Mwubahamana ati: “Ni iki cyaguteye umutima wo gutangira kugenda uru rugendo?Mukristo ati: “lcyampagurukije ni iki: nirukanywe mu gihugu navukiyemo n’ijwi riteye ubwoba ryahoraga mu matwi yanjye, rimbwira yuko ntazabura kurimbuka ningumayo”.Mwubahamana ati: “Mu nzira zose ziva mu gihugu cyanyu ni iki cyatumye utoranya guca muri iyi?”Mukristo ati: “Byabaye nk’uko Imana yabishatse, kuko, ngitangira gutinya kurimbuka, nari ntazi aho njya: maze ngihinda umushitsi ndira, haza umuntu witwa Mubwirizabutumwa, anyereka irembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira, iryo ntabashije kwiyereka na hato atarinyeretse, anyobora atyo inzira injyana kuri iyi nzu.Mwubahamana ati: “Ntiwanyuze ku nzira ya Musobanuzi?Mukristo ati: “Nayinyuzeho, mbonamo ibyo ntazibagirwa nkiriho cyane cyane ibintu bitatu. Icya mbere ni uko Kristo akomeza umurimo we w’ubuntu mu mutima w’umuntu, n’ubwo Satani agerageza kuwubuza: icya kabiri ni iby’umuntu wakoze ibyaha byamukuye mu byiringiro by’imbabazi z’Imana: icya gatatu ni inzozi z’uwarose yuko umunsi w’amateka usohoye.Mwubahamana ati: “Wumvise arotora inzozi ze?” Mukristo ati: “Narazumvise, kandi ziteye ubwoba cyane:akizirotora zanteye agahinda. Ariko nishimiye yuko nazumvise. Mwubahamana ati: “Ibyo ni byo wabonye mu nzu ya Musobanuzi byonyine? Mukristo ati: “Nabonye n’ibindi: yanjyanye, anyereka inyumba nziza, irimo abantu bambaye imyenda y’izahabu. Maze haza intwari imwe, iratwarana, ica mu bafite intwaro barinda umuryango, barayibwira bati: “Injira, urahabwa ubwiza budashira. Bibaye, numva umutima wanjye wishwe n’umunezero. Nifuje kumara umwaka muri iyo nzu,ariko nari nzi yuko nkwiriye gukomeza urugendo. Mwubahamana ati: “‘Nta bindi wabonye mu nzira?” Mukristo ati: “Nicumye imbere ho hato, nibwira kombona umuntu ubambye ku giti, ava amaraso, mubonye, kumureba gutuma umutwaro umva mu mugongo, uragwa: uwo mutwaro warandemereraga cyane, ukanihisha, icyo gihe umvaho. Ndatangara cyane, kuko aho nabereye, ntarabona nk’ibyo. Ngihagaze, ndaramye, haza abantu batatu barabagirana. Umwe arambwira ati: “ibyaha byawe urabibabariwe, undi anyambura ubushwambagara, anyambika uyu mwenda utangaje; uwa gatatu anshyira iki kimenyetso mu ruhanga, ampa uyu muzingo w’igitabo, uriho ikimenyetso. Avuze ibyo, awukura mu isaho yo mu mwenda we.Mwubahamana ati: “Nta bindi wabonye?”Mukristo ati: “Ibyo nakubwiye nibyo byiza biruta ibindi. Ariko hariho n’ibindi nabonye. Nabonye abantu batatu, Muswa na Bute na Ruhangara, basinziriye hirya y’inzira ho hato, bafunze iminyururu ku maguru: ngerageza kubabyutsa, ntibankundira. Kandi mbona Mihangoyidini na Ndyarya bagera mu nzira buriye inkike bibwira ko bajya i Siyoni: Maze bahaba vuba, nk’uko nababwiye, ariko ntibanyemera. Kandi naruhijwe cyane no kuzamuka uyu musozi, kandi no guca ku ntare na ko kwashatse kunanira, iyo umukumirizi mwiza,uhagaze ku irembo ryanyu, atangira inama, ahari mba nasubiye inyuma. None ndashimira Imana yuko ngeze aha, namwe ndabashimira ko munyakiriye. Maze Mwirinzi yifuza kumubaza amagambo make, ashaka ko amusubiza.Nuko aramubaza ati: “Ubundi n’ubundi ntiwibuka igihugu wavuyemo?”Mukristo ati: “iyo nkibutse, ngira isoni, nkacyanga. Iyo mba narakumbuye igihugu navuyemo, mba narabonye uburyo bwo gusubirayo. Ariko noneho ndashaka ikirusha icyo kuba cyiza: ni icyo mu ijuru (Abaheburayo 11:15-l6).Mwirinzi ati: “Ntugifite bimwe wari umenyereye mbere?”Mukristo ati: “Ndacyabifite, ariko ntabishaka na hato: cyane cyane ni ukwibwira ibihura na kamere yanjye y’umubiri bikunda kunezeza ab’iwacu, nanjye byaranezezaga. Ariko kuri ubu, ibyo byose birambabaza; nabasha guhitamo ibyo nshaka, nakunda kutazabyibwira ukundi; ariko iyo nshatse gukora ibyiza, ibibi biba ari byo bItanga imbere (Abaroma 7:15-21).Mwirinzi ati: “lbikunanira igihe kimwe, ikindi ntubona ko bimeze nk’ibineshejwe?”Mukristo ati: “Mbibona ntyo, ariko nibuke: iyo mbirimo, mba ndi mu byishimo byinshi, kandi mbyibuka n’umunezero.Mwirinzi ati: “Ubasha kwibuka ibituma ibikurushya ibyo bimera nk’ibineshejwe?”Mukristo ati: “lyo nibutse ibyo nabonye ku musaraba, biranesheka; cyangwa iyo nitegereje umwenda wanjye udaraje, biranesheka; cyangwa iyo nsomye mu muzingo w’igitabo nambaye mu gituza, biranesheka; cyangwa iyo nibwiranye urukundo igihugu njyamo, biranesheka”.Mwirinzi ati: Ni iki kigushakisha utyo kujya i Siyoni?”Mukristo ati: “Ni uko ari ho niringiye kuzabona Uwabambwe ku musaraba ari muzima; kandi ni uko ari ho niringiye kuzakurirwamo ibindimo bindushya kuri ubu. Bavuga yuko nta rupfu rubayo (Ibyahishuwe 21:4): kandi iyo niho nzabana n’uwo nakunda cyane kubana nawe. Kuko mukundira ko yankuyeho wa mutwarowanjye: kandi ndambiwe n’indwara yo mu mutima wanjye. Ndashaka kuba aho ntazapfira ukundi, nkabana n’abahora basingiza bati: “Uwera, Uwera, Uwera.Maze Nyirarukundo abaza Mukristo ati: “Ufite umugore n’abana?”Mukristo aramusubiza ati: “Mfite umugore n’abana bato bane”.Nyirarukundo ati: “Ni iki cyakubujije kubazana?”Mukristo ararira, aramusubiza ati: “Nashakaga kubazana cyane, ariko bose ntibakunda na hato ko nza muri uru rugendo”.Nyirarukundo ati: “Ariko wari ukwiriye kubareshyareshya ukabasobanurira ibyago bizaba ku bahasigaye.Mukristo ati: “Narabibasobanuriye, kandi mbabwira kuzarimbuka k’umudugudu wacu, nk’uko Imama yabinyeretse: ariko kuri bo nahindutse nk’uwikinira, ntibabyemera (Itangiriro 19:14)Nyirarukundo ati: “Wasabye Imana kugira ngo ihe umugisha inama wabagiriye?”Mukristo ati: “Nabasabiranye urukundo rwinshi: kuko mbakunda cyane; nawe ndashaka ko ubimenya”.Nyirarukundo ati: Ntiwababwiye agahinda kawe n’uko utinya kurimbuka? Ngira ngo uko kurimbuka kwarakugaragariraga.Mukristo ati: “Najyaga mbibabwira hato na hato. Kandi ubwoba bwanjye bwagaragazwaga no mu maso hanjye, n’amarira yanjye n’umushitsi nahindishwaga no gutinya ubugi bw’intorezo turagijwe. Ariko ibyo byose ntibyabemeza ngo bazane nanjye.Nyirarukundo ati: “Bari bafite rwitwazo ki rwo kutaza?”Mukristo ati: “Umugore waniye yanze gusiga iby’iyi si: abana banjye bakundaga ibinezeza by’ubupfu by’abana; izo mpamvu n’izindi nkazo zatumye bandeka ngo ngende njyenyine.Nyirarukundo ati: “Ariko se, ingeso zawe mbi ntizononnye impamvu zose wababwiye zo kubareshya ngo muzane?Mukristo ati: “sinashima ingeso zanjye, kuko nzizimo ibibi byinshi. Kandi nzi yuko ibyo umuntu ahirimbanira kohesha abandi amagambo ye, ngo abagirire umumaro, abasha kubyononesha vuba ingeso ze. Ariko ndabasha kwireguza iki, yuko nirindaga cyanegukora ibidakwiriye, byabaha urwitwazo rwo kutagenda uru rugendo. Kandi icyo ni cyo cyatumaga bambwira yuko niyima ibyo bagira ngo si bibi, ngakabya gukora ibyo nibwira ko bikwiriye; no kwanga ibyo nibwira ko bidakwiriye; ariko ibyo byose nabikoraga ku bwabo, Kandi ngira ngo, ibyo bambonanye, byababujije ni uko nakabyaga kwirinda gucumura ku Mana cyangwa Kugirira mugenzi wanjye nabi.Nyirarukundo ati: “Na Kaini yangiye murumuna we (1 Yohana 3:12) kuko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza. Nuko niba ari icyo umugore wawe n’abana bawe bakwangira, baba biyerekanye ko ari abanzi b’ibyiza, nawe ukaba wikijije urubanza rw’amaraso yabo (Zekariya 3:18- 19).Maze ndota bicaye baganira batyo, bageza aho bazaniye ibyo kurya, babizanye bicara ku meza, bararya. Kandi ku meza baganiraga ibya nyiri uwo musozi gusa. Ibyo yakoze n’icyabimukoresheje n’icyatumye yubaka iyo nzu bicayemo. Ibyo bavuze bimenyesha yuko yabaye intwari ikomeye, kandi ko yarwanije akica uwari ufite ubutware bw’urupfu (Abaheburayo 2:14-15), n’ubwo yishyize mu kaga gakomeye muri iyo ntambara. Bituma ndushaho kumukunda, kandi Mukristo afatanya nabo guhamya ibyo, ati: “Nizeye yuko yamuneshesheje kuva amaraso menshi, kandi igitumye ibyo byose byerekana ubwiza n’ubuntu ni uko yabikoreshejwe n’urukundo akunda igihugu cye gusa.Kandi bamwe muri bene inzu bavuga yuko bamubonye, bakavugana nawe, hanyuma y’urupfu rwe rwo ku musaraba: bahamya yuko ubwe yavuze ko akunda cyane abagenzi b’abakene: ntawe bahwanye, uhereye aho izuba rirasira, ukageza aho rirengera. Bavuga n’icyerekana ibyo bahamije, yuko yiyambuye ubwiza bwe n’icyubahiro cye kugira ngo akize abakene, kandi ko bumvise avuga ko adakunda kuba wenyine ku musozi w’i Siyoni. Kandi bavuga yuko yahinduye abagenzi benshi kuba imfura zikomeye, n’ubwo kuri kavukire yabo bari abasezi, kandi bari basanzwe ku icukiro (1 Samweli 2:8;Zaburi 3:7)Batarama baganira batyo, bageza mu gicuku; maze biragiza Umwami wabo ngo abarinde, baragenda, bararyama, Bajyana uwo mugenzi, bamuryamisha mu nzu yo hejuru nini ifite idirishya ryerekana aho izuba rirasira. Iyo nzu yitwa Amahoro. Mukristoarasinzira yicura mu gitondo, arakanguka araririmba ati:Mbega abagenzi nkanjyeDukundwa dutyo se?AkadukuyakuyaAtubabarira?Yandihiriye ibyaha:None uba aha yampayeKuba ahahereranyeN’ubwiza bw’uru. (Ijwi 201)Bose bakangutse, bamara umwanya baganira, bamubuza kugenda bataramwereka ibitangaza by’aho hantu. Babanza kumujyana mu nzu y’inzandiko, bamwereka inzandiko zahozeho kera cyane: muri zo nibuka ko babanje kumwereka urwandiko rwanditswemo amasekuruza y’Umwami nyiri uwo musozi. Yerekana yuko ari umwana w’Iyahozeho kera kose, kandi no kuvuka kwe ko ari ukwa kera kose. Kandi harimo n’ibyo yakoze byinshi n’amazina y’abantu amagana menshi yashatse, kandi yuko yabatuje mu mazu adasazishwa n’ubukuru cyangwa ikindi cyose cyonona byo mu isi. Maze bamusomera ibyiza bamwe mu bagaragu b’Umwami bakoze, yuko batsinze abami, bakoze ibyo gukiranuka, bahawe ibyasezeranijwe, bazibye iminwa y’intare, bazimije umuriro ugurumana cyane, bakize ubugi bw’inkota, bakuwe mu ntege nke bagahabwa intege nyinshi, babaye intwari mu ntambara, banesheje ingabo z’abanyamahanga (Abaheburayo 11:33-34)Maze basoma ikindi gice cy’inzandiko zo muri iyo nzu, cyerekana yuko Umwami wabo akunda cyane kwemera umuntu wese, uko ari kose, n’ubwo mu bihe byashize yaba yaramucumuyeho cyane, agatuka ibyo yakoze. Kandi muri iyo nzu harimo ibitereko by’ibyiza bindi byinshi, babyereka Mukristo byose: ibitereko y’ibyabaye kera n’ibya vuba, n’ibihanura ibitazabura gusohora, bigatera abanzi ubwoba no gutangara, bigahumuriza abagenzi, bikabamara umubabaro.Bukeye bwaho, bamujyana mu nzu y’intwaro, bamwereka intwaro nyinshi z’amoko yose Umwami wabo yateguriye abagenzi: inkota n’ingabo n’ingofero z’ibyuma n’ibyuma bikingira igituza no gusenga k’uburyo bwose n’inkweto zidasaza.Kandi muri iyo nzu hari intwaro zirangiza abantu bangana n’inyenyeri zo mu ijuru ngo barwanire Umwami wabo. Kandi bamwereka ibyo bamwe mu bagaragu b’Umwamibakoresheje ibitangaza. Bamwereka inkoni ya Mose (Kuva 4:2-4Kuva 4:17) n’ibibindi n’amakondera n’imuri Gideoni yirukanishije ingabo z’Abamidiani (Abacamanza 7:10) n’igufa ry’uruhekenyero Samusoni yakoresheje ibitangaza bikomeye (Abacamanza 15:16). Kandi bamwereka n’umuhumetso n’ibuye Dawidi yicishije Goliyati w’i Gati (1 Samweli 17:49), bamwereka n’inkota Umwami wabo azicisha wa Mugome ku munsi azahagurukiraho agafata umuhigo (2 Abatesalonike 2:8). Kandi bamwereka n’ibyiza bindi byinshi bimunezeza cyane. Babirangije, bararyama.Maze ndota yuko bukeye ahaguruka ngo agende; maze bamusibiza undi munsi umwe, bati: “Ejo, nihatagira urwokotsi, tuzakwereka IMISOZI Y’IGIKUNDIRO, izarushaho kuguhumuriza, kuko iri bugufi bw’igihugu ushaka kujyamo kuruta ino: arabyemera, arahasibira. Bukeye bamujyana hejuru y’inzu, bamutegeka kureba ikusi*. Arahareba, yitegera igihugu cyiza kirimo imisozi myinshi, irimo ibigombe n’inzabibu n’ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa, irimo n’amasoko n’imigezi, igihugu cy’igikundiro cyinshi (Yesaya 33:16-l7). Abaza uko cyitwa. Baramusubiza bati: “Ni igihugu cya Imanuweli, abagenzi bose bakundirwa kujyamo, nk’uko bakundirwa kuza kuri uyu musozi. Nugerayo, abungeri b’intama bahaba bazakwereka kure irembo ry’ururembo rwo mu ijuru”.Ashaka kugenda, baramwemerera, ariko baramubwira bati: “Reka tubanze twongere kujya muri ya nzu y’intwaro. Bagezemo, bamufureba ibyuma byo kumukingira, bihereye ku mutwe bikageza ku birenge, bamuha n’intwaro, kuko ahari yatererwa n’ababisha mu nzira.Amaze guhabwa ibyo, asohokana n’izo nshuti ze, ajya ku irembo, abaza wa mukumirizi yuko hari umugenzi wahanyuze. Umukumirizi aramusubiza ati: Nabonye umwe”.Mukristo ati: “Wamenya izina rye?”*Kusi ni iburyo bw’umuntu, iyo yerekeye aho izuba rirasira.Umukumirizi ati: Namubajije uko yitwa, ambwira yuko yitwa MWIZERWA.Mukristo ati: “Ndamuzi: dusangiye umudugudu; imihana yacu irafatanye; yaturutse aho navukiye. Kuri ubu ageze he?Umukumirizi ati: “Kuri ubu ahari ageze mu gikombe”.Mukristo ati: “Mukumirizi mwiza, Umwami abane nawe, akongere imigisha myinshi kuko wangiriye neza.Maze aragenda, ariko Mwigengesero na Mwubahamana na Nyirarukundo na Mwirinzi bashaka kumuherekeza ngo bamugeze mu gikombe. Nuko baragendana, bongera kuganira nk’ibya mbere, hagera aho umusozi utangira kumanuka. Mukristo arababwira ati: “Nk’uko kuzamuka uyu musozi kwari kuruhije, niko mbonye yuko kumanuka ari kubi”.Mwirinzi aramusubiza ati: “Ni koko; uvuze ukuri; kuko biruhije umuntu kumanuka mu gikombe cyitwa MUCISHABUGUFI, nk’uko umanuka none, ntanyerere: nicyo gitumye tuguherekeza ngo tukugezeyo.Nuko atangira kumanuka yitonze cyane, ariko ntiyabasha kwibuza kunyerera buke, nka rimwe cyangwa kabiri. Maze ndota yuko ageze mu gikombe bamuha umutsima n’icupa ry’amazi n’isere ry’inzabibu zumye; basezeranaho, aragenda.Imirongo iboneka muri iyi nkuruMariko 4:40;Abaheburayo 11:15;Abaroma 7:15-21;Ibyahishuwe 21:;Itangiriro 19:14;1 Yohana 3:12;Zekariya 3:18;Abaheburayo 2:14-15;1 Samweli 2:8;Zaburi 3:7;Abaheburayo 11:33-34;Kuva 4:2-4;Kuva 4:17;Abacamanza 7:10;Abacamanza 15:16;1 Samweli 17:49;2 Abatesalonike 2:8;Yesaya 33:16;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
12
|
IGIKOMBE CYITWA MUCISHABUGUFI
|
MURI ICYO gikombe Mucishabugufi, Mukristo ahabonera intambara ikomeye. Ataragera kure, abona dayimoni w’umwaku uteye ubwoba, aje amusanganira, witwa APOLUONI (Ibyahishuwe 9:11), risobanurwa ngo Umurimbuzi. Mukristo “abanza gutinya, yiburanya gusubirayo cyangwa gushikama. Maze yibuka yuko mu mugongo atifurebyeho ibyuma bimukingira, ati: “Nimuha ibitugu ndaba mwigabije ngo anshumite amacumu. Nicyo cyatumye yibwira ati: Ibyiza ni uko nashikama, kuko n’aho ntashaka ikindi keretse gukizaubugingo, gushikama ari ko kwaruta. Maze aragenda ahura na Apoluoni. Uwo yari icyago cy’ubwahuro,afite ishusho mbi cyane, afite uruhu rw’ingamba nk’urw’ingona, arirwo yiratanaga (Yobu 41:15) afite n’amababa nk’ay’imbwa y’iswa, n’amajanja nk’ay’ingwe; mu nda ye havagamo umuriro n’umwotsi, akanwa ke kasaga n’ak’intare. Ageze aho Mukristo ari, amurebana agasuzuguro aramubaza ati: “Urava he ukajya he?”Mukristo ati: “Mvuye mu mudugudu w’i Rimbukiro, urimo ibibi byose, ndajya mu rurembo Siyoni”.Apoluoni ati: “Ibyo bimbwiye yuko uri ingabo yanjye kuko icyo gihugu cyose ari icyanjye, ari jye mwami wacyo n’imana yacyo. Ni iki cyatumye unyimura, ndi umwami wawe? Mba ngukubise rimwe, ukagwa ugapfa, ni uko niringiye ko uzongera kunkorera.Mukristo ati: Nzi yuko navukiye mu gihugu cyawe koko; ariko kugukorera kwarananiye, n’ibihembo utanga ni ibitabasha gutunga umuntu; kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu (Abaroma 6:23), nuko namaze kuba umuntu mukuru, ushaka ubuhake burutaho, nk’uko abandi bafite ubwenge bakora.Apoluoni ati: “Nta mwami wakundira vuba ko abantu be bamwimura, nanjye sinkunda ko umvaho: umva yuko wababajwe n’ibihembo byawe n’ubuhake bwawe, emera kungarukira, kandi icyo mbasha gukura mu gihugu cyanjye, ngusezeranije yuko nzakiguha.Mukristo ati: “Nahatswe n’undi, niwe Mwami utwara abami: none nabasha nte kujyana nawe? Si ukumuhemukira?”Apoluoni ati: “Ubaye iciro ry’imigani ngo Ntaho uvuye ntaho ugiye. Ariko bijya biba ko abatuye ko ari abe bamara iminsi bamukorera, maze bakamucika. Nawe wagira utyo ntacyo waba.Mukristo ati: “Narasezeranye ndahira yuko nzajya mukorera: nabasha nte kwica iryo sezerano, simanikwe bampora ubugome?Apoluoni ati: “Sibyo wangiriye? Ariko nemeye kukubabarira nuhindukira ukangarukira”.Mukristo ati: “Nasezeranije kugukorera nkiri umwana ntaragira ubwenge. Kandi ngira ngo Umwami ndwanira none ashobora kunkuraho urubanza rwo kwica iryo sezerano, no kumbabarira ibyo nakoragankiri uwawe. Kandi, Apoluoni, wa murimbuzi we, reka nkubwire ukuri, nkunda ubuhake bwe n’ibihembo atanga, n’abagaragu be no gutegeka kwe no kubana nawe n’igihugu cye, mbirutisha ibyawe: none rorera kunyoshya, ndi umugaragu we ndashaka kumukurikira.Apoluoni ati: “Nurakaruka, wongere utekereze ibyago bizakuberaho mu nzira unyuramo. Uzi yuko benshi mu bagaragu b’uwo bapfa nabi, kuko bangomeye bakava mu nzira zanjye. Mbese abenshi muri bo ntibishwe urupfu ruteye isoni? Umva ko wakunze buhake bwe, ukaburutisha ubwanjye. Ntiyigeze kuva aho ari ngo akize abamukorera abanzi babo; nta n’umwe yakijije. Ariko jyeweho ninde utazi yuko we n’abagaragu be nabakijije kenshi abankiranukiye, mbakirisha amaboko cyangwa uburiganya, n’ubwo bari bafashwe mpiri. Niko nawe nzagukiza.Mukristo ati: “Icyatumye atabakiza none muri iki gihe, ni ukugira ngo agerageze amenye urukundo rwabo, yuko bazabana nawe akaramata, bakageza ku gupfa. Kandi urwo rupfu rubi uvuze rubabera icyubahiro gikomeye, kuko agakiza ka none atari ko biringira cyane ahubwo bategereza icyubahiro n’ubwiza byabo, kandi bazabihabwa ubwo umwami wabo azazana ibye n’iby’abamarayika”.Apoluoni ati: “Umaze kumukorera nabi no kumuhemukira, uzagororerwa ute?”Mukristo ati: “Apoluoni namuhemukiye iki?”Apoluoni ati: “Mu itangiriro ry’urugendo waracogoye, ubwo wasayaga mu isayo Gahindagasaze, ugasigazaho hato, ikaguhotora. Wagerageje gukurwaho umutwaro wawe uburyo budategekwa, ariko wari ukwiriye gutegereza kuwukurwaho n’Umwami wawe. Kandi wasinziriye ibitotsi bibi, utakaza ibintu byawe by’igiciro cyinshi. Wari bugufi bwo gusubira inyuma, ubwo wabonaga za ntare. Kandi iyo uganira ibyo wabonye n’ibyo wumvise muri uru rugendo, mu mutima wawe ushaka kubahirwa ibyo wakoze n’ibyo uvuga byose.Mukristo ati: “Ibyo uvuze byose ni iby’ukuri, kandi hariho n’ibindi byinshi wibagiwe: ariko Umwami nkorera nkubaha ni umunyebambe ukunda kubabarira. Kandi izo ntege nke za kamere narazihoranye ntarava iwawe, kuko ariho zamfatiye; kandi nanihishijwe no kuremera kwazo, ndazihana, Umwami wanjye arazimbabarira”.Apoluoni ararakara cyane, ati: “Ndi umwanzi w’uwo Mwami; ndamwanga, nkanga n’amategeko ye n’abagaragu be; iki ni cyo kinzanye: ni ukukubuza”.Mukristo ati: “Apoluoni, irinde, kuko ndi mu nzira y’Umwami, ari yo nzira yo gukiranuka: ni cyo gitumye ukwiriye kwirinda.Apoluoni atambikiza mu nzira, arayimara, aramubwira ati: “Simbikangwa: itegure gupfa, kuko ndahiye isenga yanjye y’i Gehinomu yuko utari butambuke intambwe imwe, ntakwiciye aha ngaha”.Maze amutera mu gituza agacumu kameze nk’umwambi kaka umuriro; ariko Mukristo akinga ingabo, arakaranga ntikagira icyo kamutwara. Maze Mukristo akura inkota kuko abonye yuko atagikwiriye kujunjama. Apoluoni arihuta, aramwipfunyira amutera uducumu twinshi nk’urubura: Mukristo ntiyabasha kuturanga twose, akomereka mu mutwe no ku kuboko no ku kirenge. Agenza umugongo ho hato, Apoluoni aramwegera cyane, Mukristo akanyabugabo karaza, arwanisha ubutwari, uko ashoboye. Bacagasa umunsi barwana iyo ntambara ikomeye; Mukristo araruha asigaza ho hato, agacika intege: kuko inguma ze zagendaga zimumara intege. Apoluoni amubonye uburyo, aramwegera aramusumira, amukubita hasi cyane; inkota ya Mukristo bagwa ukubiri. Apoluoni aramubwira ati: “Ndagushyikiriye, sindi bubure kukwica. Aramushikamira, asigaza ho hato akamwica: Mukristo ashaka kwiheba yuko atari bukire. Maze ku bw’imbabazi z’Imana, Apoluoni acyihanukiriye ngo amuhorahoze, Mukristo arambura ukuboko vuba, asingira inkota ye, aramubwira ati: “Wa mubisha we, winyishima hejuru; iyo nguye ndabyuka (Mika 7:8)”.Mukristo arwana na ApoluoniAvuze ibyo, acumita Apoluoni inkota cyane, amusubiza inyuma, nk’ukomeretse uruguma rwica. Mukristo abibonye, arongera aramwegera, aramubwira ati: “Muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze (Abaroma 8:37). Apoluoni atanda amababa ye y’imbwa y’iswa araguruka aragenda, Mukristo ntiyasubira kumubona (Yakobo 4:7)”.Utari uhari, nk’uko nari mpari, ntiyabasha kwigereraniriza gutaka no kwivuga bya Apoluoni byo muri iyo ntambara: kuko yavugaga nk’intare. Kandi no gusuhuza umutima no kuniha bya Mukristo nta wabasha kubyigereraniriza. Muri iyo ntambara yose sinigeze kubona agaragaza umunezero na rimwe kugeza aho yamenyeye ko akomerekesheje Apoluoni inkota ye. Nicyo cyamuteye kumwenyura, yubura amaso, areba mu ijuru. Aho nabereye, sinari nabona intambara iteye ubwoba nk’iyo. Ishize, Mukristo araririmba ati:Daimoni uyu unteyeAva kwa Satani:Ni we wamutumye;Ni we shebuja.Twiriwe turwana;Nuko ApoluoniAsigaza hato,Akanyica pe!Maze Imana yangaKo uwo mwanzi anyica;Mfate inkota yanjye,Ndamucumita.Nshima Uwantabaye,Akaneshereza.Sinzasiba iteka,Kumusingiza. (Ijwi 300)Maze abona ukuboko kumuha ibibabi by’igiti cy’ubugingo; arabifata, abishyira ku nguma ze, yakomerekeye muri iyo ntambara; uwo mwanya arakira. Arya umutsima, anywa ya mazi bamuhaye mu icupa, abona intege, aragenda agifite inkota mu ntoke kuko yakekaga yuko ahari undi mubisha yaba bugufi. Ariko Apoluoni ntiyongeye kumutera muri icyo gikombe cyose ukundi.Imirongo iboneka muri iyi nkuruIbyahishuwe 9:11;Yobu 41:15;Abaroma 6:23;Mika 7:8;Abaroma 8:37;Yakobo 4:7;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
13
|
IGIKOMBE CY’IGICUCU CY’URUPFU
|
Arangije icyo gikombe, agera ku kindi gihereranye nacyo, cyitwa IGIKOMBE CY’IGICUCU CY’URUPFU: kandi Mukristo nacyo yari akwiriye kukinyuramo kuko inzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru yagicagamo hagati. Icyo gikombe cyari igiswa rwose. Umuhanuzi Yeremiya yakivuze atya ati: “Ni ubutayu, igihugu cy’umutarwe n’imyobo, igihugu cyumye kirimo igicucu cy’urupfu, kitagira ugituyemo kandi kitanyurwamo n’umuntu wese (utari Umukristo) (Yeremiya 2:6). Muri icyo gikombe, Mukristo abonamo ibishaka kumubuza, birusha intambara yarwanije Apoluoni kumubabaza, nk’uko ngiye kubatekerereza.Ndota yuko Mukrisro ageze ku rugabano rw’igicucu cy’urupfu, ahura n’abantu babiri bo mu rubyaro rwa ba batasi babaze inkuru mbi ya cya gihugu cyiza (Kubara 13:32), bakimirana bihuta. Mukristo arababaza ati: “Murajya he?”Abo bagabo bati: “Turagarutse, turagarutse, nawe niba ukunda amahoro cyangwa ubugingo bwawe, wagaruka”.Mukristo ati: “Mubaye iki?”Abo bagabo bati: “Tubaye iki? Twajyaga iyo ujya iyo, tugeze aho twahangaye kugenda. Twashigajeho hato tukarenga aho umuntu yabonye uko agaruka. Iyo twicuma imbere ho hato y’aho twagarukiye, ntituba twabayeho, ngo tuze tubikubwire.Mukristo ati: “Mwasanze iki?”Abo bagabo bati: “Twendaga kugera mu gikombe cy’Igicucu cy’Urupfu; twahiriwe kuko twarungurutseyo tukabona akaga kariyo tutaragerayo (Zaburi 44:19;Zaburi 107:10)Mukristo ati: “Ariko mwabonyeyo iki?”Abo bagabo bati: “Ni ishyano! Twabonye igikombe kirimo umwijima w’icuraburindi. Tubonamo n’abadayimoni n’imyuka mibi n’ibiyoka byo muri rwa rwobo. Twumva gutaka no kuboroga nk’ukw’abantu bababazwa umubabaro utavugwa, bicayemo baboheshejwe umubabaro n’ibyuma. Kandi no hejuru y’icyo gikombe hari ibicu bivurungana byihebesha umuntu, n’urupfu rugitwikiriye amababa iteka. Igikombe cyose cyari giteye ubwoba bwinshi, gicuze icyuna. (Yobu 3:5;Yobu 10:22)Mukristo ati: “Ntimurambwira ibimbuza kwibwira yuko ari yo nzira ijya aho nshaka kujya (Zaburi 44:18-19;Yeremiya 2:6).Abo bagabo bati: “Ibe iyawe wenyine; twe ntidushaka ko iba iyacu.Baragenda; Mukristo akomeza inzira, agifite inkota mu ntoke, kuko ahari yagira ikimutera mu nzira. Ndota yuko iburyo bw’inzira hari uruhavu rufite umuhato muremure cyane, rurangije icyo gikombe cyose: urwo ruhavu ni rwo impumyi zirandase izindi zijya zigwamo iteka ryose, zikarimbukiramo. Kandi ibumoso hari isayo mbi cyane, uguyemo, n’aho yaba ari umunyangeso nziza, ntabona aho ashinga ibirenge. Iyo sayo niyo umwami Dawidi yaguyemo kera, iba yaramuhotoye, iyaba Ibishobora itamusayuye (Zaburi 69:14;Zaburi 40:1-2).Iyo nzira ica hagati y’ibyo byago byombi yari ifunganye cyane; nicyo cyatumye Mukristo aboneramo ibimurushya. Muri uwo mwijima, iyo yashakaga kutagwa mu ruhavu mu ruhande rumwe, yabaga bugufi bwo kugwa mu isayo mu rundi ruhande: kandi yashaka kutagwa mu isayo, yirindaga cyane kugwa mu ruhavu. Nuko agenda yomboka atyo. Numva asuhuza umutima cyane: kuko ako kaga mvuze atari ko konyine, ariko kandi umwijima wahishaga inzira, nicyo cyatumye, iyo yashinguraga ikirenge, atamenyaga aho agiye kugishinga, cyangwa icyo agiye gukandagira.Hagati y’icyo gikombe, mbona umunwa w’i Gehinomu, nawo uri bugufi bw’inziza. Mukristo aribwira, ati: “Noneho ndagira nte? Kandi kenshi umuriro n’umwotsi byinshi cyane byavanagamo n’ibishashi n’urusaku rubi ruteye ubwoba, ibyo Mukristo atakwirengeresha inkota,nk’uko yayirengeje kuri Apoluoni. Nicyo cyatumye asubiza inkota mu rwubati, yenda intwaro yindi yitwa UBURYO BWOSE BWO GUSENGA (Abefeso 6:18). Numva ataka ati: “Uwiteka ndakwinginze, kiza ubugingo bwanjye (Zaburi 116:4). Amara umwanya munini agenda atyo, wa muriro ugurumana ushaka kumugeraho. Kandi yumvaga amajwi ateye ubwoba n’ibimugenda iruhande bigenda bigaruka; nicyo cyatumye ubundi yibwira yuko bigiye kumushishimura cyangwa kumukandagira, arahagarara, ashidikanya icyo ari bukore. Ubundi yibwiraga gusubira inyuma, maze agakeka yuko ahari acagashije icyo gikombe. Nyuma yibuka yuko yakize akaga kenshi, yigira inama yuko gusubira inyuma kwamuzanira akaga kuruta ako kujya imbere. Nicyo cyatumaga agambirira kujya imbere: maze ba badayimoni bakomeza kumwegera. Bagiye kumugeraho, avuga ijwi rirenga ati: Ndagendana imbaraga z’Uwiteka Imana. Maze basubira inyuma ntibamugeraho.Hariho kimwe ntari busige nabonye yuko icyo gihe Mukristo yari ahagaritse umutima cyane bimubuza kumenya ijwi rye ubwe, nanjye namenye umubabaro we ntya: ageze bugufi bw’umunwa wa rwa rwobo rwaka umuriro, umwe mu badayimoni aromboka, amwegera inyuma amwongorera ibitutsi byinshi bibi cyane bituka Imana. Mukristo yibwira ko bivuye mu mutima we ubwe. Ibyo bibabaza Mukristo cyane, birusha ibyamubayeho byose bindi, kuko yibwiye ko atutse Iyo akunda cyane, Iyaba yarabashije kwirukana ibyo bitutsi, aba yarabyirukanye uwo mwanya: ariko ntiyagira ubwenge bwo kwipfuka mu matwi cyangwa ubwo kumenya aho bivuye.Amara umwanya agendana agahinda atyo, yibwira ko yumva ijwi ry’umuntu umuri imbere, ati: “Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe (Zaburi 23:4). Yishimishwa n’izi mpamvu:(1) N’uko bimumenyesheje yuko muri icyo gikombe harimo bagenzi be bubaha Imana nka we, atari we wenyine ukirimo.(2) Yishimishwa n’uko amenye ko abe bari kumwe n’Imana n’ubwo bari muri uwo mwijima n’umubabaro mwinshi. Nuko aribaza ati: “Mbese, nanjye hari ikimbuza kubana nayo, n’ubwo ibirushya by’aha hantu bimbuza kubimenya?(3) Anezezwa n’uko yiringiye kubona abo kujyana na we, yabasha kubageraho.Akomeza kugenda ahamagara uw’imbere: maze uwo ashidikanya ikimuhamagaye, kuko na we yibwiraga yuko ari wenyine, ntiyamwitaba. Maze, buracya: Mukristo aravuga ati: “Yahinduye igicucu cy’urupfu kuba igitondo (Amosi 5:8). Nuko areba inyuma, si uko ashaka gusubirayo, ahubwo ni ukugira ngo arebe ku mugaragaro akaga kenshi yanyuzemo mu mwijima. Abona neza rwa ruhavu ruri ku ruhande rumwe, na ya sayo iri ku rundi: areba n’uko inzira ifunganye ica hagati y’ibyo. Abona na ba badayimoni na ya myuka mibi na bya biyoka byo mu rwobo rw’i Gehinomu, ariko byose byari bimuri kure. Ntibyamuba bugufi ijoro rikeye, ariko byaramugaragariye, nk’uko byanditswe, ngo Uwiteka agaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima, kandi igicucu cy’urupfu agishyira mu mucyo (Yobu 12:22).Mukristo abonye ibyo byago byose byo mu nzira yaciyemo n’uburyo yabikize, arumirwa amaze kubyitegereza neza kuko amanywa abigaragaje, amenya ko byari ibyo gutinywa koko. Muri ako kanya izuba rirarasa. Nabyo bibera Mukristo imbabazi z’Imana kuko igice gisigaye cy’Igikombe cy’lgicucu cy’Urupfu cyarushije icya mbere kubamo akaga cyane. Uhereye aho yari ageze, ukageza aho giherera inzira yari irimo ibisambi n’ibigoyi n’iyindi mitego y’amoko menshi; ahandi yari irimo inzobo n’amashya, n’imirerajuru miremire; ahandi yari ibogamye. Nuko iyaba harabaye ijoro, nk’uko ryari riri agitangira kunyura muri icyo gikombe, n’aho yagize ubugingonk’ubw’abantu igihumbi, atari ku bw’Imana buba bwararimbukiyemo bwose. Ariko, nk’uko mvuze, icyo gihe izuba ryari rirashe. Mukristo aravuga ati: “ltabaza ry’Uwiteka rimurikira ku mutwe, nkagendera mu mwijima nyobowe n’umucyo wawe (Yobu 29:3). Kuri ayo manywa, agera ku iherezo ry’icyo gikombe. Nuko ndota yuko aho igikombe kigarukiye, hari amaraso n’amagufa n’intumbi z’abantu bavunaguwe n’ivu ry’abatwitswe, nibo bagenzi banyuze muri iyo nzira kera. Agitangara nshidikanya impamvu y’ibyo, mbona imbere yanjye ho hato ubuvumo bwababwagamo kera n’ibihanda bibiri byitwa NZIKAYIDINI na *NZIKAYABISI. Ubutware no gutwaza igitugu byabo ni byo byicishije nabi ba nyiri ayo maraso n’ayo magufa na rya vu byari aho. Ariko Mukristo ahanyuze ntiyagira icyo aba. Birantangaza, ariko ubwa nyuma numvise yuko Nzikayabisi hari hashize imyaka myimshi apfuye; kandi Nzikayidini n’ubwo yari akiriho, ubusaza n’intambara nyinshi bamurwanyije mu busore bwe nibyo byamukonyakonye; nicyo cyatumye asigara yicaye ku munwa w’ubuvumo bwe ashinyikira amenyo abagenzi banyuraga aho, ashavuzwa n’uko atabashije kubashyikira. Nuko mbona Mukristo akomeza urugendo. Maze abonye uwo musaza wicaye ku munwa w’ubuvumo, ashidikanya ibyo ari byo. Cyane cyane atangazwa n’uko uwo yavuganye nawe, n’ubwo atabashije kumukurikira, ati: “Ntimuzatunganywa abandi bo muri mwe mutaratwikwa!” Mukristo aramwihorera, ntiyagaragaza ubwoba, anyuraho, ntiyagira icyo aba. Maze araririmba ati:Mbega igitangaza ko nakize ibyagoBy’aha hantu n’ibibi biriyo!Nshimira Umukiza kuko yantabaye:Nshima ukuboko kwe kwanshoreye.Nkiri mu gikombe kibi cy’igicucu,Nagoswe n’ibyago bitarondorekaIbya ba badaimoni n’iby’i GehinomuN’ibyo gushukwa n’iby’umwijimaNibuka ibisambi n’imitego myinshiN’ibigoyi nabyo, byose bingeneweByangotaga inzira, byenda kumfataNkagwa mu bushya, nkabuheramoNjyewe ubwanjye ntabwo najyaga kwikizaNdi umupfapfa mubi: sinzi ibikwiriyeYesu Umwami wanjye byose arabinkizaNkuriye ubwatsi uwo murengezi (Ijwi 1)*Nzikayisi ni igihanda kirenganya abantu kibahora gukunda Imana kwabo n’ingeso zabo nziza. Kera cyicaga Abakristo nabi, nko mu bihe by’Abaroma. Bunyan yatekereje yuko ibyo byashize. Ariko twe tuzi ko atari ko biri: icyo gihanda ntigiheruka kutwicira abakijijwe muri Kenya se? Icyakora, ubupagani nyabupagani bw’iki gihe si ubwo kuraguza no guterekera, ahubwo ni ugukunda iby’isi ukabirutisha Imana; ubwo ntibwica kuri ubu ariko ahari niryo herezo. Nzikayidini ni igihanda kirenganya abantu mu izina ry’Imana, kirengera imihango y’idini ipfuye, kibahora gukizwa by’ukuri. Kera kose, Itorero rigararagara ryarabarenganyaga rityo, ubundi ribatwika, ubundi ribavunagurisha ibyuma. Ariko mu bihe bya Bunyan, ibyo byari byaracogoye. Nicyo cyatumye agira ngo icyo gihanda cyakonyaguritse. Ariko rero, tuzi ko kikiri kizima!Imirongo iboneka muri iyi nkuruYeremiya 2:6;Kubara 13:32;Zaburi 44:19;Zaburi 107:10;Yobu 3:5;Yobu 10:22;Zaburi 44:18-19;Zaburi 69:14;Zaburi 40:1-2;Abefeso 6:18;Zaburi 116:4;Zaburi 23:4;Amosi 5:8;Yobu 12:22;Yobu 29:3;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
14
|
MWIZERWA
|
MUKRISTO akigenda, agera ku gasozi karundiwe kugira ngo abagenzi barebe ibiri imbere. Mukristo arakazamuka, Arebye imbere, abona MWIZERWA amuri imbere. Aramuhamagara ati: “Yewe, mugabo, ndinda tujyane”. Mwizerwa arakebuka, Mukristo arongera aramuhamagara ati: “Ndindira aho. Maze Mwizerwa aramusubiza ati: “Sindi buhagarare, kuko nkiza ubugingo bwanjye, kandi uhora inzigo ankurikiye. Mukristo ararakara, yiruka uko ashoboye, amugeraho vuba, amucaho: uwa nyuma aba uwa mbere. Mukristo amwenyuzwa nokwihimbariza kuko yamuciyeho. Maze ntiyirinda, arasitara aragwa, ntiyabasha kubyuka Mwizerwa ataramugeraho ngo amwegure. Maze ndota bajyanye bakundanye cyane, baganira ibyababayeho mu rugendo rwabo, birabanezeza.Mukristo abanza kubwira Mwizerwa ati: “Nshuti yanjye nkunda, nishimiye kukugeraho, kandi nishimiye yuko Imana yahwanije imitima yacu, tukabasha kujyana muri iyi nzira nziza twuzuye”.Mwizerwa ati: “Nshuti yanjye, nari niringiye kuzana nawe, mva mu mudugudu w’iwacu; ariko untanga kuvayo, nicyo cyatumye nza jyenyine iki gihe cyose”.Mukristo ati: “Wamaze iminsi ingahe mu mudugudu w’i Rimbukiro utarankurikira”?Mwizerwa ati: “Nagumyeyo ngeza aho ntakibasha kwihangana: kuko hanyuma yo kugenda kwawe, abantu benshi baganiraga yuko umudugudu wacu ugiye gutwikwa vuba n’umuriro uvuye mu ijuru”.Mukristo ati: “Mbese abaturanyi bacu bavugaga batyo?” Mwizerwa ati: “Ye, bose bamaze igihe gito bavuga ibyo”. Mukristo ati: “Nta wundi muntu wavuyeyo ngo yikize,keretse wowe wenyine?”Mwizerwa ati: “N’ubwo benshi baganiraga ibyo, ngira ngontibabyemeraga cyane. Kuko numvise bakibivuga, bamwe muri bo bakuneguraga ngo urugendo rwawe ni ubwihare gusa. Ariko jyeweho nemeraga, kandi ndacyabyemera, yuko umudugudu wacu uzarimburwa n’umuriro n’amazuku bivuye mu ijuru: nicyo cyatumye mpunga.Mukristo ati: “Umuturanyi wacu Nyamujyiryanino ntiwumvise bamuvuga?”Mwizerwa ati: “Bamuvugaga: numvise yuko yagukurikiye, akagera ku Isayo Gahindagasaze, akagwamo; niko bamwe bavuga. Ubwe ntashaka ko babimenya, ariko ntekereza ntashidikanya yuko yivurunze cyane mu byondo byaho.Mukrito ati: “Abaturanyi bacu bamubwiye iki?”Mwizerwa ati: “Uhereye aho yasubiriyeyo, abantu bose baramuseka, abandi bakamushungera, abandi bakamusuzugura. Abona umurimo kuri umwe bimuruhije cyane.Noneho ari hanyuma y’uko yari ari, inshuro ndwi, atarava mu mudugudu w’iwacu.Mukristo ati: “Bamuhora iki, ko wumva bagaya urugendo yaretse? Mwizerwa ati: Baravuga bati: Yariguranuye; ntiyakomeje ibyo yatuye, yarabiretse: akwiriye gupfa. Ndatekereza yuko Imana yahagurukirije n’abanzi bayo kumucurira ingoni no kumuhindura iciro ry’imigani kuko yaretse inzira yayo.Mukristo ati: “Utaravayo, ntimwavuganye?”Mwizerwa ati: “Nari ngiye guhurira nawe mu nzira, maze akikira abwerabwera, nk’ufite isoni z’ibyo yakoze, ntitwagira icyo tuvugana”.Mukristo ati “Ngitangira urugendo, niringiraga uwo muntu yuko azahinduka mwiza, ariko none ndatinya yuko azarimbukana n’umudugudu wacu. Ibyamusohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo, Imbwa isubiye ku birutsi byayo; kandi ngo, Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo (2 Petero 2:22)”.Mwizerwa ati: “Nanjye ni byo ntinya kuri we; ariko ninde ubasha kubuza ibitazabura kubaho?”Mukristo ati: “Ni uko nshuti yanjye Mwizerwa, iby’uwo reka tubiveho; tujye ku byacu ubwacu. Mbwira ibyo waboneye mu nzira, kuko nzi yuko hari ibyo wabonye; waba utabibonye byantangaza”.Mwizerwa ati: Nakize ya sayo namenye ko waguyemo, ngera no kuri rya rembo amahoro, uretse ko nahuye n’umugore witwa MUSAMBANYIKAZI, agashaka kungirira nabi”.Mukristo ati: “Ni byiza ko wakize ikigoyi cye. Na Yosefu yohejwe cyane nawe, aramukira, nk’uko nawe wamukize, ariko byashigaje ho hato bikamwicisha (Itangiriro 39:11-13)”. Yakugenjeje ate?Mwizerwa ati: “Ntiwabasha kwigereraniriza gushimagiza kwe, keretse yuko nawe umuzi: yaranguyaguye ngo njyane nawe, ansezeranya ibinezeza by’uburyo bwose”.Mukristo ati: “Ariko rero ntiyagusezeranije umunezero uturuka mu mutima wiyizihiwe ibyiza. Imana ishimirwe yuko wamukize: abanzi b’Uwiteka nibo bazagwa mu bushya bw’uwo”.Mwizerwa ati: “Sinzi yuko namukize rwose”.Mukristo ati: “Byagenze bite? Wemeye ibyo ashaka?” Mwizerwa ati: “Sinamwemereye ngo niyanduze kukonibutse, ibyanditswe ngo, intambwe ze ziherera ikuzimu (Imigani 5:5). Nicyo cyatumye mpumiriza ngo ntamureba, ikibengukiro cye kikandoga kikanyica. (Yobu 31:1). Maze arantuka nanjye ndagenda”.Mukristo ati: “Nta kindi cyagutereye mu nzira?”Mwizerwa ati: “Nageze munsi ya wa musozi witwa Biruhanya, mpura n’umusaza wa kera; ambaza uko ndi n’aho njya. Mubwira ko ndi umugenzi, njya mu rurembo rwo mu ijuru”. Uwo musaza arambwira ati: “Usa n’umunyangeso nziza: wakunda kunkorera nkazaguhemba?” Ndamubaza nti: “witwa nde? Utuye he?” Aransubiza ati: Ndi ADAMU WA MBERE; ntuye ku mudugudu w’i BUSHUKANYI (Abefeso 4:2). Ndamubaza nti: “Umurimo ukoresha ni umuki?” Uzampemba iki?” Aransubiza ati: “Umurimo ngukoresha ni uw’umunezero w’uburyo bwinshi, ibihembo ni uko nzakuraga ibyanjye. Ndamubaza nti: “Ufite abana bangahe? Aransubiza ati mfite abakobwa batatu gusa; umwe yitwa RARIRYUMUBIRI, undi yitwa RARIRYAMASO, uwa gatatu yitwa NYIRABWIBONE (1 Yohana 2:16-17). Nushaka uzabarongore bose”. Ndamubaza nti: “Urashaka ko ngukorera nkageza ryari?” Aransubiza ati: “ndashaka ko unkororera ukageza igihe nzapfira”.Mukristo aramubaza ati: “Ibyawe n’uwo musaza byahereye he?”Mwizerwa ati: “Nabanje kubyemera, kuko nagize ngo ibyo avuze ni byiza: maze tukiganira, mwitegereza mu ruhanga, mbona handitsweho ngo Mwiyambura n’umuntu wa kera n’ingeso ze”Mukristo ati: “Nyuma bimera bite?”Mwizerwa ati: “Maze byinjira mu mutima wanjye nk’umuriro waka, yuko n’aho yavuga byinshi, agashimagiza cyane, yamara kungeza iwe yangurira kuba imbata”. Ndamubwira nti: “Hora, kukonanze no kujya bugufi bw’irembo ry’urugo rwawe. Arantuka, ambwira yuko ari bunkurikize umuntu uri butume ngendana umubabaro mwinshi. Ndahindukira ngo ngende, maze ngihindukira numva afashe umubiri wanjye, awushikuza acyane, nibwira yuko asigaranye igice cyawo. Ndataka nti: “Ndababaye cyane (Abarom. 7:24)”. Nuko nkomeza urugendo, nzamuka wa musozi. Nywucagashije, ndeba inyuma, mbona umuntu unkurikiye, agenda nk’umuyaga. Angeraho nenda kugera kuri ka kazu ko kuruhukiramo.Mukristo ati: “Niho nicaye ngo nduhuke, ibitotsi biranganza, ntakaza uyu muzingo w’igitabo, uva mu isaho y’umwenda yo mu gituza”.Mwizerwa ati: “Winsha mu magambo, mugenzi wanjye. Uwo mugabo angezeho, avuga ankubita, nikubita hasi, ndambarara nk’upfuye. Mpembutseho hato, mubaza icyo ankubitiye”, Aransubiza ati: ‘Ngukubitiye ko washakaga kujyana na Adamu wa mbere, kandi mu mutima wawe ukibishaka”. Avuze ibyo, arongera ankubita cyane mu gituza, angarika hasi, ndambarara imbere y’ibirenge bye nk’upfuye, nk’uko nari ndi. Ndongera ndahembuka, ndamutakira nti “Mbabarira”: aransubiza ati: “Sinzi kubabarira”. Arongera arankubita, ngwa hasi. Ntaba yarabuze kunyica, ni uko haje umuntu, akamubuza.Mukristo ati: “Uwamubujije ni nde?”Mwizerwa ati: “Ubwa mbere sindakamumenya, maze agiye kunshaho, mbona mu biganza bye no mu rubavu rwe inkovu z’imbereri, menya ko ari Umwami wacu. Nuko nkomeza kuzamuka wa musozi”.Mukristo ati: “Uwagukurikiye ni MOSE. Nta we ababarira; ntazi kugirira ibambe abishe amategeko ye”.Mwizerwa ati: “Ibyo ndabizi neza: icyo gihe sicyo twabanje guhura, Ni we wazaga aho ndi; nkiba iwacu mu mahoro, ambwira yuko azantwikira mu nzu, ninkomeza kugumayo”.Mukristo ati: “Ariko ntiwabonye ya nzu, yubatswe mu mpinga y’umusozi wahuriyeho na Mose?”Mwizerwa ati: “Narayibonye, mbona na za ntare, ntarageraho. Ariko ngira ngo zari zisinziriye ntarayigeraho, kuko hari nko ku manywa y’ihangu.Ni cyo cyatumye mbonye ko hakiri kare, nyura ku kazu ka wa mukumirizi, manuka wa musozi”.Mukristo ati: “Yambwiye yuko yakubonye uhanyura: ariko ibyabaye byiza ni uko wavunyishije, ukigera muri iyo nzu. Baba barakweretse ibintu byinshi byiza utazibagirwa iteka ryose. Ntawe mwahuriye mu gikombe cyitwa Mucishabugufi.Mwizerwa ati: “Nahuye n’umuntu witwa MIBURO, ashaka kunyoshya gusubiranayo nawe, kuko yagize ngo icyo gikombe ntikirimo MWIZERWA icyubahiro na gike. Kandi yambwiye yuko ninjya muri cyo, nziyangisha inshuti zanjye zose, nka BWIBONE na GASUZUGURO na NZIMARIZA na NKUNDICYUBAHIRO n’abandi. Ati abo bose bazabigaya cyane: ni ukwiteza igisuzuguriro kunyura muri icyo gikombe.Mukristo ati: “Wamushubije ute?”Mwizerwa ati: “Naramushubije nti: Abo uvuze abo bose babasha kwiyita bene wacu, sinabihakana (kuko ku mubiri ari ko bari), ariko uhereye aho nabereye umugenzi, baranshiye, nanjye ndabareka, none ntacyo duhuriyeho; ntibatandukana n’abo tudafitanye isano. Kandi iby’icyo gikombe siko biri, kuko guca bugufi kubanziriza kubahwa, kandi kwibona kubanziriza gusubizwa hasi. Nicyo gituma nakunda kunyura muri icyo gikombe, ngo mbone kubahwa no gushimwa n’abarusha abandi ubwenge nyabwenge, nkabirutisha ibyo uvuze ko dukwiriye gushaka.Mukristo ati: “Nta kindi wabonye muri icyo gikombe?” Mwizerwa ati nahuye n’umuntu witwa Soni, ariko nta wundi twahuriye muri uru rugendo rwose, umurusha kwitwa impushyane. Wa wundi naramuhakaniye tumara akanya tujya impaka, yemera ko birangiye: ariko Soni uwo w’umunyasoni nke ntiyarambirwa no kunyoshyoshya.Mkristo ati: “Yakubwiye iki?Mwizerwa ati: Yasebyaga kubaha Imana ubwako. Yavuze yuko kwita ku byo kubaha Imana biteye igisuzuguriro n’umugayo no kubwerabwera. Ati: “Uwumvira umutima ukabya kumuhana uwo si umugabo nyamugabo. Kandi umuntu azasekwa na bose niyirinda mubyo akora akiyima umudendezo ufatanye n’agasuzuguro bikundwa n’abanyacyubahiro b’iki gihe. Ati: ni bake cyane bo mu bakomeye cyangwa abatunzi cyangwa abanyabwenge bigeze gutekereza nkawe: kandi ntawo muri abo bake wigeze kubyemera, atabanje koshywa guhinduka umupfapfa no kwiyambura ubwenge no guharira ibye byose kubona ibitazwi n’undi wese (1 Abakorinto 1:26;1 Abakorinto 3:18;Abafilipi 3:7- 9;Yohana 7:48). Ati: mu bihe byose abanyacyubahiro gike n’aboroheje n’abanyabwenge buke bwo gucurika iby’isi nibo babaye abagenzi. Kandi yavuze n’ayandi magambo menshi nk’ayo. Ati biteye isoni kujya mu rusengero, ukicara ubabazwa, urizwa n’ibyo ubwirizwa, ugataha iwawe usuhuza umutima, uniha. Ati: Biteye isoni gusaba mugenzi wawe kukubabarira ibyaha bito wamugiriye, cyangwa kuriha umuntu ibyo wamuriganije. Kandi yavuze ko kubaha Imana gutuma umuntu adakunda kubana n’abanyacyubahiro, abahoye ingeso mbi nke (ku bwe azita nziza): akubaha aboroheje, abakundira ko basangiye Imana: ati ibyo nabyo ntibiteye isoni se?Mukristo ati: Wamushubije iki?Mwizerwa ati: Nabanje kutabona icyo musubiza, kuko yangishije impaka cyane, ipfunwe rikantera gutugengeza amaraso: yari asigaje ho hato akansinda. Maze ubwa nyuma nibuka yuko igishyizwe hejuru mu maso y’abantu ari ikizira mu maso y’Imana (Luka 16:15). Kandi ndibwira nti Soni uyu ambwiye uko abantu bari, ariko ntambwiye uko Imana iri cyangwa ijambo ryayo uko rivuga. Ndibwira nti ku munsi w’amateka, ubwo tuzacibwa imanza zo kurimbuka cyangwa zo guhabwa ubugingo budashira, ntituzacirwa iz’uko twanyuranyije n’iby’abanyagasuzuguro bo mu isi bibwira, ahubwo tuzacirwa iz’ukotwanyuranije n’ubwenge n’amategeko by’Isumbabyose. Nicyo gituma ibyo Imana ivuga ari byo byiza, n’ubwo abari mu isi bose babihakana. Nuko mbwira Soni, nti Soni, genda, uri umwanzi w’agakiza kanjye. Nabasha nte kukwemerera kukurutisha Umwami wanjye? Nakwemera, nabasha nte kuzamureba mu maso ubwo azaza? (Mariko 8:38) Nigirira isoni none n’abagaragu be n’ingeso akunda, nakwiringira nte kuzahabwa umugisha? Ariko Soni uwo yari impambiranyi: kumwiyaka kwaranduhije cyane. Yaranyegeraga cyane, akanyongorera akajambo kagayisha Imana. Nyuma ndamubwira nti: ibyo unyoshya ibyo ni ukurushywa n’ubusa, kuko ibyo usuzugura ari byo mbonamo icyubahiro gikomeye. Ni uko mperuka guca kuri iyo mpambiranyi. Maze kumwiyaka ndaririmba nti:Abahamagarwa n’Iyo mu ijuruNtibasiba koshywa n’umushukanyi.Uwo yizigiraga yuko iherezoIbyo aboshyoshya bizabacogoza.Noneho bagenzi, nimukanguke,Mwiragize Yesu, mube intwari ze (Ijwi 99)Mukristo ati: “Nshimiye yuko warwanije uwo mubi ubutwari: kuko wavuze neza yuko ntawe umurusha kwitwa impushyane. Ahangara no kudukurikira mu nzira, akagerageza kudukoreza isoni imbere y’abantu bose, adutera isoni z’ibyiza. Iyo ataba umunyasoni nke, ntaba agerageza gukora ibyo. Ariko tumurwanye dukomeje, kuko n’ubwo yirarira atyo, umupfapfa ari we ashyira hejuru, nta wundi. Salomo yaravuze ati: Umunyabwenge azaragwa ubwiza, ariko isoni zizaba gushyirwa hejuru kw’abapfu (Imigani 3:35)Mwizerwa ati: Dukwiriye gusaba Imana ngo idutabare, iduhe kunesha Soni, kuko ari yo ishaka ko tugira ubutwari bwo kurwanira ukuri mu isi.Mukristo ati: Ni koko. Ariko se, hari undi mwahuriye muri icyo gikombe?Mwizera ati: Ntawe, nanyuze ahasigaye hacyo na cyagikombe cy’igicucu cy’urupfu cyose, mvirwa n’izuba ridakingirwa n’ibicu.Mukristo ati: Warahiriwe: Jyeweho byabaye ukundi rwose. Nageze muri cya gikombe cyitwa Mucishabugufi, nyuramo akanya, ndwanya daimoni mubi cyane Apoluoni intambara ikomeye. Ndetse nkagira ngo aranyica; cyane cyane antsinze hasi, aranshikamira cyane nk’ushaka kumvunagura. Kandi akintsinda hasi, inkota yanjye tugwa ukubiri, arambwira ati: Ndagushyikiriye. Maze ntakira Imana, iranyumva, inkiza amakuba yanjye yose (Zaburi 34:6). Nuko ngera mu gikombe cy’lgicucu cy’Urupfu, nkigendamo mu mwijima, ngeze aho ngicagashirije. Nibwiraga hato na hato ko ndi bupfiremo. Bishyize kera, buracya, izuba rirarasa, nyura mu gisigaye gifite uruburaburizo.
|
Umugenzi
|
15
|
MAGAMBO
|
NDOTA yuko bakigenda, Mwizerwa yarebye iruhande, abona umuntu witwaga MAGAMBO, abagenda uruhunge, kuko aho hantu inzira yari ngari, babashaga kugenda babangikanye. Yari umugabo muremure w’igikundiro, agituruka kure; wamwegera, igikundiro cye kikagabanuka ho hato.Mwizerwa aramubaza ati Urajya he? Urajya mu gihugu cyo mu ijuru?Magambo ati: Niho njya.Mwizerwa ati: Ni byiza: noneho tujyane.Magambo ati: Nanjye ndabikunze cyane.Mwizerwa ati: Nuko tugende tuganira ibigira umumaro. Magambo ati: Nkunze cyane kuvugana ibyiza nawecyangwa n’undi wese: nishimiye yuko mpuye n’abantu bakunda kuganira ibyiza, kuko abashaka kuganirira ibyiza mu rugendo ari bake. Abenshi bakunda kuganira ibitagira umumaro. Ibyo bihora bimbabaza.Mwizerwa ati: Ni ukuri koko ni ibyo kubabaza umuntu. Mbese, hari undi murimo w’ururimi n’akanwa by’umuntu wo mu isi, uhwanye n’uwo kuvuga iby’Imana yo mu ijuru?Magambo ati: Ndagukunze cyane, kuko uvuze ibifite uburyo bwo kwemeza umuntu. Ni kindi ki kinezeza, kigira umumaro, nkokuganira iby’Imana? Ni kindi ki gihwanye n’ibyo kunezeza umuntu ukunda kunezezwa n’ibitangaza? Umuntu nakunda kugira ibitekerezo by’ibyabaye, cyangwa ibyahishwe, cyangwa imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yabibona he? Byanditswe neza nk’uko biri mu Byanditswe Byera?Mwizerwa ati: Uvuze ukuri; ariko icyo dukwiriye gushaka ni ukubona umumaro mu byo tuganira ibyo.Magambo ati: Si cyo mvuze se? Kuganira ibyo kugira umumaro mwinshi, kuko ubivuga na we bishobora kumwigisha byinshi ku mumaro muke w’iby’isi n’umumaro mwinshi w’ibyo mu ijuru n’ibindi byinshi. Cyane cyane umuntu abasha kumenya yuko akwiriye kubyarwa ubwa kabiri, kandi yuko imirimo yacu itarangiza kudukirisha, kandi yuko dukwiriye kubarwaho gukiranuka kwa Kristo, kandi yamenya n’ibindi nk’ibyo. Kandi kuganira iby’Imana kwakwigisha umuntu kwihana uko ari ko, no kwizera no gusenga no kwihangana ibyo ari byo, n’ibindi nk’ibyo. Kandi uko kuganira kwakwigisha umuntu ibyasezeranijwe bikomeye byo mu butumwa bwiza n’ibyo kumuhumuriza n’ibyo kumumara umubabaro ngo bimukomeze, kandi niko kwamwigisha gutsinda imyigishirize y’ibinyoma no kugira impaka neza iby’ukuri no kwigisha abaswa.Mwizerwa ati: lbyo byose ni iby’ukuri: nishimiye kumva ubivuga. Magambo ati: kudakunda kuganira iby’Imana niyo mpamvu ituma ari bake bazi yuko bakwiriye kwizera no gukorerwamo umurimo w’ubuntu mu mitima yabo, kugira ngo bahabwe ubugingo budashira: ahubwo abenshi barajijwa bakajya bakurikiza imirimo itegetswe n’amategeko itabasha na hato guhesha umuntu ubwami bwo mu ijuru.Mwizerwa ati: Ariko kumenya ibyo ni impano y’Imana: ntawe ubigezwaho no guhirimbana kwe kwa kamere cyangwa no kubivuga gusa.Magambo ati: Ibyo ndabizi neza: kuko ari ntacyo umuntu abasha kwakira atagihawe kivuye mu ijuru: byose bituruka mu buntu bw’Imana, ntibituruka mu mirimo yacu. Nabasha kuguhamiriza ibice ijana byo mu Byanditswe Byera byerekana ibyo.Mwizerwa ati: Nuko zana kimwe dutangiriraho ibiganiro byacu.Magambo ati: Ba ari wowe utoranya. Tuganire ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, iby’Imana cyangwa iby’abantu, ibyabaye cyangwa ibizaba, ibyo mu mahanga cyangwa iby’iwacu, iby’ibikwiriye iteka ryose, cyangwa iby’ibigira umumaro rimwe na nimwe. Ibyo nshaka gusa ni uko tuvuga ibitugirira umumaro.Mwizerwa aratangira, yongera gusanga Mukristo aramwongorera ati: Turahiriwe kuko tubonye uyu muntu mwiza. Ntazabura guhinduka ngo abe umugenzi mwiza cyane.Mukristo aramwenyura, aramubwira ati: Uyu muntu ukunze utyo yabeshya abatamuzi makumyabiri.Mwizerwa ati: Mbese uramuzi?Mukristo ati: Uko muzi biruta uko yiyizi,Mwizerwa ati: Yitwa nde?Mukristo ati: Yitwa Magambo; atuye mu muduguduwacu. Ntangajwe n’uko utamuzi, ahari ni uko umudugudu wacu urimo abantu benshi.Mwizerwa ati: Ni mwene nde? Atuye ahagana he?Mukristo ati: Ni mwene VUGANEZA. Atuye ku murenge witwa MUVUGABUPFU. Ngo iby’igikundiro, ni umunyamumaro-muke. Mwizerwa ati: Ku bwanjye mbonye ko ari mwiza cyane.Mukristo ati: Niko abonekera abatamuzi neza; kuko ubwiza bwe bubonwa cyane, ari kure y’iwabo; iyo ageze bugufi bwaho, aba mubi. Mwizerwa ati: Ahari urakina: nabonye umwenyura.Mukristo ati: Ntibikabeho. N’ubwo namwenyuye, ibyo sinabikinisha, kandi sinabeshyera umuntu. Reka nongere, ngusobanunire uko ari. Akunda-kubana n’umuntu wese, uko ari kose, agakunda ibiganiro byose. Uko aganiriye nawe none, niko azaganira n’abandi niyicara mu banywi; uko inzoga imugwira mu mutwe, niko arushaho kuganira nk’ibyo yaganiriye nawe. Kubaha Imana ntikuri mu mutima we, cyangwa mu nzu ye, cyangwa mu ngeso ze, uko afite kose kuri ku rurimi rwe: kuri we kubaha Imana ni ukubomborekanya ururimi rwe.Mwizerwa ati: Ni ko biri? Niba ari ko biri najijwe cyane; ntameze uko namutekerezaga.Mukristo ati: Wajijwe koko. lbuka wa mugani ngo, Ibyo bavuga ntibabikora; ariko ubwami bw’Imana si ubw’amagambo, ahubwo ni ubw’imbaraga (Matayo 23:3;1 Abakorinto 4:20). Avuga cyane ibyo gusenga no kwihana no kwizera no kubyarwa ubwa kabiri; ariko nta byo afite; azi kubivuga gusa. Nabaye mu nzu ye, namwitegereje ari iwe, kandi ari ahandi: nzi yuko ibyo muvuzeho ari ukuri. Inzu ye ntirimo kubaha Imana nk’uko umurenda w’igi utarimo akaryohe. Iyo ari iwe, ntasenga, ntiyihana ibyaha bye; inyamaswa uko ziri zimurusha cyane gukorera Imana. Azanira kubaha Imana ikizinga n’igitutsi n’isoni mu maso y’abamuzi bose (Abaroma 2:24-25). Muri icyo gice cy’umudugudu wacu niwe watumye hatagira n’umwe uvuga neza kubaha Imana. Aboroheje bamuzi baramuvuga bati: Mu nzu ye ni daimoni, ahandi ni uwera. Mbabariye abari iwe, bazi yuko ari ko ari. Ni umunyamwaga n’umunyarutoto. Akoresha umuntu ibyo adashoboye: abagaragu be ntibazi uko bamukorera; biganya kumubwira. Abagura nawe bavuga yuko kugura n’umupagani kuruta kugura nawe, kuko umupagani uko ari yagura neza kumurusha. Magambo yabibasha yabariganya, akabahenda. Kandi yigisha abana be kugera ikirenge mu cye; iyo abonye muri bo utewe no gutinyishwa n’ubusa (niko yita umutima utangira gusa kwanga ibyaha), amwita umupfapfa utagira icyo azi, ntakunde kumukoresha imirimo ikomeye, cyangwa kumushimira imbere y’abandi. Ku bwanjye ngira ngo yagushishije benshi ingeso ze mbi; kandi Imana nitabibuza, azazirimburisha n’abandi benshi.Mwizerwa ati: Mwene Data, sinakwanga kwemera ibyo uvuze, si uko uvuze ko umuzi gusa, ariko kandi n’uko ubara inkuru z’abantu nk’uko bikwiriye Umukristo. Sinatekereza yuko ubivugishijwe n’urwango, ahubwo ni uko bimeze nk’uko uvuze.Mukristo ati: lyo ntakurusha kumumenya, ahari mba namushimye nk’uko wabanje kumushima: kandi iyo avugwa nabi n’abanga kubahaImana bonyine, mba naratekereje yuko bamubeshyera, nk’uko abantu babi bakunda kubeshyera abubaha Imana. Ariko ibyo mvuze n’ibindi byinshi bihwanye na byo, mbasha kubimushinja nanjye ubwanjye. Kandi abubaha Imana abakoza isoni; ntibatinyuka kumwita mwene Se cyangwa inshuti yabo; no kumva izina rye gutera abamuzi ipfunwe.Mwizerwa ati: Mbonye yuko kuvuga no gukora bitagira aho bihuriye: uhereye none nzajya nibuka iryo tandukaniro neza.Mukristo ati: Ntibigira aho bihuriye koko, bitandukana nk’uko ubugingo butandukana n’umubiri. Nk’uko umubiri udafite ubugingo ari intumbi gusa, niko kuvuga kuri konyine ari intumbi gusa. Ubugingo bwo kubaha Imana ni ugukora ibihura na ko: nk’uko Yakobo yavuze ati: Kubaha kwiza kutandura imbere y’Imana Data wa twese ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa n’ibyi’isi (Yak 1:27, reba naYakobo 1:22-26). Magambo ntazi ibyo, Yibwira yuko kumva no kuvuga bihagije guhindura umuntu Umukrito mwiza. Niko yibeshya. Kumva ni nko kubibwamo imbuto, kuvuga ntikurangiza kwerekana yuko umutima w’ingeso byeza imbuto. Tumenye neza yuko ku munsi w’amateka abantu bazacirwa imanza zihwanye n’imbuto beze (Matayo 7:79). lcyo gihe, ntibazabazwa ngo Mwarizeraga: ahubwo bazabazwa ngo Mwarakoraga cyangwa mwaravugaga gusa. Maze bacirwe imanza z’ibyo. Igitabo cy’Imana kigereranya imperuka y’isi n’isarura; kandi nzi yuko mu isarura ntawe usarura ibyagumbwa. Si ukuvuga yuko hari icyemerwa kidaturutse ku kwizera, ahubwo ibyo mvuze byerekana yuko ibyo Magambo yatura bitazagira umumaro kuri uwo munsi.Mwizerwa ati: lbyo binyibukije ibyo Mose yavuze byo gutandukanya inyamaswa itazira n’izira. Itazira n’iyatuye inzara, ikuza; si iyatuye inzara gusa, cyangwa iyuza gusa. Urukwavu ruruza, ariko rurazira, kuko rutatuye inzara. (Abalewi 11:1-8). Ibyo bihwanye koko n’ibya Magambo. Aruza: ashaka ubwenge, akuza ljambb ry’Imana. Ariko ntiyatuye inzara: ntatandukana n’inzira y’abanyabyaha. Ahubwo ameze nk’urukwavu, kuko afite ijanja nk’iry’imbwa cyangwa iry’impyisi. Nicyo gituma azira.Mukristo ati: Usobanuye neza ayo magambo y’Ibyanditswe Byera, Nanjye mfite ibyo nshaka kongeraho. Hariho abo Pawulo yita imiringa ivuga n’ibyuma birenga (1 Abakorinto 13:1-3), kandi abo ni abanyamagambo menshi.Ahandi abita ibidafite ubugingo bigira amajwi (1 Abakor14.’]). Ni ibidafite ubugingo: bisobanurwa ngo ni abadafite kwizera nyakuri n’ubuntu nyakuri bivugwa n’Ubutumwa bwiza nicyo gituma batazashyiranwa mu bwami bwo mu ijuru n’abana b’ubugingo, naho ijwi ryabo no kuvuga kwabo byahwana n’ibya ba marayika.Mwizerwa ati: Uko nashakaga kugumana nawe ubwa mbere ntikungana n’uko murambiwe kuri ubu. Tugire dute ngo tumwiyake? Mukristo ati: Reka nkugire inama; unyumvire: urabona nawe akurambiwe, keretse Imana yakora ku mutima we, ikawuhindura.Mwizerwa ati: Urashaka ko ngira nte?Mukristo ati: Genda uganire nawe iby’imbaraga zikoresha umuntu ibyo Imana ikunda. Namara kubishima (kuko atari bubure kwemera ibyo uvuze), umubaze umweruriye yuko izo mbaraga ziba mu mutima we, zikagaragara mu nzu ye no mu ngeso ze.Mwizerwa yicuma imbere, yegera Magambo, aramubaza ati: Wiriwe ute?Magambo aramusubiza ati: Niriwe neza: ariko iyo tuba tukiganira tukageza ubu, tuba tuganiriye byinshi.Mwizerwa ati: Tuganire: kandi ubwo wemeye ko aba ari jye ubanza kukubaza, ndakubaza ibi: Ubuntu bw’Imana bukiza bwo mu mutima w’umuntu bwiyerekana bute?Magambo ati: Mbonye yuko tugiye kuganira iby’imbaraga zo kubaha Imana. Nuko ubajije neza; nanjye ndagusubiza. Irya mbere, iyo ubuntu bw’Imana buri mu mutima w’umuntu, bumutera kuborozwa n’ibyaha bye, akabigaya. Irya kabiri …Mwizerwa ati: Ba uretse. Reka tubanze tumare rimwe. Ahubwo wari ukwiriye kuvuga uti: Ubuntu bw’Imana bwiyerekana kuko bwangisha umutima ibyaha byawo.Magamho ati: Kuborozwa n’ibyaha no kubyanga bitandukana bite?Mwizerwa ati: Itandukaniro ni ryinshi. Umuntu yaborozwa n’ibyaha ngo yibonere ibigira icyo bimumarira; ariko ntabasha kubyangishwa n’ikindi keretse Imana ari yo ibimwangishije. Numvise benshi baborozwa n’ibyaha bakabwiririza abantu mu rusengero, ariko mu mitima yabo no mu ngo zabo no mu ngeso zabo, bakemera kugumana na byo. Nyirabuja wa Yosefu yatakishije ijwi rirenga nk’uwirinda gusambana cyane: ariko n’ubwo yatatse atyo, iyo Yosefu akunda, aba yarasambanye nawe, abikunze cyane (Itangiriro 39:12-15). Bamwe baborozwa n’ibyaha nk’uko nyina acyaha akana akikiye, ati: Wa munyamwanda we, wa gakobwa kabi we: maze ubwa nyuma akamuhobera, akamusoma.Magambo ati: Mbonye yuko ushaka kuntegesha amagambo.Mwizerwa ati: Oya, icyo nshaka ni ugutunganya ibyo uvuze gusa. Ariko irindi jambo rya kabiri ni irihe rigaragaza Ubuntu bw’Imana bukorera mu mutima w’umuntu?Magambo ati: Ni uko amenya cyane ibyahishwe byo mu Butumwa Bwiza.Mwizerwa ati: Icyo kimenyetso ni cyo cyari gikwiriye kubanza. Ariko naho cyabanza cyangwa kigaheruka, nacyo si ikimenyetso cy’ukuri, kuko umuntu yabasha kumenya ibyahishwe byo mu butumwa bwiza, ntakorerwemo n’ubuntu bw’Imana. Ndetse naho umuntu yagira ubwenge bwose, byashoboka ko ari nta cyo ari cyo, bigatuma ataba umwana w’Imana (1 Abakorinto 13:2). Hariho kumenya kudafatana no gukora: nk’uko Yesu yavuze ati: Uzi ibyo shebuja ashaka ntabikore, azakubitwa inkoni nyinshi (Luka 12:4). Umuntu yabasha kumenya byinshi nk’ibitazwi na marayika, ntabe Umukristo. Nicyo gituma ikimenyetso cyawe atari icy’ukuri. Ndetse kumenya kunezeza abanyamagambo n’abirarira, ariko gukora ni ko kunezeza Imana. Si ukuvuga yuko umutima ubasha gutungana udafite ubwenge bw’iby’Imana, kuko umutima utagira ubwo bwenge uba ntacyo ari cyo. Hariho ubwenge bw’uburyo bwinshi: bumwe ni ubwo gutata iby’Imana gusa. Ubundi bufatanye n’ubuntu no kwizerabituruka mu rukundo, bushakisha umuntu gukora ibyo Imana ikunda, abikundishije umutima wose. Ubwa mbere buhaza umunyamagambo, ariko Umukristo nyakuri ahazwa n’ubwa kabiri bwonyine. Nk’uko byanditswe ngo Umpa ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; nyitondereshe umutima wose (Zaburi 119:34).Magambo ati Wongeye gushaka kuntegesha amagambo; ibyo si ibyo gukomeza umuntu.Mwizerwa ati: Ongera umbwire ikindi kimenyetso kigaragaza yuko Ubuntu bw’Imana bukorera mu muntu.Magambo ati: Oya mbonye yuko tutari buhuze umutima.Mwizerwa ati: Nudakunda kumbwira icyo kimenyetso, nyemerera nkikubwire.Magambo ati: Kivuge.Mwizerwa ati: Ubuntu bw’Imana bwiyerekana mu mutima w’umuntu, bukagaragarira n’abandi butya: ubufite bumwemeza ko ari umunyabyaha, cyane cyane yuko kamere ye yanduye, kandi ko afite icyaha cyo kutizera; kandi bumwemeza yuko ibyo bitazabura kumuzanira gucirwaho iteka natizera Yesu Kristo akamuhesha kubabarirwa n’Imana. Uko kwimenyaho ibyaha bikamuzanira kugira agahinda n’isoni by’ibyaha bye (Zaburi 38:18;Yohana 6:18;Abaroma 7:24;Mariko 16:16;Abagalatiya 2:16;Ibyahishuwe 1:6), kandi akamenya ko ahishuriwe ko Yesu ko ari we Mukiza w’abari mu isi; kandi yuko ushaka ubugingo budashira akwiriye rwose kumugundira. Ibyo bikamutera kumugirira inzara n’inyota. Abagira batyo nibo bahabwa ibyasezeranijwe byo mu Butumwa. Uko kwizera umukiza we kungana, niko n’urukundo akunda gukiranuka rungana, niko no kwifuza kurushaho kumenya Yesu no kumukorera muri iyi si kungana. Abandi babana nawe berekwa uwo murimo w’ubuntu bumurimo batya.1. Bawerekwa n’uko ahamya ibya Kristo, uko n’ibyo yamukoreye2. Bawerekwa n’ingeso ze zihwanye n’uko guhamya: bisobanurwa ngo ahora ari ukiranuka mu bugingo bwe no mu byo agirira umugore we n’abana be, niba abafite, no mubyo agiriraabandi. Mu bugingo bwe, yanga ibyaha akabyirinda; ab’iwe nabo iyo ababonye babikora, arabahana n’ab’ahandi hose agira umwete wo kubakundisha ibyo gukiranuka. Ntabivuga gusa, nk’indyarya cyangwa abanyamagambo, ahubwo abisohoza mubyo akora byose, nk’uko Imana ibimutegeka mu ijambo ryayo, abiterwa no kuyizera n’urukundo rwayo (Zaburi 50:23;Matayo 5:8;Yohana 14:15; {Abaroma 10. zo}’];Abafilipi 1:27;Abafilipi 3:17). Nuko maze kukubwira mu magambo make iby’umurimo w’ubuntu bw’Imana n’uko bwiyerekana. Niba ufite impaka ubigisha, uzibigishe. Kandi niba utazifite, nyemerera, nkubaze ijambo rya kabiri.Magambo ati: Oya sinjya impaka nonaha, ahubwo nemeye kukumva: mbaza iryo jambo rya kabiri.Mwizerwa ati: Nkubaze ijambo ryanjye rya kabiri. Mu mutima wawe ubonye uwo murimo w’ubuntu, nk’uko nywuvuze? Ingeso zawe zirawuhamya, yuko ari ko uri? Cyangwa kubaha ni ukw’amagambo n’ururimi, kutari ukw’imirimo n’ukuri? Ndakwinginga niba wemeye kunsubiza ibyo, ntumbwire amagambo utazi ko Imana yayashima ko ari ay’ukuri. Ntumbwire ijambo umutima wawe utabasha guhamya; kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, niwe ushimwa (2 Abakorinto 10:18). Kandi kwivuga uti meze ntya na gutya, ingeso zawe n’abaturanyi bawe bose bigahamya yuko ubeshye, ni icyaha gikomeye cyane. Magambo yumvise ibyo, abanza kugira ipfunwe; ageze aho ariyumanganya, aramusubiza ati: Noneho ngeze ku mimerere y’abantu, no kubyo biyiziho, no kubyo Imana ibatekerezaho. Kandi urashaka ko nyitangaho umugabo w’ibyo mvuga. Sinari nzi yuko uri buvuge nk’ibyo. Nanjye sinkunda gusubiza ibisa bityo: sinemeye no kwigira umucamanza w’ibyanjye, ariko ndakwinginze, mbwira igituma ubaza ibyo.Mwizerwa ati: Ni uko nabonye ukunda kuganira, kandi ni ukontamenye yuko ubizi ubwawe cyangwa ko ari ikekwe gusa. Kandireka nkubwire iby’ukuri byose: numvise yuko kubaha kwawe ariukw’amagambo gusa, kandi yuko ingeso zawe zinyurana n’ibyowatura. Bavuga yuko uri ikizinga mu Bakristo, kandi yuko ingesozawe mbi{Abarom 10. zo} Ntabwo byoroshye kumenya neza iby’izi nyuguti ziyongereye kuri Abarom 10. Ahubwo murI yakobo 1:22tuhasaga amagambo avuga ngo Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishukazakojeje isoni kubaha Imana; ngo bamwe bamaze kugushwa n’ingeso zawe, abandi benshi bari mu kaga ko kurimbuzwa na zo; ngo kubaha kwawe kubasha gufatana no kwicara mu munywi no kwifuza ibiteye isoni no gusambana no gutuka Imana no kubeshya no kubana n’abantu babi. Umugani baca ku musambanyikazi wagucirwaho, ngo umukobwa aba umwe, agatukisha bose; niko nawe uri umwe, ugatukisha Abakristo bose.Magambo ati: Ubwo ukunda gushyushya inkuru no guca urw’umwe, mbonye yuko uri umunyacyanganga n’inyangabirama. Kuganira kwawe ntacyo bimaze; nuko urabeho.Maze Mukristo yegera Mwizerwa, aramubwira ati: Sinakubwiye uko biri bube? Ibyo umubwira ntibihura n’ibyo yifuza. Akunda gutandukana nawe biruta kwitunganya. Aragiye, nuko nagende. Niwe wigiriye nabi. Kandi intumwa Pawulo yarategetse iti: ujye utandukana n’abameze batyo.Mwizerwa ati: Nishimiye yuko naganiriye nawe ibyo: ahari azongera abyibuke. Kandi namweruriye, yarimbuka amaraso ye ntiyambaho.Mukristo ati: Wakoze neza yuko wamweruriye. Muri iyi minsi, abenshi ntibakunda kubwira bagenzi babo ibikwiriye bitanezeza nk’ibyo. Nicyo gituma kubaha Imana kwangwa urunuka n’abantu benshi, kuko abanyamagambo bameze nk’uriya bubaha Imana mu magambo gusa, bagira ingeso mbi rwose. Kuko bemererwa kubana n’Abakristo, nibo bashidikanisha ab’isi, bagakoza isoni ubukristo bagororotse. Icyampa abantu bose bakagirira abameze batyo nk’ibi ugiriye uriya: ahari bahinduka abakora ibikwiriye abubaha Imana, cyangwa batinya Imana n’abera. Mwizerwa aherako araririmba ati:Erega Magambo we,Koko uvuga neza!Uzi gusobanura Iby’Imana byose.Ibyo bigushakishaKwigira munini,Kandi uko kwiyemera,Mbese uzabigeza he?Reka tukwibarize?Ku bugingo bwawe:Warihannye uzinukwaIbyo Imana yanga?Mbe, ko udashubije?Nta magambo ufite?TurakubababariyeIbyo ntibikurimo (Ijwi 419)Nuko bagenda baganira ibyo babonye mu nzira: ibiganiro byabo bibibagiza kuramba k’urugendo rwabo rwo mu butayu.Imirongo iboneka muri iyi nkuruMatayo 23:;1 Abakorinto 4:20;Abaroma 2:24-25;Yakobo 1:22-26;Matayo 7:79;Abalewi 11:1-8;1 Abakorinto 13:1-3;Itangiriro 39:12-15;1 Abakorinto 13:2;Luka 12:4;Zaburi 119:34;Zaburi 38:18;Yohana 6:18;Abaroma 7:24;Mariko 16:16;Abagalatiya 2:16;Ibyahishuwe 1:6;Zaburi 50:23;Matayo 5:8;Yohana 14:15;Abaroma 10;Abafilipi 1:27;Abafilipi 3:17;2 Abakorinto 10:18;I yakobo 1:22;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
16
|
URUREMBO RWIMBURAMUMARO
|
BAGIYE kuva muri ubwo butayu, Mwizerwa areba inyuma, abona ubakurikiye, aramumenya, abaza mugenzi we, ati: Uriya ni nde? Mukristo nawe areba inyuma, aramusubiza ati: Ni inshuti yanjye nziza Mubwirizabutumwa. Mwizerwa ati: Kandi ni iyanjye, kuko ari we wanyeretse inzira ijya kuri rya rembo. Abagezeho arabasuhuza ati: Abo nkunda cyane, amahoro abe muri mwe!Mukristo ati: Urakaza neza, Mubwirizabutumwa nishimiye kukubona, kureba mu maso hawe kunyibukije kugira neza kwawe kwa kera n’uko utarambirwaga kungira inama z’iby’ubugingo budashira. Mwizerwa nawe ati: Ni amahoro, Mubwirizabutumwa? Nanjye nishimiye cyane kukubona. Kubana nawe kuradufasha cyane abagenzi b’abakene.Mubwirizabutumwa arababaza ati: Uhereye igihe duherukana, ibyababayeho ni ibiki? Mwabonye iki mu rugendo rwanyu? Mwabaye mute?Mukristo na Mwizerwa bamutekerereza ibyababereyeho mu nzira byose, n’uko bageze aho bari bibaruhije cyane.Mubwirizabutumwa ati: Ndishimye cyane, ariko sinishimiye yuko mwabonye ibyago, ahubwo nishimiye yuko mwanesheje, mugakomeza kuguma muri iyi nzira, mukageza ubu, n’ubwo mwagushijwe kenshi n’intege nke zanyu. Mbyishimiye cyane ku bwanjye no ku bwanyu. Narabibye, murasarura. Igihe kizaza vuba, ubwo umubibyi n’umusaruzi bazanezeranwa (Yohana 4:36), nimukomeza: kuko byanditswe ngo igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari (Abagalatiya 6:9). Ikamba ritangirika riri imbere yanyu: mwiruke neza kugira ngo muzarigororerwe (1 Abakorinto 9:24-27). Hariho bamwe bagendera kugira ngo bahabwe iryo kamba, ariko bagera kure, undi akaza akaribanyaga: nkuko byanditswe ngo komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe (Ibyahishuwe 3:11). Nturageza aho Satani atageza imyambi; nk’uko byanditswe ngo ntimuragera kubyo kuva amaraso mu ntambara murwanya ibyaha (Abaheburayo 12:4). Ubwami bw’Imana bubabe imbere iteka; mwizerane umwete ibitagaragara. Mubyo mureba mutaragera muri ya si yindi, he kugira icyo mukunda. Kandi cyane cyane murinde imitima yanyu no kwifuza kwayo, kuko irusha ibintu byose gushukana, kandi ifite indwara, ntiyizera gukira (Yeremiya 17:9). Mwikomeze, imbaraga zose zo mu ijuru n’isi ziri mu ruhande rwanyu.Mukristo amushimira guhugura kwe, kandi amusaba kubabwira ibizabafasha mu nzira isigaye; cyane cyane kuko bari bazi ko ari umuhanuzi ubasha kubabwira ibyababaho, n’uko babasha kubirwanya bakabitsinda. Mwizerwa afatanya nawe kumusaba ibyo.Mubwirizabutumwa arabasubiza ati: Bana banjye, mwumvise mu magambo y’ukuri yo mu butumwa bwiza ko mukwiriye guca mu makuba menshi nimushaka kwinjira mu bwami bw’Imana (Ibyahishuwe 14:28), kandi yuko ingoyi n’imibabaro bibategerereje mu midugudu yose (Ibyakozwe 20:23). Nicyo gituma mutabasha kumara igice kinini cy’urugendo rwanyu, mutabonye ibyago by’uburyo butari bumwe. Mumaze kubona bike byerekana yuko ibyo mbahamirije ari iby’ukuri, kandi n’ibindi bizaza vuba. Nonaha nk’uko mureba mugiye kurangizaubu butayu; nimugera hirya yabwo ho gato, muri bugere mu rurembo muri bubone vuba. Muzatererwayo n’abanzi bazagerageza cyane kubica; kandi mwembi cyangwa umwe muri mwe ntazabura kwerekanisha amaraso ye ukuri kw’ibyo ahamya ku Mwami we. Ariko mujye mukiranuka muzageze ku gupfa, Umwami azabaha ikamba ry’ubugingo (Ibyahishuwe 2:10). Uzapfirayo, ahari n’ubwo yapfa urupfu rubi rubabaza, niwe uzaruta mugenzi we; si uko azamutanga kugera mu rurembo rwo mu ijuru gusa, ariko azakira ibyago byinshi uriya azabona mu rugendo rusigaye. Nimugera muri rwa rurembo rubi, ibyo mbabwiye bikababaho, muzanyibuke inshuti yanyu, muzabe abagabo, mubitse Imana ubugingo bwanyu, mukore ibyiza, kuko ari yo Muremyi wo kwizerwa (1 Petero 4:19).Maze ndota yuko barangije ubwo butayu, bamara umwanya, babona ururembo rubari imbere rwitwa MBURAMUMARO, rurimo iguriro ryitwa iguriro ry’i Mburamumaro. Bariguriramo iteka ryose, igituma ryitwa iguriro ry’i Mburamumaro; ni uko ibigurirwamo byose n’ibijyayo byose bitagira umumaro: nk’uko wa munyabwenge yavuze ati: ibibaho byose ni ubusa: nta kamaro bigira (Umubwiriza 11:8). Iryo guriro si rishya; ni irya kera. Reka mbabwire icyarishyirishijeho. Hashize imyaka nk’ibihumbi bitanu, hariho abagenzi bajyaga mu rurembo rwo mu ijuru, nk’uko ba Mukristo bajyagayo. Beezebuli na Apoluoni na Legioni. (Mariko 5:9) na bagenzi babo babonye yuko inzira barema ngo bajye mu rurembo rwo mu ijuru, ikwiriye kunyura muri urwo rurembo rw’i Mburamumaro, bajya inama yo gushyiramo iguriro, ryo kuguriramo ibibura umumaro by’uburyo bwose, kandi ngo ribe iryo kugurwamo iteka ryose. Nicyo gituma muri iryo guriro baguriramo byinshi cyane: amazu n’imirima no kwemererwa gutunda n’imirimo ihesha abayikora indamu n’amazina y’icyubahiro no gushyirwa hejuru n’ubupfura n’ibihugu n’ubwami n’akahe n’ibinezeza, kandi n’ibyishimisha by’uburyo bwose. Kandi iminsi yose habonekagamo ubufindo n’uburiganya n’ibikino n’ibirori n’ibishyenzi n’abahenzi n’abanyabyaha by’uburyo bwose.Kandi ushaka yaboneramo ku busa abiba n’abica n’abasambana n’abarahira ibinyoma.Nk’uko mvuze inzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru inyura hagati mu rurembo rurimo iryo guriro: ushaka kujya i Siyoni atanyuze muri urwo rurembo, akwiriye kuva mu isi (1 Abakorinto 10). Umwami utwara abami ubwe, akiri muri iyi si yanyuze muri urwo rurembo, ngo ajye mu gihugu cye, kandi ngira ngo Beezebuli (Mariko 12:24), umutware mukuru w’iryo guriro, niwe wamwinginze kugura ku bitagira umumaro bye; kandi iyo yemera kumuramya, akinyura muri urwo rurembo, aba yaramuhaye kuba umutware w’iryo guriro. Kuko ari umunyacyubahiro gikomeye Beezebuli amunyuza mu nzira zose, amwereka ibihugu by’abami bo mu isi bose mu kanya gato, ngo ahari yamushukashuka kugura ku bibura umumaro bye; maze ntiyakunda ubwo butunzi, ava muri urwo rurembo, ataguze ibibura umumaro byo muri rwo n’ikuta na rimwe (Matayo 4:8-10;Luka 4:5-8). Noneho biragaragara yuko iryo guriro ari irya kera cyane, rigakomera cyane.Nk’uko mvuze, Mukristo na Mwizerwa bari bakwiriye kurinyuramo. Bakiryinjiramo, abo muri ryo bose n’abo mu rurembo bahagarika imitima n’izi mpamvu.1. Abo bagenzi bari bambaye imyenda iciye ukwayo, idasa n’iy’abagurira muri iryo guriro. Nicyo cyatumye abanyeguriro babatumbira cyane, ntibabakureho amaso; bamwe babitaga abapfapfa, abandi bagira ngo ni abasazi, abandi bagira ngo ni abanyamahanga ya kure (1 Abakorinto 4:9-10)2. Uko batangazwaga n’imyenda yabo, niko batangazwaga n’imvugo yabo, kuko abamenyaga ibyo bavuga ari bake. Bavugaga ururimi rw’i Siyoni, ariko abaguriraga muri iryo guriro bari ab’iyi si. Nicyo cyatumye aho banyuze mu iguriro hose, abanyaguriro babitaga ab’ururimi rugawa, abagenzi nabo bakibwira yuko abanyaguriro ari ab’ururimi rugawa.3. Icyashegeshe abo batunzi ni uko abo bagenzi batitaga ku bintu byabo byose. Ntibakundaga no kubireba; babahamagara ngo bagure, bakipfuka mu matwi, bakavuga bati: Ukebukishe amaso yanjye, yekureba ibitagira umumaro (Zaburi 119:37), bakararama nk’abasobanura yuko urutundo rwabo ruri mu ijuru (Abafilipi 3:20). Umuntu umwe arebye uko basa arabaseka, arababaza ati: Muragura iki? Baramwitegereza, baramusubiza bati Ukuri niko tugura (Imigani 23:23). Babona urwitwazo rwo kurushaho kubasuzugura, bamwe barabakoba, abandi barabaratiriza, abandi barabatuka, abandi babwira bagenzi babo kubakubita. Nyuma mu iguriro habaho urusaku n’imidugarararo, ryose riravurungana. Babibwira umutware w’iguriro, aza vuba, atuma ku nshuti ze yiringira, ngo zizane abo bantu bateye iguriro rye kuvurungana, bababaze. Nuko barabazana: abicaye mu rukiko bababaza iyo bava n’iyo bajya, bati: Muzanywemo n’iki mwambaye imyenda isa ityo? Barabasubiza bati: Turi abagenzi n’abashyitsi muri iyi si, turajya mu gihugu cyacu, nicyo Yelusalemu yo mu ijuru (Abaheburayo 11:13-16); kandi abo muri uru rurembo cyangwa abanyeguriro ntitubahaye urwitwazo na ruto rwo kudutuka no kutwicira urugendo, keretse ko twashubije uwatubajije ngo turagura iki, tuti Ukuri niko tugura. Maze abanyarukiko ntibemera yuko atari abasazi, cyangwa abazanywe no gutera iguriro ryabo kuvurungana. Nicyo cyatumye babajyana bakabakubita, bakabasiga ibisogororo, bakabashyira mu kazitiro kugira ngo abanyaguriro babashungere. Babatinza muri ako kazitiro, umuntu wese abashinyagurira uko ashaka, umutware w’iguriro akishimira ibyo babagirira, agasetswa nabyo. Maze bo bakihangana, ntibiture abantu ibitutsi babatutse, ahubwo bakabitura kubasabira umugisha (1 Petero 3:9). Bakitura ababahemukiye kubagirira neza. Abanyaguriro bamwe, batanangiwe imitima cyane, barusha abandi kugenzura, batangira kubuza abanyarugomo no kubahana kugumya kubagirira nabi. Bararakara, barabatuka, barababwira bati: Muhwanye n’abo mu kazitiro; mumeze nk’abafatanije nabo; mukwiriye gusangira nabo amakuba yabo. Barabasubiza bati: Kubyo tureba, aba bantu ni abagwaneza bitonda; ntibashaka kugirira umuntu wese nabi. Kandi mu iguriro ryacu harimo benshi bagura barusha aba kuba abo gushyirwa mu kazitiro, ndetse nomu mbago. Baratongana (za mbohe zikora iby’ubwenge, zicyitondeye imbere yabo); bararwana, barakomeretsanya. Bongera kujyana abo banyamubabaro mu rukiko, babarega yuko ari bo bateye iyo midugararo mu iguriro. Barabakubita cyane, babafunga iminyururu, babazerereza mu iguriro bayambaye, kugira ngo babe akabarore k’abandi, he kugira ubarengera cyangwa wifatanya nabo. Maze Mukristo na Mwizerwa barushaho gukora iby’ubwenge, bihanganira igisuzuguriro n’isoni bakozwa, berekana ubugwaneza no kwihangana cyane. Nicyo cyatumye abanyeguriro bamwe bibareshya, bakajya mu ruhande rwabo, nabwo bari bake ku benshi. Ibyo birushaho kurakaza ba bandi, bajya inama yo kubica: bati akazitiro cyangwa iminyururu ntibirangiza kubahana. Ikiruta ni uko twabica tubahora gukora nabi no gushukashuka abanyaguriro.Bongera kubashyira muri ka kazitiro, kugeza aho bazamarira kujya inama z’uko babacira urubanza; babashyizemo, bashyira amaguru yabo mu mbago,Muri ka kazitiro bibukiramo ibyo babwiwe n’inshuti yabo ikiranuka, Mubwirizabutumwa. Ibyo yababwiye ko bizababaho birushaho kubakomeza mu mibabaro yabo. Barahumurizanya bati: Uzicwa niwe uzaruta mugenzi we. Nicyo cyatumye umwe yifuza ko aba ari we upfa, n’undi uko. Maze bishyira mu maboko y’Ifite ubwenge bwose n’ubushobozi bwose; bemera uko bari, kugeza aho bazabagirira ukundi.Igihe bashakaga gisohoye, babajyana mu rukiko kugira ngo babacireho iteka; babashyira imbere y’abanzi babo barabarega. Umucamanza yitwaga MWANGIBYIZA. Ibirego bya bombi byari nka bimwe n’ubwo amagambo yatandukanagaho gato. Byanditswe ngo: aba bantu ni abanzi b’urutundo rwacu, bakagutera imidugararo. Batumye abo mu rurembo rwacu bavurungana, birema ibice. Kandi boheje bamwe kwibwira ibitera ibyago cyane, bihwanye n’ibyo bibwira baca mu mateka y’umwami wacu.Mwizerwa aba ari we ubanza kwiregura, ati: Ntawe nagomeye, keretse abagomeye Isumba byose. Nta midugararo nateye kuko ndiumunyamahoro: kandi abagiye mu ruhande rwacu barehejwe no kureba iby’ukuri twakoraga n’uko baduhora ubusa, bituma bava mu bibi bajya mu byiza. Uwo mwami wanyu, ubwo ari Beezebuli, umwanzi w’Umwami wacu, simwihohora, sinihohora na ba marayika be bose.Maze bararika abo mu rurembo bose, ngo ufite ibyo ashinja urezwe yagomeye umwami wabo, naze, amushinje. Nuko haza abagabo batatu: umwe yitwaga SHYARI, undi yitwa MUZIRIRIZIBITARIBYO, uwa gatatu yitwa MWIHAKIRIZWA. Barababaza bati Muzi urezwe? Muramushinja iki yagomeye umwami wacu?Shyari ahagarara hagati aravuga ati: Mutware, uyu muntu nsanzwe muzi, uhereye kera. Ndarahira imbere y’aba banyarukiko bubahwa yuko…Umucamanza ati: ba uretse. Nimumuhe icumu arahize. Bararimuha ararahira.Maze Shyari aravuga ati: mutware, n’ubwo uyu muntu afite izina ryiza, arusha abenshi bo mu gihugu cyacu kuba mubi. Ntiyubaha umwami wacu cyangwa abakomeye cyangwa aboroheje cyangwa amategeko yacu cyangwa imigenzo yacu. Ahubwo ahirimbanira kwigisha abantu bose ibyo yibwira by’ubugome, akabyita amagambo yo kwizera no kwera. Ndaguha ikimenyetso cy’ibyo: ubwanjye numvise avuga yuko ubukristo bunyurana rwose n’imigenzo y’abo mu rurembo rwacu Mburamumaro, bitagira aho bihuriye. Ubwo yavuze atyo, aba agaye imihango yacu ishimwa yose; natwe atugaye ko tuyikora.Umucamanza ati: hariho undi umurega?Shyari ati: mutware mfite n’ibindi byinshi, ariko ndekekukurambira; nyamara abandi bagabo nibamara kumushinja, niba bitabasha kumwicisha, nushaka ndongera mushinjeBamutegeka kuba agumye aho, maze bahamagara Muziririzibitaribyo, bamutegeka kwitegereza urezwe, nawe bamubaza ibyo amushinja yagomeye umwami wabo.Bamucurikisha icumu. Aravuga ati: Mutware uyu muntu simuzi neza, kandi sinshaka kurushaho kumumenya. Icyo nzi ni uko ari icyago gikomeye, kuko ubundi navuganiraga nawe muri uru rurembo, nkumva avuga yuko idini yacu ari ubusa kandi ko uyifite adashobora na hato kuyinezeresha Imana.Nawe, mutware, uzi neza yuko ibyo byakwemerwa, ibyo bitahakanwa yuko dusengera Imana ubusa, tukiri mu byaha byacu, yuko ku munsi w’imperuka tuzacirwaho iteka. Ibyo nibyo mushinja.Mwizerwa arireguraMaze bacurikisha Mwihakirizwa icumu, bamutegeka kuvuga ibyo ashinja urezwe yagomeye umwami wabo.Mwihakirizwa ati: Mutware, namwe banyarukiko, uyu muntu nsanzwe muzi kuva kera: uhereye kera numvise, avuga ibitavugwa rwose. Yatutse umwami wacu mwiza Beezebuli; yavuganye agasuzuguro inshuti z’icyubahiro: umutware MUNTUWAKERA n’umutware MUNEZEZAMUBIRI n’umutware MUNYANDANINI n’umutware MWISHAKIRICYUBAHIRO n’umutware w’umusaza MUHEHESI n’umutware KAHE n’izindi mfura zacu, kandi yavuze ngo bishobotse abantu bose guhuza nawe, muri abo batware ntihasigaye n’umwe mu rurembo rwacu. Kandi mutware yahangaye no kugutuka, none utegetswe nkuba umucamanza we: yakwise umunyabyaha utubaha Imana, akwita amazina y’ibitutsi nk’ayo yatutse abenshi mu banyacyubahiro bo mu rurembo rwacu. Mwihakirizwa amaze gushinja, umucamanza abaza urezwe ati: wa kigwari we, wa muyobe we, wa mugome we, wumvise ibyo aba bagabo beza bagushinje?Mwizerwa ati: Nakwireguza amagambo make?Umucamanza ati: wa mubi we, ntukwiriye kubaho, ukwiriye kwicirwa aho uhagaze aho: ariko kugira ngo abantu bose bamenye ineza nkugiriye, twumve ibyo ushaka kuvuga.Mwizerwa ati: Reka mbanze nsubize Shyari. Nta jambo navuze risa n’ibyo yanshinje, keretse ko navuze yuko amategeko cyangwa imihango cyangwa abantu binyurana n’ijambo ry’Imana binyurana n’ubukristo nabwo, ntibigira aho bihurira. Niba ibyo mvuze ibyo bidatunganye, munyereke icyo najijweho, nanjye ndi bwemere uko kujijwa.Muziririzibitariho nawe musubize: Icyo navuze icyo navuze ni iki gusa: ni uko abasenga Imana bakwiriye kuyisenga by’ukuri. Ariko ntibashobora kuyizera by’ukuri itabanje kubihishurira uko iri n’ibyo ibashakaho. Icyakora abantu bagira ibyo baseseka mubyo gusenga Imana, bidahura n’ibyo yahishuye mu Gitabo cyayo. Ibyo ngibyo bikomoka mubyo biyizerera ubwabo ntibibasha kubahesha ubugingo budashira.Mwihakirizwa ndamusubiza ntya, nti: umwami w’uru rurembo n’abatware be bose uko abavuze simbita uko bari, kuko bandeze gutukana; ariko iki nicyo mvuga yuko i Gehinomu ari ahantu habakwiriye, haruta uru rurembo cyangwa iki gihugu. Imana abe ari yo imbabarira.Maze umucamanza abwira abanyarukiko cumi na babiri, bari bahagaze aho, bareba bumva ati: Mubonye uyu muntu wateye kuvurungana muri uru rurembo, kandi mwumvise ibyo aba bagabo bamushinje, kandi mwumvise n’ibyo ashubije n’ibyo yemeye. Noneho nimwe bisigayeho kumumanika cyangwa kumukiza: ariko reka mbanze mbasobanurire amategeko yacu.Ku ngoma ya Farao, wa mwami ukomeye wumviraga umwami wacu, abonye yuko ab’idini inyurana n’iye bororotse cyane, atinya yuko ahari bakomeza kugwira bakamurusha amaboko; nuko, ategeka itegeko ryo kuroha abahungu babo (Kuva 1:22). Kandi ku ngoma ya Nebukadinezari, umwami ukomeye nawe wumviraga umwami wacu, nawe yaremesheje igishushanyo cy’izahabu, ategeka itegeko ati: umuntu wese udapfukama ngo aramye igishushanyo cy’izahabu naremesheje, azajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana cyane (Daniyeli 3:6). Kandi ku ngoma ya Dario, yategetse itegeko ati: mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzasenga imana yose, ntabe ari njye asenga, azajugunywa mu rwobo rw’intare (Daniyeli 6:7). Ayo mategeko uko ari atatu, uyu mugome yayishe, ariko ntiyayicishije ibyo yibwira gusa (nabyo ntibyakwihanganirwa), ariko kandi yayicishije ibyo yavuze n’ibyo yakoze: twabasha dute kwihanganira ibyo? Kandi rya tegeko ryategekeshejwe na Farao no gukeka ibyaba, kugira ngo ribuze ibyabasha kubaho; ariko uyu amaze gukora icyaha kigaragara. Kandi yishe itegeko rya kabiri n’irya gatatu, kuko mwumvise agisha impaka idini yacu:kandi ubugome yemeye ubwe, nabwo bwarangiza kumwicisha. Abanyarukiko batangira kujya inama: umwe yitwaga RUHUMA, undi yitwa MUTARIMWIKIZA undi yitwa GOMWA, undi yitwa MURIGIRA, undi yitwa MUDAHANWA, undi yitwaMWIGIRAMUNINI, undi yitwa RWANGO, undi yitwa MUCUMBACYAHA, undi yitwa MWANGUMUCYO, uwa cumi na babiri yitwa NZIKA. Abo babanza kumucira urubanza umwe umwe biherereye, maze bahuza inama yo kuvuga yuko urubanza rutsinze Mwizerwa. Uwabanje kuvuga biherereye ni Ruhuma, umukuru wabo ati: ku bwanjye, biragaragara yuko uwo muntu akunda idini y’ibinyoma no kwirema ibice.Mutarimwikiza aravuga ati: Nimukure umeze atyo mu isiGomwa ati: Nanjye ndabishimye kuko nanga no kumureba.Murigira aravuga ati: ahora andambira sinihanganire kubana nawe.Musongarere ati; Nanjye simbyihanganira, kuko ajya ampana ibyo nikoraMudahanwa ati: Namanikwe, namanikweMwigiramunini ati: Ni umunyagisuzuguriro utagira umumaro.Rwango ati: iyo murebye umutima uraniga.Binyoma ati: Ni umunyabyaha mubiMucumbacyaha ati: kumanikwa ni urupfu rwizarutamukwiriye.Mwangumucyo ati: Tumwice, tumukureho.Nzika ati: Naho nahabwa ibyo mu isi byose, sinakuzuranawe; nuko tubwire umucamanza yuko urubanza rumutsinze, akaba akwiriye gupfa.Bahuza inama batyo. Umucamanza amuciraho iteka ryo kujyanwa aho bamukuye, ngo yicirweyo urupfu rurusha izindi kumubabaza. Nuko baramujyana bamwica urupfu ruhwanye n’uko amategeko yabo yari ari. Babanza kumukubita ibiboko, maze bamukubita bipfunsi, bamutikagura intambi, bamutera amabuye, bamucumita inkota, ubwa nyuma bamuhambira ku giti, baramutwika. Urwo nirwo rupfu Mwizerwa yapfuye. Mbona ko inyuma y’abantu hari igare rikururwa n’amafarashi abiri, ritegereje Mwizerwa; abanzi be bakimara kumwica, ako kanya ashyirwa muri ryo, arazamurwa, ajyanwa mu ijuru impanda zivuga, acishijwe mu nzira y’ubusamo, ica mu bicu, ikagera ku irembo ry’ururembo rwo mu ijuru.Ariko Mukristo baramusiga, bamusubiza mu nzu y’imbohe, amaramo iminsi. Maze kuko Imana itegeka byose, igashobora kubuza umujinya w’abantu, bitinze ikoresha abo ngabo ibyo ishaka batabizi; ituma Mukristo abacika, aragenda. Akigenda, araririmba ati:Mwizerwa, WabayeUmugabo mwizaWo guhamya UmwamiWawe ukiri mu isi.Kuba uwo kwizerwaNiko kuguheshaKuzabana itekaN’uwo ukunda cyane.Ni aba batizeraBihaye ibyo mu isiBazabona ibyagoNo kubura byoseMwizerwa ririmba!N’ubwo wishwe nabiUriho na none:Uzabaho iteka. (Ijwi 29)Ndota yuko Mukristo atavuyemo wenyine, kuko hari umuntu witwaga BYIRINGIRO wahinduwe no kureba ibyo Mukristo na Mwizerwa bakoraga bakavuga bakibabariza mu iguriro. Yifatanya nawe, asezerana nawe kuba inshuti ye, barajyana. Ni uko umwe yishwe, ahorwa guhamya iby’ukuri; mu ivu rye havamo undi wo kujyana na Mukristo mu rugendo rwe. Kandi Byiringiro yabwiye Mukristo yuko mu banyeguriro harimo benshi bazabakurikira hanyuma.Imirongo iboneka muri iyi nkuruYohana 4:36;Abagalatiya 6:9;1 Abakorinto 9:24-27;Ibyahishuwe 3:11;Abaheburayo 12:4;Yeremiya 17:9;Ibyahishuwe 14:28;Ibyakozwe 20:23;Ibyahishuwe 2:10;1 Petero 4:19;Umubwiriza 11:8;Mariko 5:9;1 Abakorinto 10;Mariko 12:24;Matayo 4:8-10;Luka 4:5-8;1 Abakorinto 4:;Zaburi 119:37;Abafilipi 3:20;Imigani 23:23;Abaheburayo 11:13-16;1 Petero 3:9;Kuva 1:22;Daniyeli 3:6;Daniyeli 6:7;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
17
|
MWISHAKIRINDAMU
|
Bataragera kure, bagera ku muntu ubari imbere witwaga MWISHAKIRINDAMU. Baramubaza bati: Urava he, ukajya he?Mwishakirindamu arabasubiza ati: Ndava mu mudugudu witwa NIKUNDIRIZE. Nkajya mu rurembo rwo mu ijuru. Ariko ntiyababwiye izina rye.Mukristo ati: Urava i Nikundirize! Mbese hariyo abanyangeso nziza?Mwishakirindamu ati: Niringiye yuko bariyo.Mukristo ati: Witwa nde?Mwishakirindamu ati: Ntunzi, nanjye sinkuzi, ariko nibamuca muri iyi nzira; nakunda ko tujyana: kandi niba atari ho muca ndagenda njyenyine.Mukristo ati: Uwo mudugudu wanyu Nikundirize, nibutse ko numvise bawuvuga ko urimo ubutunzi bwinshi?Mwishakirindamu ati: Ni ukuri harimo na bene wacu benshi b’abatunzi.Mukristo ati: Wambwira bene wanyu abo ari abo?Mwishakirindamu ati: Abenshi muri uwo mudugudu wacu ni bene wacu, ariko ibirangirire ni aba: umutware MUHINDAHINDUKA, umutware UKOZIVUZE, umutware NIKUNDIRIZE, ba sekuruza b’uwo nibo uwo mudugudu witirirwa: na MVUGONZIZA na NZIREBYIRI na AHUSHYIZE, ni nawe marume. Nanjye narihutuye, mba umunyacyubahiro, ariko sogokuruza yari umusare gusa, wagashyaga areba aho ava, ntarebe aho ajya*: nanjye ubutunzi bwanjye bwaturutse muri uwo murimo.Mukristo ati: Ufite umugore?*Abasare benshi b’i Buraya niko bagashya. Bicara mu bwato bareba inyuma, bateye umugongo aho bajya. Bigereranywa n’umuntu ushaka kujya mu ijuru ariko agenda areba inyuma mu isi aho yavuye.Mwishakirindamu ati: Mfite umugore w’umunyangeso nziza cyane, kandi na nyina ni umunyangeso nziza w’umunyacyubahiro witwa NDYARYA. Umuryango w’umugore wanjye ni uw’icyubahoro cyinshi; azi uko akwiriye kumera, avugana n’umwami cyangwa uworoheje; nk’uko umugani uvuga ngo imfura y’ibwami ni iyaharaye. Nemeye yuko mubyo kubaha Imana dutandukana hato n’abakabya kwirinda, ariko ni ku mpamvu ebyiri zidakomeye gusa. Iya mbere ni uko tutagema umuyaga cyangwa amazi ahurura; iya kabiri ni uko turushaho kugira umwete, iyo kubaha Imana kwambaye imyenda myiza; dukunda kugendana nako mu nzira, kuvirwa n’izuba abantu bagushima.Maze Mukristo aca hirya, ajya iruhande rwa Byiringiro aramubwira ati: Ahari uyu niwe Mwishakirindamu wo mu mudugudu witwa Nikundirize. Niba ari we tujyane ni intyoza iruta abandi b’ino.Byiringiro aramubwira ati: Mubaze: ngira ngo ntabasha kugira isoni zo kwemera izina rye.Mukristo arongera aramusanga; aramubwira ati: uvuga nk’uzi ibitazwi n’abandi bantu bose, ngakeka ko ari wowe Mwishakirindamu wo mu mudugudu w’i Nikundirize.Mwishakirindamu ati iryo siryo zina ryanjye nyakuri; abanzi banjye nibo barimpimbye. Mpfa kuryihanganira, ari igitutsi, nk’uko abandi beza bihanganira amazina y’ibitutsi babahimbye.Mukristo ati: Ariko ntiwigeze guha abantu impamvu yo kuriguhimba?Mwishakirindamu ati: Ntayo nabahaye, icyo nakoze cyabasha kubaha urwitwazo rwo kurimpimba ni iki gusa, ni uko njya ngira ihirwe ngahuza n’ibishimwa na benshi, uko ibihe biha ibindi, nkabona indamu iteka ingwiririye. Ubwo ibyiza bingwirira bityo, sinakwibwira ko ngira umugisha? Abanyagomwa babintukira iki?Mukristo ati: Nakekaga ko ari wowe numvise bavuga. Kandi ne kuguhisha ibyo ntekereza: ngira ngo iryo zina risobanura uko uri, rirusha uko ushaka ko tugutekereza.Mwishakirindamu ati: Niba ukunze kwibwira ibyo, sinabikubuza ariko niwemera ko tujyana, urabona ko ndi umugenzi mwiza.Mukristo ati: Nushaka kujyana natwe, uraba ukwiriye kugema umuyaga n’amazi ahurura,ibyo wavuze ko udakunda; kandi waba ukwiriye kwemera kubaha Imana, iyo kwambaye ubushwambagara nk’uko wakwemera kwambaye imyenda myiza; kandi waba ukwiriye kukwemera bagufunze iminyururu nk’uko wakwemera, kugenda mu nzira gushimwa na bose.Mwishakirindamu ati: Ntiwihindure umutware wo kwizera kwanjye; nkundira ko nkora ibyo nshima, ariko tujyane.Mukristo ati: Ntituri bugendane n’intambwe n’imwe, nudakora nkatwe mu byo nakubwiye.Mwishakirindamu ati: Ntabwo nzareka ingeso zanjye nahoranye kera, kuko atari mbi; zingirira umumaro. Niba mudakunda ko tujyana, nzagenda njyenyine, nk’uko nari nsanzwe tutarabonana, kugeza aho abandi bazangereraho bashaka kugendana nanjye.Ndota yuko Mukristo na Byiringiro bamusize, bakajya imbere. Ariko umwe muri bo arebye inyuma, abona abantu batatu bakurikiye Mwishakirindamu, bamugeraho; abaramutsa abubashye, nabo baramuramutsa. Umwe muri bo yitwaga MUGUNDIRIBYISI, undi yitwa MUKUNDAFARANGA, uwa gatatu yitwa NGUMYA: bari abamenyi ba kera ba Mwishakirindamu, kuko bakiri bato bigiraga hamwe. Bigishwaga n’umuntu witwa SINTIBYANJYE wigishirizaga abantu mu mudugudu witwa MUKUNDINDAMU wo mu ntara yitwa i RARI. Uwo mwigisha yabigishaga ubwenge bwo kuronka, baronkesha kunyaga cyangwa kuriganya cyangwa gushyeshya cyangwa kubeshya cyangwa kwigira nk’abubaha Imana. Abo bose uko ari bane bari bize cyane ubwo bwenge bw’umwigisha wabo, umuntu wese muri bo akaba yabwigisha abandi. Bamaze kuramukanya, Mukundafaranga abaza Mwishakirandamu ati: bariya baturi imbere ni bande? Mwishakirandamu ati: Ni abagenzi babiri; barava kure, baragenda ubwabo buryo, bajya mu rurembo rwo mu ijuru.Mukundafaranga ati: Iyo baturinda, twajyanaga tunezerewe. Kuko twese tujya muri urwo rurembo.Mwishakirandamu ati: Niho tujya koko; ariko bariya bantu baturi imbere bakabya kwirinda, bagakunda cyane ibyo bibwira, bakagaya iby’abandi bibwira; nicyo gituma niba umuntu adahuza nabo muri byose, bamwirukana, n’ubwo yubaha Imana cyane.Ngumya ati: Ibyo ni bibi cyane; ariko byanditswe yuko hariho abakabya gukiranuka, kandi abakabya batyo bacira abandi bose urubanza mubyo batekereza. Ibyo mutahuje ni ibiki kandi ni bingahe?Mwishakirindamu ati: Erega ni abihare: bagira ngo bagomba gukomeza urugendo rwabo mu mvura cyangwa mu nkuba cyangwa mu muyaga, nk’uko bari gukomeza ku mucyo. Ariko jyeweho nkunda gutegereza ko byose bituza. Bo bemera guhara ibyabo byose ku bw’Imana; jyeweho nkora ibibasha byose gukiza ubugingo bwanjye n’ibintu byanjye. Bo bakunda gukomeza ibyo bibwira, n’aho abandi bose babyanga; jyeweho nkunda kubaha Imana, iyo kutanzwe cyangwa kutanshyize mu kaga. Bakunda kubaha Imana iyo kwambaye ubushwambagara, kugawa ariko jyeweho ngukunda iyo kugenda habayeho umucyo, kwambaye imyenda myiza, gushimwa.Mukundibyisi ati: Komeza utyo nshuti yanjye Mwishakirindamu! Ku bwanjye, umuntu ubasha gukomeza ibyo afite, akabyibuza ku bw’ubwenge buke, mwita umupfu. Tugire ubwenge nk’inzoka (Matayo 10:16). Ku mucyo niho umuntu yanika. Witegereze ku nzuki, ko ziruhuka ku gihe cy’imvura, zikajya gutara ku mucyo, aho zibasha kwishima. Imana igihe kimwe ivuba imvura, ubundi ikavusha izuba; ubwo bariya ari abapfu bagenda mu mvura, twe biraduhagije ko tugenda ku mucyo. Ku bwanjye nkunda kubaha Imana uburyo buhura n’imigisha myiza twahawe nayo, ubwo Imana yaduhaye ibyiza by’ubu bugingo, ninde ufite ubwenge watekereza ko idashaka ko tubikomeza? Mbese Aburahamu na Salomo ntibatunze bubaha Imana?Ngumya ati: Ngira ngo turahuje kuri ibyo reka tubirekere aho.Mukundarafaranga ati: Tubirekere aho koko. Ubwenge n’ibyanditswe byera byombi biri mu ruhande rwacu. Uwanga kubyemera aba atazi umudendezo we, kandi aba adashaka kwikiza.Mwishakirindamu ati: Bene Data, twese ubwo turi abagenzi tujya mu rurembo rwo mu ijuru, reka mbabaze iri jambo, ritwibagize ubwo bupfu. Icyo mbaza ni iki. Umwigisha cyangwa umukene yabona uburyo bwo gutunga imigisha myiza y’ubu bugingo, ariko akamenya yuko icyabimuha ari uko yakwihindura uwubaha Imana, mbese hari uwabimugaya n’ubwo mbere atabihirimbaniraga? Kandi se yagenza atyo, byamubuza kwitwa intungane?Mukundafaranga ati: Mumenye neza ibyo ubajije, abandi nibanyemerera, ndagerageza kugusubiza. Reka mbanze ngusubize ku by’umwigisha. Umwigisha w’umunyangeso nziza yakwigisha ahamuhesha ibihembo bike, agashaka ahandi hamuhesha ibirutaho cyane, akibwira yuko batabura kumutoranya ngo bahamushyire, yagira umwete wo kwigisha no kubwiriza, agahindura bimwe mubyo yigisha byangwa n’aba ha handi; ku bwanjye simbona impamvu ikwiriye kumubuza kugenza atyo kandi n’ibindi byinshi bimeze bityo, niba yarahamagawe n’Imana, kandi yakora atyo ntibyatuma ataba intungane. Impamvu zanjye ni izi:1. Gushaka ahamuhesha ibirutaho si bibi, nta wahakana ibyo, kuko Imana ari yo yamuhaye ubwo buryo, nuko abonye uko ahatumwa, ahatumwe, ntacyo yibajije ku bw’umutima uhana (Abakorinto 10:25)2. Kuhashaka gutuma arushaho kugira umwete wo kwiga no kubwiriza, bigatuma arushaho kuba umwigisha mwiza, agakunda kugwiza ubwenge. Nabyo Imana yabishima.3. Kandi arekera bimwe mubyo yigisha kugira ngo ahuze umutima n’abantu be, abakorera neza. Nabyo si bibi; kuko byerekana yuko akunda kwihotorera abandi, kandi yuko afite ingeso z’igikundiro, bigatuma arushaho kuba uwo kwigisha iby’Imana.4. Noneho umwigisha urekera ahamuhesha bike kugira ngo abone ahamuhesha byinshi, ntakwiriye kugayirwa ko yifuza indamu; ahubwo akwiriye gushimirwa ko yagwije ubwenge n’umwete ngo ahabone, akumvira guhamagara kw’Imana agakurikiza uburyo yamuhaye bwo gukora ibyiza.Reka nsubize n’ijambo ryawe rya kabiri. Nihaba hariho umukene, agahinduka uwubaha Imana kugira ngo atunge ibyo mu isi, akibwira ti: Ndi umukene, ariko ninigishwa iby’Imana, nibwo nzabona vuba umurimo umpesha amafaranga, nkubahwa, nkagira inshuti, nkarongora umukobwa wa runaka; ku bwanjye ngira ngo yaba akoze neza, kuko yigiriye iyo nama. Impamvu zanjye ni izi:1. Kwihindura uwubaha Imana ni byiza, nta mpamvu yako yabasha kuguhindura kubi.2. Si bibi guhembwa byinshi cyangwa kugira inshuti cyangwa kurongora umukobwa wa runaka. Uheshwa ibyo n’uko yihinduye uwubaha Imana, ahabwa ibyiza n’abeza kuko yihinduye mwiza: ibyo atunga ni byiza, akabiheshwa no kwihindura uwubaha Imana: nabyo ni byiza. Nuko; biragaragara yuko kwihindura uwubaha Imana kugira ngo atunge ari byiza rwose. Bose bashima ibyo Mukundafaranga yashubije Mwishakirindamu, bibwira ko nta wabihinyura. Nuko babonye yuko Mukristo na Byiringiro bataragera aho umuntu yananirwa kugeza ijwi, bahuza inama yo kubakurikira, babageraho bakababaza iryo jambo. Barushaho kubishakishwa n’uko abo bagishije impaka Mwishakirindamu. Barabahamaraga, barahagarara, barabarinda. Bakigenda batarabageraho, bahuza inama yuko umusaza Mugundiribyisi aba ari we ubabaza, atari Mwishakirindamu, kuko bagira ngo batamusubizanya uburakari bwaturutse kuri bya biganiro byabo.Babagezeho barabaramutsa, Mugundiribyisi abaza Mukristo na mugenzi we iryo jambo, ababwira kubasubiza nibabibasha.Mukristo arabasubiza ati: Umeze nk’umwana muto kubyo kubaha Imana yasubiza iryo jambo n’ayandi inzovu nka ryo. Ubwo ari bibi gukurikira Kristo ku bw’imitsima (Yohana 6:26), mbese ntibirushaho kuba bibi kumuhindura icyo kugutungisha iby’isi, ukabyishimira? Nta bandi tubona bibwira batyo, batari abapagani cyangwa indyarya cyangwa abadayimoni cyangwa abarozi.Abapagani bibwiye batyo ni Hamori na Shekemu. Ubwo bifuzaga umukobwa wa Yakobo n’inka ze, bakamenya ko nta kindi cyabibahesha kitari ugukebwa nk’uko Imana yategetse Aburahamu, babwiye bagenzi babo bati: Umugabo wese nakebwa nkabo, inka zabo n’ibintu byabo, n’amatungo yabo yose bizaba ibyacu. Umukobwa wa Yakobo n’inka ze nibyo bashakaga, kubahira Imana kugira ngo babyiheshe. Usome icyo gitekerezo cyose (Itangiriro 34:20-24)Abafarisayo b’indyarya nabo bibwiraga batyo. Basengaga byinshi, ariko bwari uburyarya, icyo bashakaga kwari ukurya ingo z’abapfakazi. Imana yabaciriye urubanza ruruta izindi (Luka 20:46-47).Yuda Isikariyota, uwo Umwami Yesu yagereranije na satani, nawe yibwiraga atyo. Yakurikiriraga Yesu isaho y’impiya, ngo ajyane ibyo babikagamo (Yohana 6:70-71;Yohana 12:4-6). Maze ararimbuka. Na Yesu yamwise umwana wo kurimbuka. Simoni umurozi nawe yibwiraga atyo: yashakiye Umwuka Wera kugira ngo amuheshe ifeza, Petero amucira urubanza rukwiriye ibyo (Ibyakozwe 8:18-23).Kandi nibwira yuko uwubahira Imana gutunga iby’isi, uko kubaha azaguteshwa no kubigundira. Yuda yihinduye uteshejwe iby’isi no gukurikira Yesu: ariko kuko yabikoreye kubona amafaranga, hanyuma agurira Shebuja kubona andi. Ubwo mushubije kwa kubaza kwanyu muti, Ntikizira kubahira Imana kugira ngo biguheshe indamu, kuba muvuze ijambo nk’iry’abapagani n’indyarya n’abadayimoni, ni uko muzahembwa ibikwiriye ibyo mukora.Bahagarara barebana, ntibagira icyo basubiza Mukristo. Byiringiro ashima ibyo Mukristo abashubije, nuko baraceceka rwose. Maze Mwishakirindamu na bagenzi be barikanga, bisigaza inyuma kugira ngo Mukristo na byiringiro bajye imbere. Mukristo abwira mugenzi we, ati: Ubwo bariya batsinzwe n’ibyo abantu bababwiye, bizacura iki, Imana nibacira urubanza? Ubwo baducecekeye tumeze nk’inzabya z’ibumba, bizacura iki nibahanwa n’ibirimi by’umuriro ukongora (Abaheburayo 12:19)?Imirongo iboneka muri iyi nkuruMatayo 10:16;Abakorinto 10:25;Yohana 6:26;Itangiriro 34:20-24;Luka 20:46-47;Yohana 6:70-71;Yohana 12:4-6;Ibyakozwe 8:18-23;Abaheburayo 12:19;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
18
|
DEMA NA MUKA LOTI N’URUZI RWIZA
|
Mukristo na Byiringiro bajya imbere, bagera mu kibaya cyiza cyitwa KWIYARA, banyuramo banezerewe cyane. Bakimara vuba, kuko atari kikini. Ahajya guhera, hari agasozi kitwa i NDAMU, karimo aho bacukura ifeza, bazicukura mu rwobo rurerure. Abandi bagenzi bateshuwe no kuhareba, kuko ifeza ziguma; maze begereye umunwa w’urwo rwobo, igitaka kirariduka bagwamo, baravunagurika barapfa. Abandi urwo rwobo rwarabaremaje, ntibakira ubwo burema, barinda bapfa.Maze ndota yuko iruhande rw’urwo rwobo, bugufi bw’inzira hahagaze umuntu witwaga DEMA, ahamagara abagenzi ngo baze barurebe. Ahamagara Mukristo na mugenzi, ati Yemwe yemwe, nimunyure hano mubone icyo mbereka.Mukristo ati: Ni kintu ki gikwiriye kudutesha inzira?Dema ati: Hariho urwobo rw’ifeza n’abazicukura. Nimuza murabona ubutunzi bwinshi murushe buke.Byiringiro ati: Reka tugende turebe.Mukristo ati: Njyewe sinjyayo, kuko numvise bavuga hariya hantu, kandi ko hica abantu benshi: kandi izo feza zimeze nk’ikigoyi ku bazishaka, kuko zibabuza urugendo rwabo.Mukristo ararangurura abaza Dema ati: Aho hantu si habi? Ntihabujije benshi urugendo rwabo?Dema ati: Si habi cyane, keretse ku batitonda. (Icyakora abivugana ipfunwe)Mukristo abwira Byiringiro ati: Ntiduteshuke n’intambwe imwe, ahubwo dukomeze inzira,Byiringiro ati: Nzi yuko Mwikirishandamu naza, Dema akamuhamagara nk’uko aduhamagaye, ari buteshuke, ajye kuhareba.Mukristo ati: Ntari bubure guteshuka, kuko idini ye imujyana muri iyo nzira. Ndetse ndakeka yuko azapfirayo.Dema arongera arabahamagara ati: Ntimushaka kureba? Mukristo aramwerurira ati: Dema uri umwanzi w’ingeso nziza zikundwa n’Umwami w’iyi nzira. Umwe mu bacamanza be yamaze kuguciraho iteka guteshuka kwawe (2 Timoteyo 4:10), none ushakira iki kutuzana natwe muri urwo rubanza? Kandi twateshukaho na gato, Umwami wacu ntiyabura kubimenya, akadukoza isoni aho dushaka kuzahagarara imbere ye dushize ubwoba.Dema arabasubiza ti: Ndi mwene wanyu: mwatinda aha ho hato, nanjye najyana namwe.Mukristo aramubaza ati witwa nde? Ntiwitwa nk’uko naguhamagaye?Dema arasubiza ati: Nitwa Dema koko, ndi uwo mu rubyaro rwa Aburahamu. Mukristo ati: Ndakumenye: Gehazi ni sogokuruza wawe, na Yuda Isikariyota ni so, nawe ugeze kirenge mu cyabo. Uratwoshya nka Satani. So yamanitswe Imana imuhora, ubugome; nawe ukwiriye ibihembo bihwanye n’ibye(2 Abam 5:20-27; Mat. 26:14-15; 27:1-5). Nitugera aho umwami wacu ari, ntituzabura kumubwira ibyo utugiriye.Baramureka, baragenda. Ibyo bishize, Mwishakirindamu bagera aho Dema yari ari arabahamagara, arabarembuza, uwo mwanya bajyana aho ari. Icyo ntazi ni uko bagiye ku munwa wa rwa rwobo kurunguruka, bakagwamo; cyangwa yuko bamanutse bakajyamo bagacukura, cyangwa yuko bagiyemo bakicwa n’umwuka ucucumukamo. Icyo nzi ni uko batongeye kuboneka ukundi muri iyo nzira.Mukristo araririmba ati:Mwishakirindamu akunda Dema uwo.Bahuje umutima, baranezerewe.Umwe ahamagaye umwe undi arirukaAjya aho ari ashaka iyo ndamu yeNuko rero bombi babiheramo,Bahisemo iby’isi ntibarenga ahoNta wamenya ibyabo n’amaherezo:Ariko bazajya bate mu ijuru? (Ijwi 299)Hirya y’icyo kibaya, abagenzi bagera ku nkingi ihagaze ku nzira: bombi irabatangaza, kuko ishusho yayo yasaga n’iy’umugore wahindutse inkingi. Barayitegereza, bamara umwanya bananirwa kumenya icyo ari cyo. Nyuma Byiringiro abona amagambo yanditswe ku mutwe wayo uburyo buruhije. Maze kuko atize gusoma cyane, akamenya yuko Mukristo yabyize, aramuhamagara ngo ahari yabimenya. Araza amara umwanya asoma inyuguti imwe imwe; amenya yuko amagambo ari aya ngo, Mwibuke muka Loti. Ayasomera mugenzi we. Bombi bamenya ko ari yo nkingi y’umunyu muka Loti yahindutse, Imana imuhora kureba inyuma ku bw’umutima wifuza, ubwo yavaga i Sodomu (Itangiriro 19:26). Icyo gitangaza kibavugisha aya magambo.Mukristo aravuga ati: Tubonye iyi nkingi mu gihe gikwiriye. Byakurikiye neza koshywa na Dema guteshuka tukareba wa musozi witwa i Ndamu. Iyaba twateshutse, nk’uko yadusabye kandi nk’uko washatse, mwene Data natwe tuba twahindukiye akabarore abadukurikiye.Byiringiro ati: Nihannye ubwo bupfu bwanjye; kandi ntangajwe n’uko ntahindutse nka muka Loti. Icyaha cye n’icyanjye bitandukana bite? We yarebye inyuma gusa; jyeweho nifuzaga kugenda ngo ndebe. Nkozwe n’isoni z’uko ibyo byinjiye mu mutima wanjye. Icyakora nshimira Imana Ubuntu bwayo.Mukristo ati: Twite kubyo tubonye hano, tujye tubyibuka kugira ngo bizadufashe mu bihe bizaza. Uyu mugore yakize iteka rimwe, kuko atarimbukanye n’i Sodomu: maze arimburwa n’irindi, nk’uko tubonye, ahinduka inkingi y’umunyu.Byiringiro ati: Uvuze ukuri koko: aduhindukire akabarore n’icyitegererezo. Abe akabarore gatuma twirinda icyaha cye; abe n’icyitegererezo cy’iteka rizaba ku bantu batazita kuri ako kabarore. Ariko rero cyane cyane ntangajwe n’uko Dema na bagenzi be bagitinze aho ngaho, bagatinyuka gushaka bwa butunzi, kandi ari bwo bwatumye uyu mugore ahinduka inkingi y’umunyu. Nyamara we yarebye inyuma abwifuza gusa; ntidusoma yuko yateshutse mu nzira intambwe n’imwe. Kandi n’iryo teka ryamubayeho ryamuhinduye akabarore kitegeye aho bari, kuko bakubura amaso batabura kumureba.Mukristo ati: Ni igitangaza koko cyerekana yuko imitima yabo inangiwe rwose. Ndabahwanya n’abahangara kwibira imbere y’umucamanza, cyangwa abakegeta imigozi y’isaho z’amafaranga, bakayibira munsi y’igiti abajura bamanikwaho. Byanditswe yuko ab’i Sodomu bari abanyabyaha bikomeye, kuko bakoreraga ibyaha imbere y’Uwiteka abareba, n’ubwo yabagiriye neza, kuko igihugu cyabo cyari kimeze nk’uko Edeni yameraga kera (Itangiriro 13:10-13). Nicyo cyatumye bamutera umujinya mwinshi, barimbuzwa umuriro uvuye mu ijuru. Ibyo bitumenyesha neza yuko abakorera ibyaha imbere y’akabarore gahorera imbere yabo kubarinda, nk’uko ba Dema bakora, bazacirwaho iteka riruta ayandi.Byiringiro ati: Uvuze ukuri koko, ariko ni imbabazi zikomeye z’Imana yuko wowe, cyangwa cyane cyane jyewe, tutahindutse akabarore nk’uyu. Nicyo gituma dukwiye gushima Imana no kuyubaha no kujya twibuka muka Loti.Mbona yuko bakomeza inzira, bagera ku ruzi rwiza Umwami Dawidi yise URUZI RW’IMANA, ariko Yohana yarwise URUZI RW’AMAZI Y’ISOKO Y’UBUGINGO (Zaburi 6:9;Ibyahishuwe 22:1). Inzira yabo yakikiraga urwo ruzi: Mukristo na mugenzi we bagendaga barukikiye banezerewe cyane, bakanywa ku mazi yarwo, akabamara inyota, akabasubizamo intege. Kandi hakurya no hakuno yarwo hari ibiti bitoto by’amoko yose byera imbuto ziribwa, ibibabi byabyo baka-birira kubabuza gutumba cyangwa kurwara izindi ndwara zifata abagenzi. Urwo ruzi rwacaga mu cyanya cyarimo uburabyo bwiza cyane n’ubwatsi buhorana itoto iteka ryose. Muri icyo cyanya bararyama barasinzira, kuko ari aho gusinziririra biziguye (Zaburi 4:8;Zaburi 23:2). Uko bakangutse, basoromaga imbuto za bya biti, bakazirya, bakanywa ku mazi ya rwa ruzi, bakaryama bagasinzira. Bamara iminsi bakora batyo. Igihe bashatse kugenda gisohoye, kuko urugendo rwabo rwari rutarashira, bararya, baranywa, baragenda.Imirongo iboneka muri iyi nkuru2 Timoteyo 4:10;Itangiriro 19:26;Itangiriro 13:10-13;Zaburi 6:9;Ibyahishuwe 22:1;Zaburi 4:8;Zaburi 23:2;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
19
|
BWIHEBE
|
NDOTA yuko bamara akanya bagikikiye rwa ruzi. Maze inzira itandukana narwo, bagira agahinda kenshi, ariko ntibahangara kureka iyo nzira. Aho inzira iteshukira ku ruzi, yarimo amabuye menshi, kandi ibirenge byabo byari bihishijwe imputa n’urugendo. Nicyo cyatumye imitima yabo icogozwa cyane n’iyo nzira (Kubara 21:4); nuko bagenda bifuza indi.Imbere yabo ho gato, hari urwuri ibumoso bw’iyo nzira, hari n’irembo ryinjiza umuntu muri rwo, urwo rwuri rwitwaga URWURI RW’INZIRA ITESHUKA. Mukristo abwira mugenzi we ati: Niba uru rwuri rukikiye inzira yacu, tunyuremo. Ajya ku irembo ngo arebe, abona inzira ikikiye iyabo hirya y’uruzitiro. Aramubwira ati: Bimeze nk’uko nifuzaga: aha niho heza; ngwino, Byiringiro duce mu irembo.Byiringiro ati: Iyo nzira nituyobya, biragenda bite?Mukristo ati: Si iyo kutuyobya; dore ntikikiye inzira yacu? Nuko Byiringiro yumvira mugenzi we, aramukurikira aca muri iryo rembo, bagera muri ya nzira yindi, basanga ari nziza, itababaza ibirenge. Kandi barebye imbere yabo, babona umuntu uri muri iyo nzira witwa Mwiyiringira, baramuhamagara, bamubaza aho iyo nzira ijya. Arabasubiza ati: Irajya ku irembo ry’ururembo rwo mu ijuru.Mukristo abwira mugenzi we ati: Sinakubwiye? Dore, turagenda neza.Baramukurikira, bakomeza iyo nzira. Maze burira, umwijima uba mwinshi, ntibareba wa wundi ubari imbere. Nuko Mwiyiringira uwo, kuko atabashije kureba inzira, agwa mu bushya burebure, bwacukuwe na nyiri icyo gikingi kugira ngo yiciremo abapfu bihimbaza; avunagurwa n’uko kugwa. Mukristo na mugenzi we bumva agwa, barahamagara bati ubaye iki? Ntihagira ubasubiza, bumva umuniho gusa. Byiringiro arabaza ati: none turi he? Mugenzi we araceceka, kuko yari atangiye gukeka yuko ahari bayobye kandi ari we wabayobeje; imvura nyinshi itangira kugwa, ijuru rirahinda, inkuba zirakubita, imirabyo irarabya; baratinya, umugezi uruzura amazi arushaho kugwira. Byiringiro araniha, aravuga ati: Iyo nkomeza inzira simvemo!Mukristo ati: Twabonye iki cyakekesha umuntu yuko iyi nzira yatuyobya?Byiringiro ati: Nayitinye, tutarayigeramo, nguhana buhoro: mba naguhannye cyane ni uko unduta ubukuru.Mukristo ati: Nshuti yanjye, mbabarira, mbabajwe n’uko nakuyobeje, nkakujyana mu kaga kangana gatya. Ndakwinginze mbabarira.Byiringiro ati: Humura, mwene Data, ndakubabariye: kandi wemere yuko ibi bituviramo umumaro ubwa nyumaMukristo ati: Nishimiye yuko ndi kumwe n’umunyambabazi, ariko twe guhagarara aha, ahubwo tugerageze gusubira inyuma.Byiringiro ati: Mwene Data, reka njye imbere. Mukristo ati: Ahubwo reka abe ari jye ujya imbere, mbanze mu kaga ko mu nzira, kuko ari njye watumye tuyoba twembi. Byiringiro ati: Oya. Ninjye ujya imbere, ahari umutima uhagaze watuma twongera kuyoba.Bumva ijwi ribahumuriza riti: Werekeze umutima ku nzira nyabagendwa, ya nzira wabanje kunyuramo: hindukira usubireyo (Yeremiya 31:24). Mazeamazi yari yuzuye cyane, gusubirayo kubateraakaga gakomeye. (Maze menya yuko kuva mu nzira y’Imana turimo bibangutse biruta kuyisubiramo twayivuyemo). Bagira umwete cyane wo gusubira inyuma, ariko umwijima wari mwinshi, n’amazi yari maremare; nicyo cyatumye baba mu kaga ko kurengerwa inshuro cyenda cyangwa cumi. Kandi n’ubwo bagize umwete mwinshi, ntibashobora kugera kuri rya rembo muri iryo joro. Nyuma basanga ubwugamo buto, bicara munsi yabwo, bategereza ko bucya. Maze kuko bananiwe barasinzira. Aho bari basinziriye ntihari kure y’umusozi witwa i SHIDIKANYAMANA, wubatseho igihome, nyiracyo yari igihanda cyitwa BWIHEBE. Mu gikingi cyacyo niho bari basinziriye. Kibyuka kare mu gitondo, kigendagenda mu gikingi cyacyo, gisanga Mukristo na Byiringiro basinziriye. Kirabakankamira, kirabakangura, kibabaza aho baturutse n’icyo bakora mu gikingi cyacyo. Baragisubiza bati: Turi abagenzi, twayobye. Igihanda kirababwira kiti iri joro mwansuzuguye kuko mwandibatiye igikingi, mukagisinziriramo. Mwakoze icyaha: reka mbajyane iwanjye! Ntibabasha kwanga kuko cyabarushaga amaboko; kandi ntibabona icyo bavuga, kuko bari biyiziho icyaha. Nuko icyo gihanda kirabashorera kibajyana mu gihome cyacyo, kibafungira mu kazu kari hasi y’ubutaka, karimo umwijima mwinshi n’umunuko mubi ubababaza cyane. Bamaramo iminsi ine n’amajoro ane batarya batanywa, batabona umucyo cyangwa umuntu wabasuhuza; ni uko bari mu mubabaro, mwinshi, batandukanirijwe kure y’inshuti n’abakunzi babo (Zaburi 88:18). Mukristo arusha mugenzi we agahinda, kuko ari we watumye bayoba bakajya muri ayo makuba.Ijoro rya mbereIcyo gihanda Bwihebe cyari gifite umugore w’igishegabowitwa NYIRABYIRINGIROBIKE: kiryamye, kimubwira ibyo cyagiriye abo bagenzi. Kimubaza ikindi gikwiriye kubagirira. Akigira inama ati: Ni iby’ukuri mu gitondo, uzabakubite cyane we kubababarira.Umunsi wa kabiriKibyutse mu gitondo, cyenda igikoni kinini, kiramanuka, cyinjira muri ka kazu barimo. Kibanza kubatuka nk’utuka imbwa, n’ubwo batagishubije ijambo ribi na rimwe. Kirabadukira, kibakubita cyane; ntibabasha kugira icyo bihereza, kandi aho bari baryamye ntibabasha kwihindukiza. Kiragenda kibasiga biganyira amaganya menshi no kuribwa kwabo; nuko biriza uwo umunsi basuhuza umutima baboroga cyane. Iryo joro, umugore w’icyo gihanda avugana nacyo, yumva ko bakiriho, abwira ikigabo cye ati: Uzababwire biyahure.Umunsi wa gatatuNuko mu gitondo kijya aho bari, kibatukagura nk’ubwa mbere, gisanga bababazwa cyane na za nkoni, kirababwira kiti: Ubwo mutazasohoka ukundi aho muri, icyiza ni uko mwakwiyahuza intambi cyangwa umugozi cyangwa umuti wica. Mushakira iki kubaho, ubwo kurimo imibabaro ingana ityo?Bacyinginga kubarekura: kibareba igitsure, kirabadukira, kirabaturumbukira, kiba cyarabishe rwose ni uko cyafashwe n’igicuri cyakundaga kugifata ubundi ku mucyo; kimara umwanya kirabya ukuboko; kiragenda kibasiga nka mbere, ngo bajye inama y’icyo bakora. Izo mbohe zirabazanya ziti: Dukore ibyo atubwiye, cyangwa turorere?Mukristo abaza mugenzi we ati: Turakora iki? Kubaho kwacu kwa none ni kubi cyane. Ku bwanjye mpeze mu rungabangabo: sinzi yuko icyizere ari uko twabaho tumeze dutya, cyangwa ari uko twapfa nonaha. Umutima wanjye uhitamo kwiyahuza umugozi, bindutira kubaho: ikuzimu niho heza: harusha iyi nzu y’imbohe kunduhura.Mbese, twumvire inama ya cya gihanda?Byiringiro ati: Sinzi yuko tumerewe nabi cyane:nahitamo gupfa, bindutira kugumya kumera ntya iteka. Ariko reka twibwire:Nyiri igihugu tujyamo yarategetse ati: Ntukice. Iryo tegeko ritubuza kwica undi, noneho ntirirushaho kutubuza kwiyica? Uwica undi, aba yishe umubiri we gusa; ariko uwiyica, aba yicanye umubiri n’ubugingo. Kandi mwene Data, umva ko uvuze uti, ikuzimu harusha aha hantu kunduhura: ariko mbese wibagiye i Gehinomu, aho abicanyi batazabura kujya? Byanditswe ngo: Nta mwicanyi uhabwa ubugingo buhoraho (1 Yohana 3:15). Kandi twibwire yuko cya gihanda Bwihebe kidashobora byose, kuko numvise yuko n’abandi bafashwe nacyo bakagicika. Ahari Imana yaremye isi yabasha kucyica: cyangwa ahari yacyibagiza gufunga urugi; cyangwa ahari cyakongera kuzukirirwa n’igicuri imbere yacu, kikaharabira! Cyakongera kumera gityo, ngambiriye yuko nagira ubutwari ngakora icyo nshobora cyose ngo nkikize. Nabaye umupfu kuko kare ntagerageje kucyikiza. Ariko nshuti yanjye twihangane igihe gito, kuko ahari igihe cyasohora tugakira: ariko reka tureke kwiyahura tukihindura abicanyi. Byiringiro ahumurisha mugenzi we ayo magambo, aramugerura. Biriza uwo munsi bari mu mwijima bameze nabi. Bugiye kwira cya gihanda kirongera kiramanuka, cyinjira muri ka kazu ko munsi y’ubutaka ngo kimenye yuko bacyumviye. Kigezemo, gisanga bakiriho, kirarakara cyane, kirababwira kiti: kuko mutanyumviye, muzifuza muti iyo tutavuka. Bahinda imishyitsi cyane, Mukristo arahondobera; maze arahembuka, barongera bajya inama y’ibyo icyo gihanda cyabategetse. Mukristo arongera asa n’ushaka kucyumvira. Maze Byiringiro amusubiza ubwakabiri, ati: Mwene Data, wibagiwe uko wari intwari? Apoluoni ntiyakunesheje, cyangwa ibyakubereyeho muri cya gikombe cy’igicucu cy’urupfu nabyo ntibyakunesheje. Umaze kunyura mu miruho myinshi n’ibiteye ubwoba n’ibitangaza byinshi: none ucitse ubwoba? Dore ndi kumwe nawe muri aka kazu kabi, kandi undusha amagara cyane. Kandi twasangiye gukomereka no kugira inzara n’inyota no kuba mu mwijima, ariko dukomeze kwihangana. Ibuka uko wari umugabo muri rwa rurembo Mburamumaro, ntiwatinye iminyururu cyangwa ka kazitiro cyangwa urupfu n’agashinyaguro. Nuko twihangane uko dushoboye, kugira ngo twe gukorwa n’isoni zidakwiriye umukristo.Nijoro cya gihanda n’umugore wacyo baryamye, akibaza iby’imbohe zacyo y’uko zumviye inama yacyo. Kiramusubiza kiti: Ibyo birimarima bifite imitima ikomeye: bihitamo kwihanganira ibyago byose bibirutira kwiyahura. Arakibwira ati: Ejo mu gitondo uzabajyane mu mbuga, ubereke amagufwa n’ibihanga by’abantu wishe kera, ubakangishe ubabwira uti: Iminsi irindwi itarashira, nzabatanyagura nk’uko natanyaguye bagenzi banyu aba.Umunsi wa kaneNuko mu gitondo, cya gihanda kirongera kijya aho bari, kibajyana mu mbuga, kibereka amagufwa nk’uko umugore wacyo yakigiriye inama. Kirababwira kiti: Aya ni amagufwa y’abagenzi bameze nkamwe, bandibatiye igikingi nkamwe, ndabafata; ngeze aho nashakiye, ndabatanyagura. Iminsi cumi itarashira, nzabagirira ntyo namwe. Nimugende, musubire mu isenga yanyu! Kivuze ibyo, kibasubizayo kigenda kibakubita.Biriza uwi munsi barababara cyane. Bwije, icyo gihanda n’umugore wacyo Nyirabyiringirobike baryamye, barongera bajya inama y’imbohe zabo. Icyo gihanda gitangazwa n’uko kitabashije kubicisha inkoni cyangwa kubemeza kwiyica.Umugore wacyo arakibwira ati: Ahari bihanganishwa no kwiringira yuko babona abantu babakuramo: cyangwa ahari bafite icyo kumena ibyuma bifunze inzugi, bakiringira ko cyabahesha gucika. Icyo gihanda kiramubwira kiti: ibyo nibyo uvuze, mukunzi wanjye! Nuko nzabasaka hose mu gitondo.Maze mu gicuku za mbohe zitangira gusaba Imana, zikesha ijoro zisaba. Umuseke ugiye gutambika, Mukristo aratangara, arirakarira ati: Ndi umupfu ntya! Naryamye mu kazu k’imbohe kanuka, kandi mbasha kwikiza uwo mwanya! Mfite urufunguzo mu myambaro yanjye rwitwa IBYASEZERANIJWE, rubasha gufungura ibyuma bifunze inzugi zose z’iki gihome cy’i Shidikanyamana. Byiringiro aramusubiza ati: Uvuze inkuru nziza; rukuremo ugerageze. Mukristo arukura mu myambaro ye, agerageza gufungura urugi rwa ka kazu ko munsi y’ubutaka. Rukinguka uwo mwanya rutamuruhije, bombi barasohoka, ajya ku rugi rundi rujya mu mbuga, narwo arufunguza rwa rufunguzo. Ajya ku rugi rw’icyuma rukinze irembo, maze urwo rufunguka rumuruhije cyane, ariko ntirwananira urwo rufunguzo. Basunika urwo rugi ngo bacike vuba; maze rugikinguka, rukaka cyane, cya gihanda Bwihebe kirakanguka. Kibyutswa vuba no kubakurikira ngo kibafate; kizukirwa n’igicuri kiraraba, nticyabasha kubakurikira. Bariruka, bagera ku nzira y’Umwami wabo, barakira, kuko bavuye mu butware bwa cya gihanda.Maze bajya inama y’icyo bari bukore kugira ngo baburire abandi bazagera kuri rya rembo, badateshuka bagafatwa na cya gihanda. Bashinga inkingi kuri iryo rembo, bandikaho aya magambo, bati inzira icyamiye muri iri rembo ijya mu gihome cy’i Shidikanyamana. Nyiracyo ni igihanda cyitwa Bwihebe gisuzugura Umwami w’igihugu cyo mu ijuru, gishaka kurimbura abagenzi be bera.Uko bacitse mu gihome cy’i ShidikanyamanaNuko ababakurikiye benshi basoma ibyo byanditswe, bakira ayo makuba. Mukristo na Byiringiro bamaze gushinga iyo nkingi, bararirimba bati:Twataye inzira nzizaDuca ahatanyurwa:Icyo cyatumye ibyagoBihadufatira.UzadukurikiraAgana mu ijuruAzirinde igihandaGitera ubwihebe! (Ijwi 78)Imirongo iboneka muri iyi nkuruKubara 21:4;Yeremiya 31:24;Zaburi 88:18;1 Yohana 3:15;← Inkuru zahiseKomeza →
|
Umugenzi
|
20
|
IMISOZI Y’IGIKUNDIRO
|
BAKOMEZA urugendo bajya ku MISOZI Y’IGIKUNDIRO, nyirayo ni umwami nyiri wa musozi w’i Biruhanya. Baterera iyo misozi, babona imirima n’ibigombe by’ibiti byera imbuto ziribwa, babona n’inzabibu n’amasoko. Baranywa, bariyuhagira, barya imbuto z’inzabibu, uko bashatse. Mu mpinga z’iyo misozi hari abungeri baragira intama bahagaze iruhande rw’inzira. Ba bagenzi barabasanga, bishingikiriza inkoni zabo, nk’uko abagenzi barushye bakora, barababaza bati: Iyi misozi y’igikundiro ni iya nde? N’izi ntama zirisha ni izande? Abungeri bati iyi misozi ni iy’igihugu cy’Imanueli (*Matayo 1:2), yitegeye ururembo rwe: izi ntama nazo ni ize, kandi yarazipfiriye (Yohana 10:11-15).Mukristo ati: Iyi niyo nzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru?Abo bungeri bati: Niyo nta yindi. Mukristo ati: ni kure kungana iki?Abo bungeri bati: Urugendo ni urwo kunanira abatazagerayo by’ukuri.*Muri Bibiliya muri (Matayo 1:2) haranditswe ngo: “Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se”Mukristo ati: Iyi nzira irimo akaga, cyangwa ni nziza? Abo bungeri bati: Ni inzira kubo yatunganirijwe, ariko abanyabyaha bazayigwamo (Hosea 1:9).Mukristo ati: Hariho uburuhukiro, aho abagenzi barushye baruhukira? Abo bungeri bati: Umwami nyiri iyi misozi yadutegetse ko tutibagirwa gucumbikira abashyitsi tukabazimanira (Abaheburayo 13:2). Noneho ibyiza by’aha hantu byose ni ibyanyu. Kandi ndota yuko abo bungeri bamenye ko ari abagenzi babaza amagambo nk’ayo bajya babazwa n’abandi. Bati: murava he? Kandi bati mwinjiye muri iyi nzira mute? Kandi bati: Mwayikomeje mute? Ko abatangira kuza ino bakagera kuri iyi misozi ari mbarwa. Bumvise ibyo babashubije, abo bungeri barabishima, babarebana urukundo barababwira bati: Murakaza ku misozi y’igikundiro.Amazina y’abo bungeri ni BWENGE na KAMENYERO na NTAGOHEKA na MUTARIGANYA. Babafata mu ntoke, babajyana mu mahema yabo, barabagaburira. Barababwira bati: turashaka ko mumarana natwe iminsi mike, kugira ngo tumenyane cyane, namwe murye ibyiza byo kuri iyi misozi y’igikundiro, mwidagadure. Barabyemera. Uwo mwanya bararyama, kuko ijoro ryari rishyize kera.Maze ndota yuko mu gitondo abo bungeri bahamagaye Mukristo na Byiringiro, ngo bazererane nabo kuri iyo misozi. Nuko bamara umwanya bazererana, bitegera hose, basanga ari heza. Maze abo bungeri barabazanya bati: Twereke aba bagenzi ibitangaza? Bahuza inama yo kubibereka, babajyana mu mpinga y’umusozi witwa BUYOBE, ku ruhande rwo hirya yawo hari imanga ndende. Babageza hejuru y’iyo manga, babategeka kureba hasi, babona intumbi z’abantu bamwe bavunaguwe no kugwa muri iyo manga.Mukristo ati: Ibi ni ibiki?Abo bungeri bati: ntimwari mwumva ibya Humenayo na Fileto, uko bayobeje bamwe mu byerekeye umuzuko (2 Timoteyo 2:17-19)? Mukristo ati: Twarabyumvise. Abo bungeri bati bariya mubonye bavunaguwe no kugwa hasi nibo abo. Ntibarahambwa na bugingon’ubu, kugira ngo babere abandi akabarore, be kurira hejuru y’uyu musozi w’i Buyobe, be kwegera n’iyi manga. Baherako babajyana mu mpinga y’umusozi witwa MWIRINDE, babategeka kureba kure. Barareba, babona abantu bagendagenda mu bituro byari aho: babona ko ari impumyi kuko basitaraga kuri ibyo bituro hato na hato, ntibabashe kubivamo.Mukristo arabaza ati: Bariya babaye bate?Abo bungeri bati: Mutaragera kuri iyi misozi, ntimwabonye irembo ibumoso bw’inzira, rijya mu rwuri?Mukristo ati: Ye, twararibonye.Abo bungeri bati: Kuri iryo rembo hacyamiye inzira ijya mu gihome cyubatse ahitwa i Shidikanyamana, nyiracyo ni igihanda cyitwa Bwihebe, abo mureba bariya bari abagenzi nkamwe, bagera kuri iryo rembo. Bumva inzira nziza ihisha ibirenge byabo imputa, bateshwa iyo, barayoba, bajya muri muri rwa rwuri, icyo gihanda Bwihebe kibafatirayo, kibajyana mu gihome cyacyo cy’i Shidikanyamana, kibashyira mu kazu ko munsi y’ubutaka, kibatinzamo, hanyuma kibamena amaso kibajyana muri biriya bituro, kirabasiga ngo barindagire: bagejeje n’uyu munsi bakirindagira. Mukristo na Byiringiro bararebana amarira ngo bugubugu, ntibagira icyo basubiza abo bungeri.Maze ndota abungeri babajyana ahandi hantu ho mu gikombe, hari urugi mu mucyamu w’umusozi. Bakingura urwo rugi, babategeka kurungurukamo. Barungurukamo, babonamo umwijima w’icuraburindi n’umwotsi mwinshi, bakeka ko bumvise umuriro ugurumana no gutaka kw’abababazwa n’umunuko w’amazuku. Mukristo arababaza ati: Ibi ni ibiki? Abo bungeri baramusubiza bati: Iyi ni inzira y’ubusamo ijya i Gehinomu: niyo indyarya zinyuramo zaguze imirage yabo y’abana b’imfura, nka Esawu (Abaheburayo 12:16); n’izaguze shebuja, nka Yuda (Luka 22:3-6); n’izabeshye zikaryarya, nka Ananiya n’umugore we Safira (Ibyakozwe 5:1-2)Byiringiro abwira abo bungeri ati: mbonye yuko abo bose bishushanyaga nk’abagenzi baca mu nzira ijya mu ijuru, nk’uko natwe tuyicamo. Si ukuri?Abo bungeri bati: Bamwe bagarukiye imbere; abandi ntibarakagera kuri iyi misozi.Byiringiro ati: Bagarukiye he, babona kurimbuka? Abo bagenzi baravuga bati: Dukwiriye gusaba imbaraga wa Munyembaraga. Abo bungeri bati: Ni koko; kandi uko muzazihabwa, muzaba mukwiriye kuzikoresha.Maze abagenzi bashaka gukomeza urugendo, n’abungeri barabemerera: ariko barabanza barabaherekeza, babageza aho iyo misozi iherera, abo bungeri baravugana bati: Reka twereke aba bagenzi irembo ry’ururembo rwo mu ijuru, niba babasha kurirebesha darubini yacu. Abagenzi babyemera babikunze cyane, babatereza umusozi muremure witwaga AHITEGEYE, babaha darubini iyo ngo barebe. Bagerageza kuyirebesha, ariko amaboko yabo yahindaga umushyitsi, kuko bibukaga ibyo abungeri baherutse kubereka, ntibabasha kuyirebesha neza. Ariko bibwira yuko babonye igisa n’iryo rembo n’igice cy’ubwiza bwaho.Bagiye kugenda, umwe muri abo bungeri abaha urwandiko rubayobora inzira. Undi babwira kwirinda abariganya. Undi arabahugura, ngo babe maso, be gusinziria ahantu haroga. Uwa kane arabasezerera ati: ku Mana. Nuko ndakanguka.Imirongo iboneka muri iyi nkuruMatayo 1:2;Yohana 10:11-15;Abaheburayo 13:2;2 Timoteyo 2:17-19;Abaheburayo 12:16;Luka 22:3-6;Ibyakozwe 5:1-2;← Inkuru zahiseKomeza →
|
End of preview. Expand
in Data Studio
- Downloads last month
- 89